Digiqole ad

S.A: Julius Malema yavuze ko azajya mu Nteko Nshingamategeko yambaye ubusa

Uwari umuyobozi w’urubyiruko rw’ishyaka ANC riri ku butegetsi mu gihugu cya Africa y’Epfo, Julius Malema yatangaje ko azajya mu Nteko Nshingamategeko yambaye ubusa mu gihe hazaba hemejwe itegeko ribuza abadepite b’ishyaka rye kwambara imyambaro y’abakozi basanzwe ifite ibara ritukura nk’uko yabitangarije ikinyamakuru The Star.

Uwo ni Julius Malema mu mwambaro ashaka ko uzajya uranga abadepite bo mu ishyaka rye
Uwo ni Julius Malema mu mwambaro ashaka ko uzajya uranga abadepite bo mu ishyaka rye

Yagize ati “Tugiye kwambara iyo myambaro (y’abakozi bakora akazi gasanzwe kandi itukura). Nta muntu ugomba kutubwira uko twambara, nibitaba ibyo tuzajya mu Nteko Nshingamategeko twambaye ubusa.”

Abadepite 25 bo mu ishyaka ry’Impirimbanyi zishaka Uburenzanzira ku bukungu kuri bose (EFF), ari ryo shyaka rya Julius Malema, bari mu Nteko bakaba biyambarira imyambaro y’abakozi basanzwe itukura n’inkweto zo mu bwoko bwa pote zikoresha mu kazi gasanzwe, ku bagabo n’aho abagore bambara umwambaro w’umuntu ukora muri hoteli n’itabuliya.

Malema bakunda kwita ‘Juju’, akaba afite imyaka 33, yagize ati “Ntituzigera twambara nk’abategetsi b’abakolini.”

Yongeraho ati “Nambara impuzankano (uniforme), iba ikeye kandi numva nta kibazo. Numva ndi mwiza cyane nk’abandi bose baba bambaye amakote (costumes).”

Muri uku kwezi kwa Gashyantare, Inteko Nshingamategeko yo muri Africa y’Epfo, irashaka gushyiraho itegeko rishyiraho umwambaro abadepite bose bazajya bambara bari mu Nteko no mu kazi kajyanye n’ibyo bakora.

Abadepite bo mu ishyaka EFF rya Malema bamaze kwamamara mu Nteko kuva haba amatora muri Gicurasi 2014, aho banze kwitabira inteko muri za komisiyo bari bavuga ko abazikuriye badasubiza ibibazo byabo.

Ubwo Perezida Jacob Zuma yavugaga ku bijyanye n’imirimo yakozwe ku nyubako ze nk’umukuru w’igihugu tariki 21 Kanama, abadepite ba EFF barenze ku mabwiriza y’umuyobozi w’Inteko, barahagara maze bakajya bavugira rimwe bati “Garura amafaranga, Garura amafaranga!”

Polisi yaje kwitabazwa isohora abantu mu Nteko, kuva ubwo Jacob Zuma ntarasubirayo.

Julius Malema yatangaje ko azahaguruka akabangamira ijambo rya Perezida ubwo azaba avuga uko igihugu gihagaze tariki ya 12 Gashyantare mu gihe azaba atarahabwa igisubizo cyimunyuze ku byo yifuza.

Ubu EFF ihanganye bikomeye na ANC, yabonye amajwi 6,35% mu matora y’abadepite muri Gicurasi 2014.

Basaba ko ubukungu bwa Africa y’Epfo busaranganywa mu bantu bose by’umwihariko mu bakene cyane, bigakorwa bambura ibirombe by’amabuye y’agaciro ababifite bikaba iby’igihugu, kandi Abazungu bamaze igihe bahinga ubutaka bwera bakabwamburwa.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ariko Afrika warakubitse koko? ubundu icyo uyu Juju aharanira kirumvikana ariko uburyo agishyira mu biukorwa nicyo kizateza ikibazo, mbere yo kwaka abazungu ubutaka ,azake nabayobozi b’igihugu cye ibikingi bafite kandi batabyaza umusaruro kuburyo bufasha rubanda rugufi. abahinzi babazungu batanga akazi kenshi kandi bakongera numusaruro ku isoko ! kereka niba ashaka kuba MUGABE ugejeje igihugu cye aho kitakigira ifaranga ryacyo kuko ryabuze agaciro ku isoko.!!! Ubu nkuyu mu jeune ntabitekerezo bindi byakubaka igihugu afite koko????!!! Ameze nka wawundi winaha wavuze ngo FPR niture bagabane niyanga bimeneke!! Haryo ubwo hameneka iki cg bande??Njye narumiwe.

    • Ngo ameze kande ? Ko afviste uburenganzira Bwe kuvuga ibyibwotamasimbi atekereza se nyeste akaniyamamaza abaturage akaga aribo Barca urubanza Ntaganda ibyibwotamasimbi arabyemerewe ? Ntukagereranye demokrasi intwari yumukazo

  • @Nyampinga I fully agree with you. Wibaze ko avuga ubutaka gusa ntavuge ukuntu azateza imbere education. Abirabure ba SA benshi ntibabasha kwiga universite bigatuma bahora ari abakene kubera kutabona akazi kazima. Nonese ko atavuga ukuntu azabateza imbere akavuga gusa ubutaka nkose bose bazahita baba abahinzi? Kandi nawe mbere yo kuva muri ANC tenders atujurije ibyangombwa yaraziriye kubera kuba muri ANC. Politic we ahaa!

  • Africa warakubititseeeeee

    Mze MADIBA aritahiye baraje basenye nibyo bari bagezeho….

    Ahandi turimo kuzunguruka isi dushakisha abashora mari we arabamenesha.

    Madhivani se twibeshye tumucyure dutane ni sukari !!!

    Biragoye cg ntibishoboka guteza imbere africa.

  • Biratangaje peeh uyu musore ibitekerezo azaniye abenegihugu si ibyubaka ahubwo birasenya aho guteza imbere na ubumwe hagati y’abirabura na abazungu atangiye kubaryanisha ngo bamburwe.
    Arabura gukemura ikibazo cy’ubusambo, uburezi bukiri kurwego rwo hasi kubirabura n’ibindi byagirira akamaro abaturage bose none dore???

    Nta Rubyiruko muri Politiki kweli.

  • julius malema ntabwo ahagarariye urubyiruko rwa ANC, Ahubwo ni umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe na leta rya EFF.

    MUJYE MUSOBANUZA!

Comments are closed.

en_USEnglish