Gatsibo: Abatuye Simbwa babangamiwe n’urugendo bakora bajya kwivuza
Abaturage batuye mu kagari ka Simbwa, umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo ho mu Ntara y’Uburasirazuba barasaba Leta ko yabegereza ivuriro hafi ngo kuko bakora urugendo rwa km 15 kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima cyahitwa Kibondo, ibi ngo bikaba bituma hari ababyeyi babyarira mu nzira kuko bagenda kuri moto bajya kubyara cyangwa abandi bakanabyarira mu rugo bitewe n’uko nta mbangukiragutabara (Ambulance) babona.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko koko mu karere ka Gatsibo hakiri ikibazo cy’amavuriro adahagije gusa ngo babona aho bageze begereza amavurira abaturage hashimishije.
Aba baturage batuye muri Simbwa bavuga ko nta vuriro riri hafi ngo kuko ikigo nderabuzima bakoresha na cyo kiri ahitwa Kibondo ngo ni muri km 15 ndetse na post de santé ikaba iri ahitwa ku Ruhuha.
Ibyo ngo bigora cyane abarwayi cyane cyane abagore bari kunda dore ko ngo nta n’imbangukiragutabara iba kuri iki kigo nderabuzima cya Kibondo bigatuma hari ababyeyi babyarira mu nzira cyangwa bakagera kwa muganga umwana yanapfiriye mu nda.
Ninsima Lilian aragira ati “Kwivuza kwacu biba bigoye naho ku mubyeyi uri kunda byo biba ikibazo cyane kuko bisaba gutega moto. Haba igihe asanga ageze kwa muganga umwana yamupfiriyemo cyangwa ubundi akavukira mu nzira, hari n’ababyarira mu rugo bananiwe kugera ku kigo nderabuzima.”
Icyifuzo cy’aba baturage batuye Simbwa ngo ni uko bakubakirwa ivuriro hafi ngo ariko mu gihe ritarubakwa bakaba baborohereza kujya babona imbangukiragutabara ibageza ku kigo nderabuzima kuko ubundi iyo bafite ibatwara gusa ibavana ku kigo nderabuzima ibajyana ku bitaro.
Ninsima agira ati “Turasaba ko baduha ivuriro hafi, cyangwa mu gihe ritaraboneka bakatworohereza kubona ‘Ambulance’ kuko iyo dufite itwara umurwayi imujyana ku bitaro bya Ngarama gusa kuko rwose biratugora cyane.”
Uwimpuhwe Esperence, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo w’agategenyo yemera ko hari abaturage bagikora urugendo rurerure bajya kwa muganga akongeraho ko bafite gahunda yo gukomeza kwegereza ubuvuzi abaturage nubwo ahamya ko hari byinshi byagezweho.
Yagize ati “Ntituragera ku bipimo twifuza ‘standard’ kugeraho, ku buryo tugira ivuriro ahantu hose nk’uko abaturage babyifuza ariko uko biri hari aho tugeze, ariko turanifuza kurengaho mu byukuri dufite gahunda yo gukomeza kwegereza abaturage serivise z’ubuzima.”
Nubwo ariko hari uduce tumwe na tumwe abahatuye bibagora kugera kwa muganga bitewe n’aho ivuriro ryubatse, kugeza ubu akarere ka Gatsibo gafite ibitaro bibiri bya Kiziguro na Ngarama ndetse n’ibigo nderabuzima mu mirenge itandukanye.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW