CLADO irasaba ibihugu by’Africa n’u Rwanda kubaha amasezerano byasinye
Mu gikorwa cy’ubukangurambaga cyiswe “My African Union campain Rwanda”, impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADO), ngo uzahugura abaturage ku bijyanye n’amasezerano nyafurika ibihugu byasinye n’u Rwanda rurimo, akaba ajyanye na Demokarasi, Amatora n’Imiyoborere, ngo bizafasha abaturage kujya basaba Leta ibyo idakora biri muri ayo masezerano.
Nkurunziza Alexis, umukozi muri CLADO avuga ko ubwo bukangurambaga buzamara ibyumweru icyenda, bukazatangizwa ku mugaragaro tariki ya 8 Werurwe 2015 ku munsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore.
Nkurunziza avuga ko ngo bahisemo kuzigisha abaturage ku birebana n’Amasezerano Nyafurika kuri Demokarasi, Amatora n’Imiyoborere (African Charter on Democracy, Elections and Governance), ngo kuko mu bihugu by’akarere ahenshi amatora yegereje, kandi bikaba byaragaragaye ko ahenshi amatora arangwa n’imvururu zishingiye ku kutubaha itegeko nshinga no kutemera ibyayavuyemo.
Urugero rworoshye ngo ni imyigaragambyo imaze iminsi mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze guhitana abasaga bane, ndetse ngo mu gihe gishize muri Kenya na ho habaye imvururu nk’izo zishingiye ku matora.
CLADO ivuga ko u Rwanda ari intangarugero mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bigize umuryango ICGLR, ngo kuko uko ari 14, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bine byashyize umukono ku masezerano nyafurika kuri Demokarasi, Amatora n’Imiyoborere, kandi ngo rukaba n’urwa gatatu muri Africa mu kuyashyira mu bikorwa.
U Rwanda ariko ngo rufite umwanya mubi mu gushyira mu bikorwa amasezerano nyafurika ajyanye n’urubyiruko, ahanini ngo biterwa n’uko urubyiruko mu Rwanda rutagabanyirizwa imisoro, kuba nta kigega cyihari cyarwo gihari kandi ngo bikubiye mu masezerano.
Gusa ngo hari icyizere ko u Rwanda ruzagenda ruvugurura ndetse rukanoza ibitagenda neza, ngo kuko hari byinshi byakozwe birimo no gushyiraho ikigega BDF gifasha urubyiruko n’abagore.
Ubu bukangurambaga ngo buzarangwa no guhura n’abaturage mu nama, ndetse hazashyirwaho irushanwa mu mashuri makuru na kaminuza, ayisumbuye ndetse n’abanza, aho abanyeshuri batatu muri buri cyiciro bazaba banditse inyandiko nziza (Essaie) ivuga ku Muryango w’Africa yunze Ubumwe n’Indangagaciro zawo bazegukana ibihembo.
Nkurunziza, umukozi muri CLADO, avuga ko kuba abaturage bazaba basobanukiwe n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) ndetse bakamenya ibiba bikubiye ku masezerano ibihugu byasinye n’ibyo abitegeka gukorera abaturage, ngo bizatuma bagira kwiyumvamo ko ari ayabo ndetse basabe ibihugu gukora ibyo bitubahiriza.
Yagize ati “Amasezerano ntakwiye gusinywa ngo abikwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bibe birarangiye, agomba kubahirizwa.”
Mu nama yabaye tariki 15-16 Mutarama 2015, CLADO n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu ariko atari aya Leta, biyemeje kujya bahura buri gihe nyuma y’amezi atandatu, bakareba ko ibihugu byubahiriza amasezerano byasinye.
Yagize ati “CLADO twiyumva nk’umufatanyabikorwa wa Leta ushaka ko igihugu gitera imbere mu buryo bunyuze muri Demokarasi.”
Nyuma y’Itegeko nshinga, amasezerano mpuzamahanga ibihugu byasinye ni yo yubahirizwa, nyuma hagakurikiraho amategeko yandi asanzwe n’amabwiriza.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW