Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagiye kumara iminsi 10 basura abaturage
Kuva ku itariki ya 24 Mutarama kugeza tariki ya 3 Gashyantare 2015, Abadepite n’Abasenateri bateguye ingendo mu Turere dutandukanye tw’igihugu zo gusura abaturage hagamijwe kureba gahunda zinyuranye bagenerwa uko zishyirwa mu bikorwa, akamaro zibafitiye n’imbogamizi baba bahura na zo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Muri izi ngendo, intumwa za rubanda zizaganira n’abaturage kuri gahunda na politiki zashyizweho na Leta y’u Rwanda cyane cyane kuri gahunda y’imbaturabukungu no kurwanya ubukene (EDPRS II) y’imyaka itanu igamije kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda no gufasha igihugu kugera ku ntego z’icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye.
Uretse abaturage no kuganira na bo, intego zihariye y’izi ngendo zirimo gukora ubukangurambaga ku kibazo cy’isuku nke; gushishikariza abantu kurwanya imirire mibi; gukangurira abaturage kwirinda Malariya; kurwanya icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko; gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za VUP, Ubudehe, Girinka, n’Akarima k’igikoni hagamijwe kumenya ingaruka zigira ku mibereho y’abaturage; ndetse bazasura imishinga minini iteganyijwe mu turere tunyuranye tw’igihugu.
Muri iki gikorwa cyo gusura abaturage, Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bazagira umwanya wo kuganira n’intumwa zabo, babagaragariza uko babayeho, uko gahunda bagenerwa zibafasha kwiteza imbere, ibibazo bahura nabyo ndetse n’ibyifuzo byabo byajya byitabwaho n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe ishyira mu bikorwa inshigano zayo. Abaturage kandi bazarushaho gusobanurirwa na gahunda za Leta n’uruhare bagomba kuzigiramo kuko aribo ziteganyirijwe.
Abagize Inteko ishinga Amategeko na bo bazarushaho kwegera abaturage, kugira ishusho y’imibereho y’Abanyarwanda umunsi ku wundi; kureba uko isuku n’imirire by’Abanyarwanda byifashe mu gihugu, kumenya imbogamizi zituma hamwe na hamwe gahunda za Leta zidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye no gutanga inama zatuma gahunda zagenewe abaturage zirushaho kubagirira akamaro.
Ingendo zizabimburirwa n’inama ku karere yo gusobanura icyo izi ngendo zigamije, igihe zizamara n’ibizazikorwamo. Nyuma y’aho, ahari amatsinda abiri azajya asura imirenge itandukanye, bahitemo abagenerwabikorwa basura muri gahunda zinyuranye.
Ingendo zizasozwa n’inama ku karere izaba igaragaza ibyo abagize Inteko Ishinga Amategeko babonye mu biganiro binyuranye mu mirenge ndetse n’ibyo biboneye mu baturage basuwe hagamijwe gufatira ingamba hamwe n’Abagize Njyanama, Nyobozi n’abafasha myumvire (Opinion leaders) mu Karere.
Muri iki gikorwa cyo kwegera abaturage kandi Abagize Inteko Ishinga Amategeko bazafatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda rusange uteganijwe tariki ya 31 Mutarama 2015 ndetse no kwizihiza Umunsiw’Intwari z’Igihuguuzizihizwa tariki ya 1 Gashyantare 2015.
Maurice KABANDANA
UM– USEKE.RW
11 Comments
Muri Nyamagabe ntibazagarukire kukarere gusa ngo bibeshye ko basuye abaturage. Bazagere no mumurenge wa Musange barebe ukuntu basigaye inyuma. Byumwihariko umuhanda wabahuzaga n’akarere ka Karongi ugana Ikirinda wabaye inkangu n’ibihuru.
Rero ndabasaba ko bazajya mutugari iyo kure aho kugarukira kuturere cyanga kumirenge ngo bebeshye ko basuye rubanda.
Nyoberwa nicyajyaga gituma Guverineri MUNYENTWARI aba uwa mbere akiyobora Nyamagabe kandi kuva icyo Gihe Musange ntamuhanda yagiraga uyihuza na Karongi. Gusa icyo nzi cyo azi kubeshya imihigo (Cooking figures).
Musange yaribagiranye.
Uramutanze gaaaa
Hamagara abamukuriye umurege rero iba ufite ibimenyetso ntakuka nagutsinda bagute muyabagabo.
niba uvugisha ukuri, genda wifatanye nakarere mumuganda wa 31/01/2015 musane uwo muhanda. nutajyayo uzaba uri urugwari
Iminsi 10 ntihagije.Kandi niba bashaka koko kuganira nabatuarage begeze za dasso polisi n’abasilikari kure.Kuko iyo bahari ntanumwe uvuga kuko nyuma baza kugushaka.
@Bugingo:Uti bigize abashinzwe umutekano harimo na RDF kure ? Waduha urugero rumwe rw’uwabwiye ibibazo bye abari mu Nteko hanyuma agafatwa na RDF cyangwa na Police ? Jyana amatilu yawe ahandi naho inzego zishinzwe umutekano uzifashe hasi.
Mugiye kubigishase uko bazatora yego kuri referandum?
Ni byiza ko basura, ariko be kutubeshya kuko batowe n’abaturage, ibibazo byabo si ubu bimenyekanye! None se si intumwa za Rubanda? Byapfuye bari hehe? Uretse ko bose basezeye aho bavuka ( bo kuzongera kubeshyera kliziya) , ubundi bakagombye kumenya ibi bibazo kare. Ariko ni i kigali baba, ntabyo bazi cyangwa ntavyo bashaka kumenya! Ngo abantu ntibakaraba, Meya akabibazwa? Ariko se ko umumyarwanda a arangwa n’isuku, byahindutse bite? Murabeshya, Haduye yarabinjiriye ntimwabimenya cyangwa muri we!
@Gakiga:Oya bagiye gukora akazi kabo uko bakagombye kuba bagakora. Cyakora sinzi wowe uzagufasha kudahumeka amatiku aho azava!
Byaba byiza abadepite bose hagiye ho itegeko ryuko batura mu duce bahagarariye.
Byakojyera ubuvugizi bwa rubanda.
Bateza imbere aho bari kuko nabo ari nyungu zabo bwite.
Byagabanya ibibazo bibera mu buyobozi bwi banze.
Umusaruro waba + rwose.
Mu Karere ka MUSANZE abo badepite bazasure umurenge wa GASHAKI maze birebere uko abaturage batuye hafi y’ikiyaga cya RUHONDO ubu barimo kurindagizwa kugeza aho imirima yabo bahingaga ikabatunga ubu barimo kuyibaka bakayikoramo ibintu ngo bisa n’amaterasi kandi nayo atariyo, none ubu abenshi muri bo bakaba bari gusuhuka. Rwose abo baturage bararenganye babuze kivugira. Leta yari ikwiye kubatabara. Wagira ngo amategeko abayo nta handi akoreshwa.
Ubundi mu itegeko hemejwe metero 50 uvuye ku nkenegero z’ikiyaga. Ariko aho muri GASHAKI mbere babanje bafata metero 50 zemewe n’amategeko, none ubu noneho bongeyeho metero magana abiri ziba metero 250, imirima yose iri muri izo metero 250 ubu abaturage basa naho bayambuwe ku mpamvu zidasobanutse. Abayobozi ba MUSANZE ntacyo bavuga kandi abaturage barababaye cyane bitavugwa, barimo baratabaza ariko ntawe ubumva. KO IYO MIRIMA YABO ARIYO YARI IBATUNZE NONE UBU BAZATUNGWA N’IKI???
Iyo nibutse uburyo nari kumurongo ngo ndatora intumwa izaduhagararira izuba ngo hama hamwe wumve .impfubyi zitagira aho kurambika umusaya kandi bazi neza ko icyo kibazo gihari bintera agahinda cyane . none ngo bagiye gusura abaturage .
Comments are closed.