Rubavu: Abishe Gustave Makonene bakatiwe imyaka 20
Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ku munsi w’ejo ku wa kane rwahanishije abapolisi babiri imyaka 20 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Gustave Makonene, wari umukozi wa Transparency International Rwanda mu karere ka Rubavu. Abo mu muryango wa Makonene bavuze ko iki gihano kitajyanye n’icyaha.
Cpl Nelson Iyakaremye na Isaac Ndabarinze aribo bahamijwe n’urukikoko icyaha cyo kwica Gustave Makonene.
Umurambo wa Makonene wabonetse mu kwezi kwa Nyakanga 2013 ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Nyamvumba mu karere ka Rubavu mu ntara y’Ibirengerazuba, aho abamwishe bamufatiye mu kabari kitwa Labamba bakamwinjiza mu modoka nyuma bakaza kumwica nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha Vincent Niyonzima.
Niyonzima yavuze ko abashinjwa bishe Makonene kuko yari azi ibibavugwaho byo gucuruza mu buryo bitemewe amabuye y’agaciro ava muri Congo Kinshasa.
Yongeyeho ko Makonene yari yaburiye abo bantu babiri ku bijyanye n’ibyo bakoraga byo gucuruza amabuye baranga ahubwo batangira gutegura uko bazamuhitana.
Umushinjacyaha yasabye urukiko guhanisha abo bantu babiri ibihano biremreye cyane (birimo gufungwa burundu), avuga ko ibyo bakurikiranyweho ari ibyaha bikomeye kandi ari ubwicanyi bateguye.
Gusa umucamanza Esron Gashyende, mu gusoma urubanza, yavuze ko abaregwa bagabanyirijwe ibihano n’ubwo ibyo bakoze bihanisha burundu, ngo kuko bemeye icyaha kandi basaba imbabazi.
Ibihano byababaje Transparency Rwanda n’abo mu muryango wa nyakwigendera
Abo mu muryango wa Makonene n’abakozi ba TI Rwanda babajwe n’igihano cy’urukiko ngo kuko uburemere bw’ibyaha bakoze butajyanye n’igihano cyatanzwe.
Apollinaire Mupiganyi, umwe mu bayobozi ba TI-Rwanda, yavuze ko uretse gushyigikira ubwigenge bw’ubutabera n’umwanzuro w’urukiko, ngo ibihano bahawe ntabwo bijyanye n’ibyaha bakoze.
Mupiganyi ati “Tuzasura abo mu muryango we, turebe niba habaho kujuririra umwanzuro w’urukiko.”
NewTimes
UM– USEKE.RW
31 Comments
Kuki se batadusobanuriye impamvu batahawe igihano nk’icy’abandi bose bishe abantu ? Bivuze ko uwo wishwe nta gaciro yari afite
Nibura aba bapfuye kubaha izo 20 ans bajijisha kugirango bagirengo ubutabera burakora. Nabo n’uko nta mapete bafite. Iyo azakuba bafite inyenyeri ngo murebe agakino cga film ukuntu zizinga.
Pls mujurire. Bakwiye igihano cya burundu n uko icy urupfu kitakibaho. Ubu rero uzajya wese ashaka kwica azajya avuga ati in 15 or 20 years I can be free niba nemeye icyaha? Oya mukaze ibihano abicanyi bamenye ko badakwiye kwirenza inzirakarengane. Abo mu muryango we mwihangane, abana n umugore niba yarabagiraga mukore Uwiteka arababona
Jye hari byo nsoma bikantera umujinya.kwemera icyaha?mean what?
20 years???iyo turufu isigaye intera icyo ntazi.kwemera icyaha ukagabanyirizwa??? ariko ntibikuraho icyaha nubugome nyiracyo yabikoranye.Please please
Ubucamanza=0 RIDICULOUS!!!
NDABABAYE, NDABABAYE!
Ibi bavuga ngo bariya bishe Gustave Makonene bagabanyirijwe ibihano babakatira gufungwa imyaka makumyabiri gusa kuko bemeye icyaha bagasaba n’imbabazi, nta shingiro bifite, kuko hari izindi manza zabaye muri uyu mwaka ushize abaregwa nabo bemeye icyaha basaba n’imbabazi ariko bakatiwe igihano cya burundu. Reka mbahe ingero za bugufi:
1) Nonese wa mukozi wo mu rugo bari birukanye akaza kwica umwana w’umukobwa wo mu rugo hariya i Nyamirambo ko yaje gufatwa akemera icyaha agasaba n’imbabazi, ko bamukatiye gufungwa burundu.
2) Uriya mugabo ubushize watorotse gereza akaza akarara mu rugo rwa mugenzi we bari bafunganywe, hanyuma akica umugore w’uwo mugenzi we n’umwana ko yaje gufatwa akemera icyaha agasaba n’imbabazi, ko bamukatiye gufungwa burundu.
3) Bariya basore babiri bo muri Musanze baherutse gusambanya umwana w’umukobwa barangiza bakamwica ko baje gufatwa bakemera icyaha bagasaba imbabazi,ko umusore urimo mukuru bamukatiye burundu.
Rwose ibi bavuga ku rubanza rwa Gustave Makonene hari ikindi kibyihishe inyuma, si gusa. None se abacamanza bo mu Rwanda ntibagendera ku mategeko amwe? Kuki umuntu wishe Makoneni kandi abigambiriye yakatirwa imyaka makumyabiri gusa, abandi nabo bishe abantu kandi babigambiriye bo bagakatirwa igifungo cya burundu? Biteye amakenga no kwibaza byinshi kuri ruriya rupfu rwa Gustave Makonene.
Ariko rero sinzi mwitotomba kuko amegeko arasobanutse.kuko borohereje ubutabera bemera ko bamwishe, ndetse bavuga ko basaba ubutabera bwunga, bivuzeko bashaka kwiyunga n’umuryango w’uwo bishe.
Igihano cya burundu ubundi gihabwa umuntu ushaka kubangamira ubutegetsi buriho, yaba wenyine cg akorana na RNC-FDLR.
Aba rero ntimwibagirwe ko bari mu nzego zishinzwe umutekana kandi abanyarwanda tuwukomeyeho kuko aho twavuye turahazi.
wibeshya bana nonese abandi ntibajya bemera icyaha? nonese abashinzwe umutekano sibo bagahanwe cyane kuko bateshuka kunshingano zokurinda umutekano bakawuhngabanya??? nibabafunge burundu!! umuryango wa gustave wihangane kandi ujurire plz.
Ubwenge bwawe ni buke cyane Yakobo we!
Ariko se wowe ibyo uvuze urabizi cg nawe warabafashije,ahubwo bo bagahanwe birenze ibyabantu basanzwe kuko munshingano zabo harimo gucungira abaturage umutekano none nibo babirenz,ese wamusirikare wishe abomukabyiniro ko atakatiwe atyo,ahubwo mbona abobacamanza aribo babatumye kumwica,ariko nubundi uwagiye ntiyagaruka babere ariko Imana yo ntibera izabahemba ibyonamwe
Umuntu wese uzi urupfu rw’agashinyaguro uyu musore yishwe, hakiyongeraho ko abamwishe bari babigambiriye bakanabitegura, yakwibaza icyo uyu mucamanza yashingiyeho akatira aba bicanyi imyaka 20 gusa. Nihabe kujurira naho ubundi byaba ari ugukinisha ubuzima bw’uwishwe.
20 ans ubwayo ku mwicanyi wabiteguye ndetse ari numwe mu bashinzwe gucunga umutekano akarenga akawuzambya yitwaje imbaraga ahabwa na Leta akazikoresha mu nyungu ze bwite ni gihano gitoya cyane !!!!
Ikibazo nuko niyitwara nezaa muri gereza nayo izagabanywa mo kabili.
Ubwo muri 9ans cg 10ans turijyera tubone mbene abo bicanyi muri iki gihugu.
C bizarre.
ibi nukuturisha umutwe gusa pe ntasoni mukanabivuga nimwe mukurura ubwicanyi bwahato nahato kuko abica abantu badahanwa nihatari
Ubwo nyine biragaragaza ko bari batumwe n’inzego za Leta .
oya da uvanze ibintu bariya ntaho bahuruye na leta
Igipolic cyu rwanda kimaze guta agaciro indazabo zimaze gukweduka. saho gusa urugero: reba mumihanda, kumipaka, kuryaruswa hanyuma bagapfukirana ibyaha. perezida wacu nahindure igipolic nkuko bahinduye lokodifensi hakajyaho DASSO. iyo adusuy n chash
reka gusebya police kuko siyo yabatumye amabuye muri congo ahubwo twibaze kuri 20ans yigifungo ese bazavamo barihannye?cg se bazaza nubundi ari babandi? nabakoze genocide babarabariwe kandi bishe inzirakarengane nka Gustave. ibyorero si ikibazo ngo umuntu yahawe Igihano gito numunsi umwe urababaza menya mwe mutaramburwa uburenganzira n’amategeko
Ariko sha murasesta, abangaba kuwambere turaba turi gusangira Bell na Tusker I Kampala, ubundi nyuma y’umwaka baze guhekenya aya mission I Kigali, affaire ibe irarangiye, bamwe birirwaga basakuza muri Human right naza mnist intel babonye igisubizo.
Ko nunva mwashyushye umutwe bavandi? Ariko mujya mumenya ko ibutabera ari urwego rwigenga? Biratangaje rwose kureba izi commentaires zanyu. Aba bagabo rwose bakwiye igihano kuko ibyo bakoze ni amahano. Ariko musigeho lubifuriza kugwa mu munyururu kuko namwe mwaba mubaye nkabo.
Icyo mutazi ahubwo nuko n’ababunganira biyemeje kunguruza, bikumvikana ko muri 2ème degré ahubwo niyo makumyabiri isgobora guhinduka 10 cyangwa 5. Birababaza ariko niko ubutabera bukora.
Barangiza ngo Interahamwe zangaga abatutsi, n’uko muri 1994 barabatsemba-tsemba, ubu se aba n’izo ra? Abasore bacu badushizeho se muri 2013 n’izo bazize? Twirata ngo twasimbutse imihoro none dusigaye twiyicirwa nabakaturinze cga ngo badukize intimba. Yewe mureke murorere. N’akumiro gusa. Ariko nta muntu urakubwirango “uri umugome nk’aba polisi? Nkuko rero ngayo. In conclusion, this is what we call powers!!!
Ndabona harimo uwitwa Ndabarinze. Buriya ariko baribeshye, yitwa Ndabarimbura. Ngabo abaturindira umutekano. Mugende mureke kubeshya turindwa n’Imana. Abapolisi n’Inkeragutabara bose ngo mbunganirana mu mutekano kdi bose ari abicanyi. S’inkeragutabara si polisi bose kimwe. Ariko ko hahanwa abaturage naho abo mu nzego za leta ntibahanwe, ibibyo n’inkibiki?
ako mwagiye mugabanya ikimenyane ubwo 20 koko yo bazayimparamo!! umuryango ni ujurire kabsa kuko nawe ni umuntu nkabandi diii
Ahubwo icyo Transparency international yakora ni ugukurikirana niba koko iyo myaka bazayimara muri gereza…. bakajya babasura kenshi kandi mu buryo butunguranye, kuko rwose aka na agakino kitwa technique gusa nuko bagakinira hejuru y’ubuzima bwa abantu
Birababaje. abe mujulire..Jye ndibaza niba uwo mucamanza nawe ntaho yarahuliye ,nabo bacuruzi bamabuye.BIRABABAJE.
Oya rwose uriya wabakatiye igifungo cycle,imyaka 20 yararengereye,cg se bamuhaye nawe kurayo mabuye y,agaciro,cg se nibimwe bavuga ngo agahwa kari kuwundi karahandurika?!
Agahinda ntikica..abobicanyi balicaye bacur,umugambi barangije bawshyira mubikorwa bavutsa umuntu ubuzima bwe..abobantu bataniyehe n,Interahamwe zahekuye URWANDA? Ngo basabye imbabazi?ko bari babiri kuki umwe atibutse ngo agire mugenziwe inama.izombabazi namatakira ngoyi Jye ntazo mbahaye.Umutima wajye urabakanira urubakwiye rwa burundu kuko ntakindi gihano kirenz,icyo…..BIRABABAJE….
Ariko harya ngo ubu ni ubutabera??? Ibi byose biterwa n’ababashyigikiye kuko sinumva imyaka 20!! Gusa inda zigiye kubamara pe. Icyo nsaba nuko Police yahindurirwa aho gukorera kuko birakabije cyane, ahantu hose basigaye bibera mu bikorwa byo gushyigikira ibitemewe bitewe n’uko bamenyanye n’abo bamaranye iminsi. Koko IGP yakoze ibishoboka akimura abapolisi agahera mu Turere twose agahinduranya (umwihariko ukaba Amajyepfo kuko ho birakabije) agakomereza ku mipaka no muri RPD!! Nyamara amaherezo muraza kubona ibirenze ibyo aba bakoze kuko hari n’abandi batari Makonene bishoboka ko babikorerwa kandi Police itarabatumye kubikora ahubwo ari inda mbi zabo. HE mudufashe kabisa turakomerewe ibintu bimeze nabi mu bapolisi aho dutuye hose, nibura babahinduranyije byaba byiza kuko usigaye usanga bafite imvugo ivuga ngo “icyampa nkagira icyo mubonaho ngo mwumvishe”….ahaaa nzaba mbarirwa
Abacyekwaho gukorana na FDLR bo ni burundu
Nta nyoroshya cyaha yari kwiriye na mba kubantu bari bashinjwe umutekano akaba aribo bawubuza,bari bazi neza ko kwica ari icyaha bazahanirwa ,bafite inshingano yo kurinda abandi ibyaha.kwemera wafashwe ni option inevitable,nta kindi bari gukora,ahubwo urukiko rwari kureba ANIMUS NOCENDI (Umugambi wo kugira nabi ) bari bafite ndetse bakareba na Animus necandi(umugambi wo kwica) bakabyongeraho ubuhanga babikoranye ,ndetse n’urwego bari barimo rushinzwe kwizeza igihugu umutekano,bagatanga isomo ku bandi babaha BURUNDU.
Ariko murebe guta igihe cyanyu muma comment, kuko u Rwanda uko ruyobowe sinzi niba ku isi hari ikindi gihugu kibamo akarengane nk’u Rwanda . nta bucamanza buhari cyakora nizihindura imirishyo sinzi aho ziriya njyirwabacamanza zizajya kuko ziyemeje gukoreshwa n’ibifu aho gukoresha ubwenge.
Comments are closed.