Uwinkindi yatangaje ibinyoma ko abamwunganira batarishyurwa – MINIJUST
Nyuma y’uko mu rubanza Pasiteri Jean Uwinkindi akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi atangaje ko abamwuganira mu mategeko batarishyurwa, Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST) yahakanye ibyavuzwe na Uwinkindi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Mutarama 2015 ivuga ko kugeza ubu Leta imaze kwishyura abunganizi b’uregwa amafaranga arenga miliyoni 82. Uru rubanza ngo nirwo rumaze gutwara amafaranga menshi mu manza zose zaciwe nk’izi mu Rwanda.
Johnson Busingye Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko abunganira Pasiteri Jean Uwinkindi aribo Me Niyibizi Jean Baptiste na Me Gatera Gashabana bamaze guhabwa amafaranga arengera miliyoni 82 kandi aba bunganizi akaba ariyo bagomba kwishyurwa.
Mu rubanza rwabaye kuwa 21 Mutarama 2015, Jean Uwinkindi yavuze ko Leta itajya yishyura abamwunganira bigatuma batitabira urubanza uko bikwiye, uyu munsi Minisitiri Johnson Busingye yasobanuye uko urubanza rwatangiye ndetse n’uko abunganizi bahabwaga amafaranga yabo.
Yavuze ko kuva mu kwezi kwa kane 2012 Jean Uwinkindi agezwa mu Rwanda abunganizi be mu mategeko bakoze amasezerano yo kujya bishurwa amafaranga ibihumbi 30 kw’isaha, ibi ngo niko byakozwe kugeza mu mwaka wa 2013 ukwezi k’Ugushyingo, aho amasezerano yaje guhindurwa kuko Leta yari imaze kubona ko aya mafaranga ari menshi cyane kandi umusaruro ntugaragare.
Ukwezi k’Ugushyingo 2013 niho amasezerano bayahinduye bemeranywa ko abunganizi ba Uwinkindi bajya bahabwa amafaranga angana na miliyoni imwe ku kwezi, mu kwezi k’Ugushyingo amafaranga yari amaze gukoreshwa muri uru rubanza yangana na miliyoni 38.
Minisitiri Busingye avuga ko kugeza aha Leta ngo yarebye aho urubanza rugeze ruburanishwa isanga rukiri mu mizi ntaho ruragera bityo ngo byatumye Leta ibona ko hakwiye kujyaho politiki y’ubwunganizi y’abantu baturutse mu mahanga bashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , maze bumvikana ko buri rubanza rugomba gutwara amafaranga angana na miliyoni 15.
Amafaranga ahabwa abunganira abantu mu mategeko Min.Busingye Johnson yasobanuye ko ari amafaranga aturuka mu misoro y’abaturage kandi ko agomba gucungwa neza.
Yongeyeho ko abunganizi ndetse n’uregwa ibi byaha usanga batinza urubanza ku mpamvu zidafatika bityo ko buri rubanza rugomba kubahiriza Politiki y’ubwunganizi.
Kubera kutitabira urubanza kwa Me Niyibizi Jean Baptiste na Me Gatera Gashabana kuwa 21 Mutarama 2015, Urukiko rwasabye ko Jean Uwinkindi yashakirwa abandi bunganizi kugirango urubanza rukomeze, gusa uregwa ntiyishimiye iki cyemezo.
Min. Busingye abajijwe niba byemewe gusimbuza abunganizi yavuze ko mu rubanza ibidahinduka ari umuntu uregwa n’urubanza aregwa gusa, naho abandi bose bahinduka barimo abacamanza, abashinjacyaha n’abunganizi .
Yongeye ko u Rwanda rumaze kugira abunganizi barenga 1 000 bityo ngo nta mpungenge zihari zuko Pasiteri Uwinkindi yabura abunganizi.
Igihugu cyo hanze kijya kohereza umuntu ushinjwa icyaha ari uko cyimaze kugirana amasezerano na Leta y’u Rwanda y’uko u Rwanda ruzishyura abunganizi mu mategeko, aha MINIJUST yavuze ko aya masezerano bayagirana ariko akaba avuga ko Leta izunganira abo byagaragaye ko batishoboye, akaba ari mpamvu iyi Minisiteri yashizeho urupapuro umuntu wese ucyeneye ubwunganizi yuzuza akagaragaza ko atishoboye koko.
Kugeza kuwa 6 Ugushyingo 2014, Minisiteri y’Ubutabera yari imaze kwishyura amafaranga angana na 82,627, 430Rwf ku rubanza rwa Uwinkindi ariko bikaba bigaragara ko urubanza rutaragera muri kimwe cya Kabiri(1/2) ruburanishwa. Uru rubanza ngo nirwo rumaze gutwara amafaranga menshi mu manza zose zaciwe.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Politike si ikintu,
Nkibi se wamenya ari inde ubeshya koko ???
Minister nu muntu twizera ko atatubeshya mwi tangaza makuru ati twishyuye plus de 80.000.000Frw
Uwinkindi nawe nkubabaye uri muyabagabo ntiyakwiheza mo ababaye ngo atubeshye ko batishyuwe
Ubwose koko bite ???
Icyaca amazimwe mwiki guhugu;
NUMERO NATIONAL kuri buri muntu utuye.
Numero national buri wese agira iye ikandikwaho ibye byose ibibi ni byiza:
Ibimuranga, umwuga, impamyabushobozi afite, amadeni, ibyaha,….
Iyo ubuyozi bwabyemerewe busomye muri Data base kuri numero national yuwo bikenewe bahita babona details zose ndetse service zikomeye zose uzihabwa aruko utunze iyo numero national ibyo bituma nabadafite ibibaranga bakumirwa ibi kandi byashoboka kuko dufite ikigo kiduha irangamuntu.
Ibihugu bikoresha iyi systeme byabigiriye umugisha nka Norvege, Belgique, Danemark,….
Nkubu iki kibazo kiba gihise kikemura umunyamakuru yari gusaba copie yi biri kuri numero national yuyu Uwinkindi akatwereka naho ubu baributerane amagambo atagira ikimenyetsoooooo biba ahoooooo
Muntarwanda
January 21, 2015
@ BIZIMANA RUCKLY ; it’s very easy kubikora ku Rwanda ukurikije ibyo tugeze ho nu buryo hano ibyaha bikomeye kubikora hano twubaha amategeko hano kuba tumaze kubona ID kuri buri muturage iyi systeme irashoboka cyane kuyihakoresha kuko buri ranga muntu ifite numero ziyiranga kandi nizera yuko bibitse neza muri data base zi kigo kizitanga.
Rwose ibi byakemura ibibazo tugira byose.
Ikindi kiza kiyi systeme hari document tutojyera kubazwa.
Ex: iba ugiye kwaka service iyi niyo nko gushyingirwa icyo gihe commune igushyingira ntiyirirwa igutuma za attestation uzi zose baka hoya ihita irebe ibiri kuri numero national zanyu ikuzuza dossier yanyu mu minota mike ubundi ugashyingirwa.
Ni bindi gutyo gutyoooo
Ikindi kiza bikumira ibyaha byo gukoresha faux document kuko ntunazakwa iba ukeneye service iyi niyi bareba ibiri kuri numero national yawe bakabona iba wujuje ibasabwa ukabihabwa cg utabyujuje bakaguhakanira.
Ibi ni nzira yo gukemura ya mirongo ihora mu buyobozi bokureho corruption ya hato na hato bikurere abanyamahanga gukorera ino kuko service zizihuta kandi mu mucyo.
Maze abene gihugu badamarare.
Ibi wandiste ni ibiki se? Kombona uri kwisubiza kandi wivuguruza!?
@ ALICE : waramutse.., izi mvugo twazitanze ejobundi tuganira kuri sujey ya UWINKINDE ubwo yaregaga ko batamwishyurira abunganizi nusubira kwiyo sujet inyuma muzatambutse urazihasanga.
Nonehonibwo navuze ntibi ntitwamenya urengana Uwinkindi azavuga ibi Leta ivuge ibindi nta bimenyetso dufite nkabasomyi binyomoza ngo tumenye ukuri.
Ntanga ibyo bitekerezo wabonye aho.
Icyantunguye 2jrs apres byagenze uko nabivuze Leta yanyomoje UWINKINDI ubwose ko bombi bitanye ba mwana turaza kumenya ubeshya ari inde ???
Aribwo navuze nti hakenewe NUMERO NATIONAL kuri buri muntu ijyaho dossie ze imbi ni nziza hagira igikoma bagasoma ibitanditseho !!!
Waruziko ibaho na result za DNA ndetse ni bikumwe…, naya mirambo itoragurwa rwose bihita bimenyekana abo aribo ako kanya.
Comments are closed.