Runda: Abarimu 20 biguriye imodoka ku nguzanyo ya miliyoni 20
Abarimu 20 bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runda/Isonga ruri mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, biguriye imodoka nshya yo mu bwoko bwa Bene, iyi modoka bakaba bayikesha inguzanyo bahawe na Koperative umwalimu Sacco.
Kugira ngo bagere kuri iki gikorwa, aba barimu bibumbiye muri Koperative KISKA (Koperative Isonga za Kamonyi), ikaba yarashinzwe mu kwezi kwa Gashyantare 2011, itangira imirimo yayo mu kwezi kwa Nyakanga 2011.
Iyi modoko yaguzwe amafaranga miliyoni makumyabiri, aba barimu bakaba barakiye inguzanyo hamwe nyumo yo kwizigamira hafi ibihumbi magana inani(800,000), muri Koperative yabo, aya yose bakaba barayakuye ku mushahara wabo w’ukwezi bakayatanga mu byiciro, kandi abenshi muri bo bigisha mu mashuri abanza.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2011, abayobozi mu nzego zinyuranye barimo iza gisivile kugera ku rwego rw’Intara, bari kumwe kandi n’inzego z’umutekano batangije ibikorwa by’iyi Koperative ku mugaragaro. Ibi birori byabereye mu Kagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda, ari naho hari icyicaro cya Koperative KISKA.
Emmanuel Munyaneza umuyobozi w’ikigo akaba n’umunyamuryango wa KISKA, avuga ko iyi ari intambwe bateye kuko umwalimu wasangaga rimwe na rimwe yisuzugura ndetse agatinya inguzanyo nk’izi ziremereye, ariko magingo aya kuba aba barimu barabashije kugera ku gikorwa nk’iki cy’ingirakamaro ni ibyo gushimwa.
Munyaneza yongeyeho ko bitarenze umwaka umwe n’igice bazaba barangije kwishyura iriya nguzanyo, noneho imodoka bakayegukana ariko ubundi mu masezerano na Koperative Umwalimu SACCO, bari bumvikanye ko bazayishyura mu myaka ine. Gusa ngo bakurikije umuvuduko bafite, nta mpungenge ko bazishyura mbere ya kiriya gihe imodoka bakayegukana burundu.
Mu mezi atatu imaze ikora, iyi modoka imaze gukorera miliyoni eshatu z’inyungu ikaba ikora imirimo inyuranye n’ibiraka kandi biraboneka ku buryo bushimishije.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, bwana Nkuranga Theogene ushinzwe kubaka ubushobozi bw’amakoperative muri RCA, yasabye akomeje ko ari itegeko ko abanyamuryango bagomba gusangira inyungu za Koperative.
Uyu muyobozi, yasabye abayobozi b’amakoperative kwirinda kwikubira inyungu, ahubwo bagasaranganya bityo iterambere rikagera kuri bose.
Jacques Rutsinga Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, we yibukije ko ibikorwa by’aba barimu atari ibya none, kuko ari inararibonye mu guhimba udushya kandi dufitiye inyungu abantu benshi.Yasabye abandi bayobozi b’ibigo by’amashuri gufata uru rugero rwiza rw’aba barimu b’I Runda, kuko bigaragara ko bateye intambwe mu bitekerezo no mu gushishikazwa no kwihangira imirimo .
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari mu butumwa yatanze ,yavuze ko hari icyizere ku barimu b’ejo hazaza, kuko ibi bikorwa bari kugaragaza byerekana neza ko bamaze gusobanukirwa kurushaho icyerekezo cy’igihugu. Muri iki gihe Leta ishishikajwe no gushaka icyateza imbere imibereho ya mwalimu, Guverineri Munyantwali yibukije ko igihe iyi nkunga izaba ije yunganira ibikorwa abarimu bigejejeho byazaba byiza kurushaho, kandi ngo hari ikizere kuko aba barimu ba Runda batanze icyerekezo.
7 Comments
dore ibi nibyo abarimu benshi bagomba kwigiraho,bakareka kuzajya bahora bataka ko bahembwa make kandi ntawe ukemeurirwa ibibazo byose n’umushahara w’ukwezi,habaho kuwunganira hakorwa ibindi bikorwa bibyara inyungu
yewe Mugisha we, byose kimwe. Ubu se abarimu 20 gushyira hamwe 800,000 mu mezi tutazi nka base ngo babone inguzanyo urumva byo ari ibintu byo kwishimira nubwo ngo kanga mujisho ariko ntikange munda. Ubu shahu mugisha ariya 800,000 ntiwasnga uyahembwa ku kwezi as a net salary kandi uri umwe? Sinzi icyo ukora, ariko icyo nakubwira cyo umushahara w`abarimu uracyari ikibazo! Buriya se ubaze wasanga buri wese abona iyihe nyungu??
nanjye navuga nti weasanga uriya Mugisha agenda mu modoka ya milliyoni mirongo 90 na…ese kuri we buriya iriya yaba ari imodoka.Ikindi ari kwiyibagiza ko ari iyabantu 20 kandi muzi ukuntu ibintu by’urufatanye bikora
ni byiza ko abarimu bafata za initiatives nka ziriya bakiteza imbere. Ariko na none, igihugu cyari gikwiye kubongera umushahara kabisa. Erega, niba mwarimu adafashwe neza, nawe ntabwo azakora akazi ke neza, kandi ingaruka mbi zihita zijya kubana bacu barikwiga. Niba rero dushaka ko u rwanda rutera imbere muby’ubukungu bushingiye ku bumenyi (knowledge) na service, leta yarikwiye rero gushira imbaraga nyinshi mu mibereho myiza y’abalimu. ALUTA CONTINUA!!!
ISHAVU RYA MWARIMU WACU
Jyewe Ingabire-Ubazineza, jyewe Ruhuma rwa Bisetsa, ishavu rya Mwarimu nararyumvise kabisa. Kandi ndatera mu bitekerezo by’abandi banyarubuga: Niba dushaka gushingira ubukungu rw’Igihugu k’ubumenyi, ubushobozi n’ubuhanga bw’Abanyarwanda, ni ngombwa mbere ya byose guha Abarimu ibikoresho byose bakeneye….
UMUSHAHARA
Byaba ngombwa tutagiye tuvugira mu kirere gusa, ahubwo dukeneye imibare-ifatika. Iyaba byashobokaga ngo ministeri ibishinzwe ibivugire kuli radio, maze twese dufate notes. Iyo tuvuga abarimu, tuba tuvuga bangahe? Kuko tuvuge kuva kuli 25.000 Frws ukagera kuli 75.000 Frws ntabwo ari intambwe yoroshye, iyo uzirikanye amikoro make ya Leta yacu.
Urugero: Niba dufite mu Gihugu cyose Abarimu 150.000, tuzaba dukeneye buli kwezi 75.000Frws * 150.000 = 11.250.000.000Frws. Aha buli wese arahita yumva ko bidashoboka…..
Ni ngombwa rero kugenda buhoro. Ariko nyine tukereka Mwarimu ko agahinda ke twakumvise, kandi ko ikibazo ke tukitayeho by’umwihariko. Jyewe nsanga umuntu yabongereraho 10.000Frws buli mwaka guhera muli 2012. Kuzageza bageze nyine kuli 75.000Frws….
BONUS = IBIHEMBO
Jyewe nsanga dushobora kwereka Mwarimu ko tumwitayeho dukoresheje ubundi buryo. Dushobora gushyiraho isanduku yihariye yo guha ibihembo Abarimu. Tuvuge mu biruhuko, bagashobora gutembera mu gihugu cyose bakoresheje urupapuro rw’inzira rubaha uburenganzira bwo kugenda batarishye, maze Leta ikaba ariyo ibarihira.
Ubu hariho programu yihariye y’Umukuru w’Igihugu yo gutera inkunga Mwarimu ariyo „Girinka Mwarimu“. Yenda umuntu yakongeraho iyindi akayita „Girisuka Mwarimu“, maze buli gihembwe buri mwarimu agahembwa amasuka akeneye iwe mu rugo.
Mbese Abarimu ubwabo bazakore urutonde rw’ibintu by’ingirakamaro bakeneye. Ariko ibyerekeye imishahara babigenze buhoro.
UMWANZURO
Abakurikira amakuru, muzi neza ko, mu bihugu byinshi abu hari ikibazo gikomeye cy’imyenda ikabije. Icyo kibazo kiri mu bihugu byinshi ariko bimwe muri byo byarazahaye kabisa. Iyo umuntu yitegereje icyateye icyo kibazo cy’ingorabahizi, asanga cyaratewe ahanini no kubaho birenze ubushobozi bwite bw’igihugu. Rero kutimenya umuntu akabaho uko atareshya, ni ikintu kibi cyane….
U Rwanda rugena imari ruzakoresha buli mwaka, magingo aya muli iyo mari rwishingiye 45%. Kandi jyewe mfite icyizere ko yenda mu mpera za 2020 dushobora kuba twihagije 100%. Ni ngombwa rero ko dukomeza kwizirika umukandara, tukemera tukabaho gikene. Kuko gusaba imfashanyo cyangwa gufata imyenda irenze ubushobozi bwacu, ntabwo ari byiza na gato. Jyewe ntabwo mbishyigikiye…..
KOKO KUBONA IGIHUGU KIVUGA KO KIGIZE „BANKRUPTCY“ BIRABABAJE CYANE. NTABWO MBYIFURIZA U RWANDA RWACU!!!
Murakoze, mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza
rekasha mbabwire ababantu nabagabo aliko ikintu nagira abarimu bagomba kugira koperative yabo bose kubera ari bensi byabafasha hari uyabarimu yahoze iburindi yitwa fest bababaza kandi byabafasha ryari ishyirahamwe ryabarimu biburundi bose wajyakugora ibintu bakabiguha kuko iryo shyirahamwe ryarabiguraga rikabibaha ku f make0
AKIMUHANA KAZA IMVURA IHISE ABANDI BARAGURA AMAKAMYO NABANDI NI BAKORE IMISHINGA IBATEZA IMBERE AHO GUHORA BAHANZE AMASO KU KACYIRU.MATUNDA YUKO MBERE.CHANGE INOVATION…..
Comments are closed.