Digiqole ad

Ubushinjacyaha burasabira Bandora gufungwa BURUNDU

 “Turasaba urukiko ko rwemeza ko Bandora Charles ahamwa n’icyaha cya Jenoside, gihanishwa igihano cy’igifungo cya Burundu”;

Ahamwa n’icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside, nacyo gihanishwa igifungo cya burundu”;

Rukemeza ko ahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside, nacyo gihanishwa gufungwa burundu”;

“ Icyaha cyo kurimbura imbaga, nacyo gihanishwa gufungwa burundu”;

Icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, gihanishwa burundu”;

Rukemeza kandi ko ahamwa n’icyaha cyo kurema no gutunganya umutwe w’abagizi ba nabi, cyo gihanishwa gufungwa imyaka irindwi”.

Ibi ni ibyifuzo by’Ubushinjacyaha buhanganye na Charles Bandora ku byaha birimo ibya Jenoside n’ibyaha byibasiye Inyokomuntu bumurega, aho kuri uyu wa 22 Mutarama 2015 mu kurangiza urubanza, ubushinjacyaha bwasabiye  uyu mugabo igifungo cya burundu.

Bandora yabanje gukorera ubucuruzi muri Malawi yarahinduye amazina, aza gufatirwa muri Norvege avuye mu Bubiligi
Bandora yabanje gukorera ubucuruzi muri Malawi yarahinduye amazina, aza gufatirwa muri Norvege avuye mu Bubiligi

Bushingiye ku kuba ibyaha bitanu muri bitandatu yari akurikiranyweho ndetse bugasaba ko Urukiko rubimuhamya bihanishwa igifungo cya burundu ndetse bikaba bigizwe n’impurirane mbonezamugambi, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko Bandora yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko bigenwa n’amategeko ahana y’u Rwanda.

Update: 12h30 p.m

Bumaze gusaba Urukiko guhamya uregwa ibyaha byose uko ari bitandatu, umwe mu bahagarariye Ubushinjacyaha yagize ati “Bitanu muri ibi byaha binganya uburemere (Bihanishwa igifungo cya burundu), turasaba ko Bandora ahanishwa igifungo cya burundu,… Life sentence.”

Ubushinjacyaha bwabanje kugaragaza ko uregwa yitwaje umwanya ukomeye yari afite, igitinyiro n’icyubahiro akajya ayobora inama zateguraga ubwicanyi ndetse akabikoresha atanga amabwiriza ku bakoraga ubwicanyi nawe ubwe ngo akigira mu bitero nk’uko bamwe mu batangabuhamya b’Ubushinjacyaha babitangaje.

Nyuma yo kugaruka muri bimwe byagiye bigarukwaho mu iburanisha rimaze igihe cy’umwaka n’igice, abahagarariye Ubushinjacyaha bavuze ko ibyaha Bandora aregwa bikomeye cyane ndetse ko byakurikiwe n’ingaruka mbi.

Umwe yagize ati “Ibyaha Bandora aregwa bifite uburemere bukomeye cyane, kubera ingaruka byagize; umubare w’abo byahitanye ndetse n’umubare w’ababaye victims (abo byagizeho ingaruka) by’umwihariko muri Ngenda.”

Yakomeje avuga ko kandi kuba Bandora yari Visi perezida wa MRND, akaba yari ahagarariye abacuruzi ku Ruhuha bidakwiye gushidikanywaho ko gukangurira Abahutu kwica Abatutsi byari byoroshye kuri we bityo bikaba bikwiye gufatwa nk’impamvu z’inkomezacyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko kugira ngo umubare w’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ugere aho wageze hari abantu muri za Komini batanze imbaraga z’ifatizo harimo na Bandora.

Abunganira Bandora bo ngo Ubushinjacyaha bwazanye umwere mu rukiko

Me. Nizeyimana Boniface umwe mu bunganira Bandora yavuze ko ashingiye ku byagiye bitangazwa n’abatangabuhamya b’uruhande rw’uregwa kimwe n’abandi babiri mu batanzwe n’Ubushinjacyaha abona Ubushinjacyaha bwararengereye bukazana umwere mu rukiko.

Yagize ati: “ Ubushinjacyaha bwazanye un innocent (umwere) mu rukiko,.. kuko iyo urebye neza ibyatangajwe n’abatangabuhamya bacu, hakiyongeraho n’ibyatangajwe na Hakizimana Degaule ndetse na mugenzi we Baziga Emmanuel bose bashinjuye Bandora kandi bari batanzwe n’Ubushinjacyaha usanga umukiriya wacu ari umwere”.

Me. Nizeyimana kandi yavuze ko iyo hiyongereyeho kuba Ubushinjacyaha butaratanze ibimenyetso bidashidikanywaho ari ikimenyetso simusiga  kigaragaza ko uwo bunganira ari umwere.

Yanavuze ko ko kuba ubushinjacyaha buvuga ko Bandora yaba yarayoboye icyo bwita inama yabereye iwe (kwa Bandora) ari ugukabya kuko ngo Bandora nta bumenyi buhagije cyangwa igitinyiro afite byo kuyobora inama mu gihe iyo nama yaba yaritabiriwe n’uwari Burugumesitiri n’abandi bayobozi bakuru.

Yagize ati “ Bandora mureba hano nta gitinyiro yari afite nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, ntiyari kubasha kuyobora inama atazi no gusoma nk’uko mujya mubibona ko bijya bimugora”.

Mugenzi we Me. Bikotwa Bruce nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko umukiriya wabo nta cyaha na kimwe mu byo aregwa gikwiye kumuhama kuko abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha baranzwe no kwivuguruza no kuvuguruzanya ndetse hakaza no kugaragaramo n’abamushinjura.

Me Bikotwa yavuze kandi ko uretse kuba ubushinjacyaha bufite inshingano zo gushinja bufite n’inshingano zo gushinjura ku buryo we ngo yitabiriye iburanisha ry’uyu munsi yizeye ko Ubushinjacyaha buza gushinjura umukiriya we.

Yagize ati “ Nk’uko Ubushinjacyaha bufite n’inshingano zo gushinjura,..twaje tuzi ko buribushinjure umukiriya wacu ariko natunguwe no kumva bumusabira ibihano”.

Naho ku bijyanye n’ibyaha uko ari bitandatu, Me. Bikotwa yavuze ko kimwe nk’uko byatangajwe na mugenzi we hashingiwe ku byatangajwe n’abatangabuhamya baba abashinja n’abashinjura Urukiko rukwiye kubiheraho rugakira umukiriya wabo  umwere, rukamurekura agataha.

Imyanzuro y’urubanza izasomwa kuwa 15 Gicurasi ariko uregwa yavuze ko ari kera kuko ngo akeneye kurenganurwa.

Perezida w’Inteko iburanisha uru rubanza amaze gutangaza italiki yo gusoma iyi myanzuro y’uru rubanza, Bandora yahise yaka ijambo; agira ati “ mubishyire vuba rwose,..murabona ko ndi kurengana”.

Bandora yagejejwe mu Rwanda ku cyumweru tariki 10-03-2013 yoherejwe n’ubutabera bwa Norvége ngo aryozwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni we wa mbere igihugu cyo ku mugabane w’Uburayi cyari cyohereje mu Rwanda ukekwaho Jenocide, nyuma y’uko Canada yo ku mugabane wa Amerika yohereje Mugesera nawe uri kuburana.

Bandora w’imyaka 59, yatawe muri yombi mu 2010 ku kibuga cy’indege muri Norvége aho yari yagiye avuye mu Ububiligi agendera kuri passport ya Malawi aho yakoreraga ubucuruzi.

Bandora wari umucuruzi ukomeye mu Bugesera akagira n’ijambo mu ishyaka rya MRND aho, akurikiranyweho gutanga amategeko yo kwica amagana y’Abatutsi bari bahungiye mu rusengero rwa Ruhuha rwari mu cyahoze ari Komini Ngenda, (Akarere ka Bugesera) hagati ya tariki 7 na 13 Mata 1994.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • hhhhhh ariko Mana weeeeh ubu koko Bandora aratinyuka ubundi akaburana? njye nari umwana intambara iba ariko namwumvaga nintambara itarangira bavugango bandora yamaze abatutsi bibibugesera rwose nimumuhane cg mumureke ariko Imana niyo izi ibyuyu mugabo.

  • Uyu mugabo numwere bamurekure atahe.musome abantu bamushinjuye uko bangana.

  • @ NKIKO : abamushinje bangana iki ???
    Ko yamaze abo yishe se bave he ngo bamushinje ???
    Erega muri benshi gusa babi bi njiji….

    • @Muntarwanda, niba ntamushinja bagihari se kuri wowe yafatiwe iki? Gushyira mu gaciro twirinda amarangamutima nibyo bizatanga ubutabera bubereye abanyarwanda.

  • None yaba ari hehe? Nu rwanda cyg hanze yurwanda??? Munfashe kumenya aho ari ubu? Murakoze

  • Zimwe muri comments ziri hano zirasekeje kuko biragaragara ko harimo amarangamutima ndetse no gushyigikira uyu muburanyi bamugira umwere! Yaraburanye rero abantu nibareke urukiko rukore akazi karwo. Ibyo kuvuga ngo hari benshi bamushinjuye byo abantu bakwiye kubireka kuko, uretse ko hari n’abandi benshi bamushinje kandi ibintu bifatika, abantu bakwiye kumenya ko muri izi manza za Jenoside hari abantu batari bacye bagurirwa ngo bashinjure cyangwa bagashinjura ibinyoma kubera gushyigikira abo bahuje ubwoko!

    • Wari kuba uvuze ukuri iyo uvuga ko zirangwa n’amarangamutima nkuko nawe ubwawe umuntu wese ahita abona aho uherereye. None se ko wibagiwe kuvuga ko hari n’abashinja ibyo batabonye? None se tuvuge ko iyo wumvishe ikintu ukibwiwe n’undi ukibera umutangabuhamya? cg uvuga uwakikubwiye akaba ariwe uza gutanga ubuhamya. Ubwo se abafunze bazira ubuhamya nkubwo ntibarengana dore ko munkiko gacaca ntawigeze atinyuka kubaza ushinja umuntu niba ibyo agiye kuvuga yarabihagazeho cg aribyo yabwiwe n’ababihagazeho? Hari byinshi bikwiye gukosorwa muvandimwe. Nubwo ubona abantu bagenda burya barababaye kuko abakoze amahano bibereye hanze baridegembya naho abere nibo bafunze ba nyiri gukora amahano babannyega.

  • dorukogisa, cyariye abantu koko biragisa….

  • @ BEZZA : afungiwe akana buranira mu Rwanda.

  • ndabona akwiye gufungwa burundu y’umwihariko nabo yishe bari abantu, mujye mureka amarangamutima ngo n’umwere muranshekeje!!!!!

  • bafunge gasiya….mwiyibagije imiborogo yinzira karengane????ariko kuko mushinyagura…ni umwere se ate????ahreeeeeeeee

  • @ KIKI : baca umugani ngo umuhutu ujya gupfa ahinduka urwirungu.

  • Arıko umuntu nkuyu wıyıta ngo Muntarwanda!nkuyu harıkıntu yamarıra socıete nyarwanda ntabwo aho tugeze aha urwanda rukeneye abantu bafıte uburere buke!ko havugwa abafungwa uyuwe ntakıneye kujya mubıgo ngorora muco.plse mujye mukoresha ımvugo zubaka abanyarwanda.

  • wowe wiyise muntarwanda umutwe wawe urimo iki? urumva ibyo uvuze ra?

  • Njyewe ntabwo meze nkabahakana jenoside ariko nanone ubutabera n’ubutabera.Niba uruhande rumwe arirwo ruhanwa gusa kuva 1990 (Mugesera).nabyo bitera ikibazo.Twibukiranyeko Intambara yatangiye 1/10/1990 irangira 07/1994.

  • Mugaruke hejuru aho bagenzi banyu bemeza kuyu atushe musesengure murasanga aba asembuye abantu guceceka no kutihorera nu bupfura si deni.

    Kandi ntacyo navuze kidahari gusa neruye mvuga ukuri nubwo kuryana ubihaka narebe uko gisa kwi foto keretse iba namwe ariko musa nkaba mbatonetse.
    Erega ibyiza ni mucishe makeya mwakoze amahano.

  • Bene nkamwe bage babıtondera muba mwaratumwe kudutobera aho ıgıhugu kıgeze kugırango murebeko mwadusubıza ınyuma!kko amagambo ukoresha hakenewe amaperereza kurıwowe kdı ndızerako ıbyo uvuga arıbyawe kugıtı cyawe,nabo mufatanyıje kwıgomeka kubutegetsı!kko ntagıhe mudakangurırwa kudakomeeretsa bagenzı banyu!ugomba kujya ukoresha amagambo mazıma byakunanıra ugaceceka,kko sınıbaza nımpamvu wakoresha amagambo nkaya adahuye na subjet abandı barıho ugomba kwıkosora utakwıkosora amateka azagukosora

  • Subira inyuma iki navuze mpibye gishya cg kibi ???
    Umugani nguciriye niwo ukuri mu mutwe kandi uri mu migani y’ikinyarwanda.
    Ahubwo ikinejeje nuko nibuze ufite ikimwaro cyo kwitwa icyo uricyo kubera amateka mabi mwakoze ibi binyereka yuko uwasubiza igihe inyuma utakora ibi ni byiza ndabishimye.

    Naho ibyo gutumwa uvuze …,nyaruka unsure hano iwajye Gacuriro twicare tuganire kigabo nusanga nduwatumwa ubingayire, nkunda u Rwanda haba ku mugoroba cg se ijoro ryose nzarukorera.

    • Yewe munturwanda se tu dis vraiment n’importe quoi. Ibintu urimo kuvuga,ubisubiramo n’umujinta wose nawe byagombye kugutera ipfunwe n’ikimwaro nk’abo ubwira ko babifite.

      Nawe nturi shyashya naho kuvuga ngo ukunda u Rwanda ntawabyemeza akuzuye umutima gasesekara lu munwa. Ukundavu Rwanda se utanakubda abanyarwanda bigashoboka? Ukunda ubuso bwrwo sr,.

      Aho ntiwibwira ko air wowe kamara?

  • @ Kabayiza

    Ntugakine mu bikomeye kuko ibyo kuvuga ngo hahanwa uruhande rumwe cyagwa ngo intambara yatangiye ryari irangira ryari ni uburyo bwo gupfobya Jenoside. Iyo uvuze ngo hahanwa uruhande rumwe wagirango Jenoside yakozwe inakorerwa impande ebyiri cyangwa zirenga! Kandi uretse abahutu b’intagondwa ntawe utemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi kuko na LONI yananiranye yarabyemeje! Iyo uvuze ngo intambara yatangiye… irangira… ni uburyo bwo koroshya ibintu kandi bikomeye: intambara yari hagati ya FPR na Leta ya Habyarimana yaje kutaba intambara aho hafunzwe hakanicwa inzirakarengane kugeza kuri rurangiza ya Mata 1994.

  • Ariko abunganizi nabo barakabya n’ubwo bwose baba bari ku kazi kabahesha amaramuko! Ninde wababwiye ko kuyobora inama no gutanga amabwiriza bisaba kumenya gusoma neza? Nibavane imitwe aho bajye bavuga ingingo z’amategeko bize!

  • Muntarwanda!ngo ukunda urwanda ?!!sımpamyako numudugudu utuyemo uwukunda nkaswe urwanda!banze wıyubahe nurangıza uzakunde abomurugo ıwawe ukurıkızeho umudugudu etape par etape uzageraho ukunde nıgıhugu!kuko uracyafıte ınzıra ndende yogukunda ıgıhugu

  • @ BA : nuganira ntukaburane urwandanze kuko ntibigira umwanzuro nkibyo.
    Ahubwo nyomoza utanga ingero zifatika.
    Upime urwo rukundo ugaragaze ubucue bwarxo ataribyo guterana amagambo urimo…

    Jye mfite ibipimo nakwereka yuko nkunda igihugu nu binyomoza ndabikwereka imbonankubone.

    Nibwo buryo bwiza.

  • @ tuza

    Reka gukabya ntabwo abafungiwe Jenoside ari abere bose kuko abo uvuga bari hanze sibo bishe abantu ahubwo barapanze bakoresha abandi! Jyewe nemera ko hashobora kuba hari abafunze ari abere nk’uko n’ahandi ku isi ubutabera bishobora kwibeshya nk’uko duhora twumva USA aho abantu banyongwa nyuma bikazagaragara ko bari abere. Cyakora na none nzi ko hari abantu benshi bidegembya mu gihugu imbere kandi baramaze abantu kubera ko bamaze abari kubashinja cyangwa ko batanze ruswa tutaretse n’impamvu za politiki. Naho kuvuga ko abantu bafunze n’ababo aribo bababaye kurusha abishwe rubozo ntacyo bakoze ndetse n’ababo basigaye iheruheru, ibyo ni ugukabya birimo no kwigiza nkana. Tuza duturane!

  • numwicanyi ruharwa ndetse ubutbera buzarebe neza butazagwa mumutego kuko yirirwa yigamba muri gereza ko kwica umututsi ntacyaha ahubgo watunga inzoka munzu kandi ngo afite amafranga menshi azatanga ngo byanga bikunze azafungurwa ahite acaho asange famille ye muri norvege age kwiberaho ngo azagarukana na fdr

  • Genocide yabaye kubanyarwnd hapfuye abatutsi hapfa nabahutu babaga bahishe abatutsi,none uyumunsi byahinduriwemo Ngo iyakorewe abatitsi,inkambi ya kiyumba i buringa yaratwitswe,sitade ya byumba muri96 batumije inama abayijemo bose,ntanumwe warokotse,nahandi henshi cyanee abobo babazwande?munsubize

  • @ KC :

    Aho Buringa uvuze haguye abantu uribuka mwiyo minsi ibyo abo bantu bakoreraga abanyarwanda ??? Wibuka yuko banihandazaga bagatinyunga ingabo zacu…, ubuse urya mwanya uwari kuguha kuyora ingabo zari kurirurya rugamba wari bubigenze gute utarwanyije mbene abo bantu uvuze wibuke ko mu kubarwanya ukoresha intwaro yica naho urupfu rwabo rwavuye.

    Ni kimwe nibyo uvuze bya Byumba.

    Ese iba ukunda ukuri uzasesengure urebe yuko haru wishwe icyo gihe asanzwe mu bice bitarimo abacengezi !!!!
    Hishwe abivanze naba cengezi.

    Ubu mu bihe bihiye kuza uwanze gusohoka muri riya shyamba rya Congo yarategujwe ni bamurasana na FDLR nabyo uzabyibazaho !!!

    Genocide yakorewe aba tutsi ibyo nintakuka.
    Umuhutu wazize guhisha aba tutsi ntabwo aba azize ubwoko bwe aba azize urugomo rwo kutayoboka ibyo yashishikarijwe !!!!

  • Nibyo koko uvuze ko atazize jenoside kandi nanjye nabyemeraho! None se ariko niba abo bahutu bâtarazize jenoside Kuki mu gihe cyo kwibuka jenoside nta muntu numwe abakomozaho? Ese mubona koko umuhutu wapfuye azira Guhisha umututsi atari intwari? Ese Wowe mututsi warokotse kandi urokowe numuhutu iyo ugeze igihe cyo kwibuka abawe uyu muhutu aho wibuka ku mwibuka ? Niba se umwibuka Kuki utajya uba wa umwanya wo kumwibuka nawe? Numvaga abahutu bintwali bagakwiye kugenerwa nabo umwanya wo kwibukwa maze na Bene wabo bagihari banki uko, ukoma urusyo akoma n’ingasire, hari abahutu benshi bapfuye pe kandi bapfa mu gihe cya jenoside, natanga urugero nk’ibyumba ndetse n’ikibeho, ku keya mu cya hose ari akarere ka Rubavu! None se bavandimwe banyarwanda Iyo igihe cyo kunama kigeze maze Wowe meya na Gitifu mukabwira abo banyarwanda ngo bajye kunama ndetse bakanabakurikira mwibwira koko ko mûri hamwe mûri icyo gikorwa? Tubwizanye ukuri mûri Kiriya gihe nabo ni abantu Baba bafite agahinda Kenshi, niha shakwe rero uburyo bubereye abanyarwanda bose maze hibukwe abazize jenoside ndetse hibukwe n’abandi banyarwanda bazize nabo akarengane! Mbone kizito ibyo ya uze nibwo yagaragaza nkumunyacyaha ariko nyamara yatanze igisubizo njye ntamarangamutima mfite ahubwo Ndabona Abanyarwanda kimwe nakababaro kabo nkagaha agaciro kamwe, naho ubundi Burya imitima ya bamwe nyakubahwa muyobozi nubwo utayireba yarashegeshwe, iyo ushaka gukemura ikibazo ni ngombwa kumenya igihishe maze ukagishakira umuti kuko kutabikora ni ukwicara ku rwobo rufukuye maze ugasasaho ishashi maze ukayicaraho! Ntubona se ko nubwo wicaye ya shashi izageraho igatabuka ukagwa mûri rwobo nyamara wari ukwiye kwitonda aho kwihutira Kurwicaraho ahubwo nubwo byaguhenda ukaba wari ukwiye kwisuganya nubwo byaguhenda bikanagukenewha ukaba wagura Sima na fer a bétons maze uzakore béton yamara kuma ukayicaraho! Urabona ko nubwo byaguhenze se utazagira icyizere cyakora wicaye ahakomeye! Burya umuti usharira nawo urakiza, uragusharirira ariko nizeye ko nyuma ahakuryaga horoha!

    Mugire Amahoro mwese mwabanyarwanda mwe

  • @ HITAYEZU : suko bimeze !!!

    Kuba bababaye ..,garuka inyuma urebe nyirabayaza wuwo mubabaro ???
    Iyo batica ibyo bibazo byose ntibyari kuba bigari.
    Rero icyaha ni gatozi kigaruka mwene cyo icya genocide cyo niyo mpamvu kidasaza nibyo byose byo guheranywa na gahinda uwishe agahora ababayeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish