Digiqole ad

Intumwa za PAN AFRICAN movement / Uganda Chapter zasuye Umutwe w’Abadepite

Kuri uyu gatanu, tariki ya16 Nyakanga, Abashyitsi ba PAN African Movement/Ishami ry’Ubuganda bagera kuri 57, mu rugendo rw’iminsi 3 bagiriraga mu Gihugu cyacu,  basuye Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

 Izi ntumwa zari ziyobowe  na OMAR BONGO, Umuyobozi w’Akarere ka Mayuge mu Gihugu cy’Ubuganda zagiranye ibiganiro na Komisiyo 3 z’Umutwe w’Abadepite, arizo Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, Komisiyo y’Ubukungu n’ubucuruzi na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’umutekano.

Basura Inteko Ishinga Amategeko yo mu Rwanda, bari bagamije kumenya uburyo Abadepite batora amategeko, uburyo bumva ibibazo by’abaturage n’uburyo bagenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Izo ntumwa zabajije ibibazo binyuranye zinashima intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Banashimishijwe n’uko u Rwanda rufite isuku, imihanda myiza, imiyoborere myiza cyane cyane uburyo Umudepite iyo asabye ijambo arihabwa kuko u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga rigezweho. Bakaba bifuje ko nabo bakwigira kubyo babonye bakazabigeza mu gihugu cyabo.

Abari bayoboye izi ntumwa banagiranye ikiganiro na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa MUKANTABANA Rose, bamwizeza ko ibyiza babonye mu Rwanda nabo bazabyigiraho.

Mu byo bashima cyane harimo nk’igikorwa cy’umuganda batangije mu Karere ka Mayuge, ukaba ukorwa buri wa kane wa nyuma w’ukwezi kandi abaturage bakaba babyishimira.

 

1 Comment

  • buri gihugu kigira umwihariko wacyo mu mikorere iba ishingiye akenshi ku muco,ibyo ntibyabuza ariko guhanahana ubunararibonye mu bikorwa runaka bibaho,kuko usanga bigirira akamaro abaturage.

Comments are closed.

en_USEnglish