Nyaruguru: Umusaza w’incike amaze imyaka ibiri aba munsi y’igiti
*Yigeze umugore n’abana babiri, abana umwe yarafunzwe umugore yitaba Imana
*Amaze hagati y’imyaka ibiri n’itatu aba mu kazu yagondagonze munsi y’igiti
*Ingabo zakoreraga hafi aha zatanze amafaranga yo kumwibakira ntibyakorwa
*Yanze gucumbikirwa mu baturanyi kuko yakomeje kwizezwa kubakirwa
Gashaza Celestin w’ikigero cy’imyaka 70 ni umusaza w’umukene bigaragara wo mu murenge wa Nyabimata, Akagali ka Mishungero,Umudugudu wa Ngarama, avuga ko amaze imyaka hagati y’ibiri n’itatu aba mu kazu yagondagonze munsi y’igiti cy’avoka, nubwo ngo ahora yizezwa n’ubuyobozi kubakirwa no gufashwa ariko ntibibe.
Mbere yabanaga n’umugore we n’abahungu babo babiri, umugore we aza kwitaba Imana, umuhungu we wundi na we aza gufungwa undi na we aza kwitaba Imana.
Uyu musaza yabwiye Umuseke ko yahingaga hafi y’ishyamba riri hagati y’icyayi cya Nshiri n’ishyamba rya Nyungwe aza kuhava ajya mu isambu y’umuhungu we wari ufunze ngo ayibemo anayicunga.
Ati “Nta bushobozi nari mfite, nibwo nagondagonze aka karuri munsi y’igiti nkajyamo. Abuzukuru abahungu banjye bansigiye na bo sinashobora kubana na bo kuko nta bushobozi mfite.”
Ingabo z’u Rwanda zakoreraga mu gace ka Ruheru na Nyabimata zamenye ikibazo cy’uyu musaza ariko ngo zitegura kujya mu butumwa muri Sudan, maze zikusanya amafaranga ziyasigira umukuru w’Akagali ka Mushungero ngo bazayahereho bubakire uyu musaza.
Gashagaza ati “Nibwo nahise mbona abaturage bazana ibiti barabishinga ariko ntihagira ikindi gikorwa nabyo biza kwangirika. Ayo mafaranga yari kunyubakira sinamenye irengero ryayo, n’uwo muyobozi witwa Rubarara bayahaye simperuka kumuca iryera.”
Ubuyobozi ngo butinya ko ikibazo cye kimenyekana
Uyu musaza uvuga ko usibye kuba aba muri iyi nzu nta n’indi mibereho afite kuko nta mbaraga agifite, avuga ko abayobozi bahora bamwizeza kumwubakira ariko ngo mbere bari baramubwiye ko nta bushobozi bwo kumwubakira buhari.
Ati “Mbona ubuyobozi bushaka kunyimura ngo hatazagira umenya uko mbayeho.
Nta n’amafaranga agenewe abageze mu zabukuru bampa. Niba ari uko batanzi cyangwa se badashaka kuyampa simbizi.”
Avuga ko abayobozi bamusabye kuva muri ako karuri akaba acumbikiwe mu baturanyi ariko we yabyanze.
Ati “Nanze kujya gusembera no kwandavura mu baturanyi ncumbika kandi ingabo z’u Rwanda zaratanze uburyo ngo nubakirwe ntibikorwe.”
Clèt Munyankindi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, yabwiye UM– USEKE ko amakuru aheruka yavugaga ko uyu musaza acumbikiwe mu baturanyi kugira ngo ubuyobozi bubone uko bumwubakira.
Ati: “ Ikibazo turakizi ubu turi gushaka uko duha uyu musaza isakaro ry’inzu ye kuko yari isakaye uruhande rumwe. Twabaye tumucumbikishirije mu baturanyi.”
N’ubwo ubuyobozi bwemeza ko bwubakiye uyu musaza inzu ikaba isigaje gusakarwa, uyu musaza arabihakana kuko akiri mu nsi y’igiti mu karuri yagondagonze kandi amazemo icyo gihe cyose.
Ati “Iyo baza kuba baranyubakiye inzu ibura isakaro ntabwo ari ryo ryari kunanira abaturage kuko n’ubundi ari bo bamfatiye runini mu buzima mbayeho.”
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW
35 Comments
ngaho da yamihigo batubeshya ngo abaturage bose bameze neza ngo bakoresha nibura idorali rimwe kumunsi presidant wacu abayobozi bo hasi baramuvangira.nibegure rero kuva kumurenge,akagari umudugudu aho uwomusaza atuye kuko inshingano bahawe zabananiye.
Amafaranga yizabukuru azayahabwa atarayakoreye c
bamusobanurire neza kandi niba yarayakoreye bayamuhe rwose
Ushinzwe imibereho y’abaturage ntaregura????
Yewe birababaje, abayobozi bagatanga raporo rero ngo baciye nyakatsi ,none se hariya ni i Burundi?
Birababaje!
Ishinzwe imibereho myiza y’abaturage ushinzwe gahunda yo guca nyakatsi uwakiriye cash ahawe nizo ngabo uwiyamamaje yizeza abaturage ubuzima bwiza ni tera mbere mwako gace …,YIGAYE ,YEGURE, naba Intwari ahitemo undi mwuga yihererana ativanze mubyo gukorera abandi benshi kuko ntashoboye na busa.
hahahaha. biriya biti 3 se nibyo ayo Ingabo zabahaye baguzemo ibikoresho. mbega aba nabo!nibyo se bavuga bisakaye uruhande rumwe.mbabajwe nuko uyu musaza inzoka zizamurya gusa. mbega abantu babagomeee.
ariko mana ubu tuzagire dute ko abayobozi bo mu nzego zibanze bagenda bakabya ubugome, uriya musaza bariye ibyo yari yahawe barunva nta soni bafite?Ariko nukuri wa mugani w’abaturage bari kubeshya ngo najye gucumbika mu baturanyi kugirango bitamenyakana, ko se nubundi aribo bamwitungiye?Nibaveho wenda hajyaho abagifite umutima runtu.kuva kumudugudu, akagali, umurenge ywe na mayor se nukuvuga ko buriya atazi uriya musaza? Waba utegeka iki se utazi abaturage bawe uko babayeho, waba uri kabila wa 2.muveho pe ntacyo mumaze murakoza isoni abandi bakorera neza abaturage.
Biteye agahinda kubona umunyarwanda agituye ahantu hameze kuriya kandi duhora twumva ngo nta nyakatsi ikiba muri iki gihugu. Ahubwo se buriya inyamaswa zo mu ishyamba ntizishobora kuzamwicira muri kariya karuri. Ariko umenya nawe nta bwoba agira.
Agize ubwoba se yabigenza ate? Urabona ahaba asetse? Uzige kuvuga… kandi na we wazaba ahateye ubwoba… nturageza kuri 70
Ahubwo ndabona iriya iri inyuma ya nyakatsi pe. Koko bayobozi, nimba ari n’imihigo myayishize iruhande mukibuka ko ari kiremwa mutu akeneye kwitabwaho koko. Umuhigo utawesheje wenda wasezererwa kandi wazabona ikindi ukora, ariko uyu musaza agize icyo aba waramurangaranye, nkeka ko wabana nabyo iteka tu.
Ariko se icyo ntumva, uyu musaza yataye urugo rwe aje gucungira umutungo w’umuhungu we muri aka karuri? nyamara mwihaye ubuyobozi ariko ntimwibaza cyane ku myitwarire ya GASHAZA!! Ibyo gucumbikirwa mu gihe ategereje kubakirwa ntabikozwa!!! Ubundi agasaba n’ amafaranga y’iza bukuru n’ayo ingabo zasize zitanze!!! Guteka imitwe ntibigira imyaka!!
uwicaye neza ntamenyako usutamye yahangayitse sha.
Mbere yo gutanga comment mujye mubanza musobanukirwe, ubundi abantu batishoboye mu Rwanda bageze mu zabukuru bahabwa inkunga y’ingoboka binyuze muri VUP, niyo rero avuga, mutandukanye pensiyo n’inkunga y’ingoboka.
Kandi ubu wabona na so cg so wanyu abayeho atya ariko ukaba uvuga ibyo guteka.imitwe…
Igihe utavuga icyiza ujye ukannyamo
nyamara apfuye bakoresha isanduku iruta agaciro k’inzu yari kubakirwa.
Hari uri kubaza niba amafaranga yo mu zabukuru azayahabwa kandi atarayakoreye, namumenyeshaga ko iyo gahunda yo guhemba abasaza batishoboye bageze mu za bukuru iriho mu gihugu cyacu dukunda kiyobowe neza.
Dore imihigo ngo Gitifu arayihigura!!!!!!!
Gitifu we, shaka ibyo ucuruza akawe gashobotse. Egura vuba batarakweguza!
I just want to take this opportunity to thank umuseke journalists for the work you are doing. We appreciate the way you give voice to the voiceless. Great job, thank you so much. Mukomeze muvugire rubanda rugufi.
Mbega umusaza ubabaje. Jye ndi umuyobozi wa hariya nakwibwiriza nkegura kuko babeshya Umukuru w’Igihugu mu mihigo no kuyihigura. Ese ubwo batubwira ko uwabuze aho yikinga izuba, mu mvura bizagenda bite. Begure bahereye kuri mayor. Ubu kandi bavuga ko besheje imihigo ko na mutuel ari 100%!
imva mbabwire birababaje ese nkuriya musaza mumatora duteganya tuzamubwirango nage gutora ? ubwo yaba atora iki? ngo nabayobizi ?nyabakise koko iyo tubeshya president ngodufite imiyoborere myiza ntasoni yemwe ni muhore ubundi ibyo gutora tubivemo hage habaho ikizamini bapiganirwe imyanya amenyeko nadakora abandi bajyaho ibyo bya za manda biveho nibyo byica byinshi ubundi dutore kagame niwe muyobozi abandi baratubeshya
affaire social ntaregura?
Thanks umuseke rwose muzajye mukomeza kuvugira abantu nkaba
kuko nta kirengera bagira kandi mukomeze mukurikirane muzajye
mutubwira uko bya genze nyuma kandi nziko inzego zibishinzwe
byanga bikunda nabo barabimenya. umunyamakuru nyawe ni uvugira abaturage
mukomereze aho
God be with your
.
Nigute harumunyarwanda ugituye ahantu nkaha,ariko abayobozi buy’uyumurenge bayoboye iki?bina badasho bora kumenya abakene nabageze muzabukuru,begure kuko ntacyo bashoboye,bareke kuvangira umukuru w’igihugu cyacu,kuko abayobozi nkaba ntagaciro bahesha igihugu cyacu.
Nshimiye ingabo kuruyo mutima
@ UWAMWEZI BELINA: ntzbwo ari uluteka mitwe nu mukene.
Cash abaza niyo yahawe ni ngabo zacu nkubufzsha ahubwo baza uti yakoriwe nande nyuma abiryozwe.
Akojyera agasaba cash igenerwa abakuze nawe urabibona ko akuze ayihabwe.
Naho gusiga iwe rwose tutinjiye muri details nawe urabyibonera wenda ko ntanaho cg se hari nibyuma yaho bakweretse.
Erega biroroshye nuko imitima muntu yabeye nkiyi ntare.., uyu kumwubakira nu muganda wakorwa mu minsi 4 ubundi akajya igorora akanyurwa peeee
abayobozi bose babaye abatechnicien bi mihigo kbsa nawe bajya imbere yu musaza ngo twesheje imihigo rwose pe hari bamwe bavangira umusaza bigatuma twambara isura itariyo za ndashima zikabona ijambo ngo nti mureba rwose pe niyo utagirira ko umufite mu inshingano ntiwana korera ni imana basi ndumiwe +ndababaye
Iki gihugu mubo duha kutuyobora harimo ababaye interahamwe bataratungana neza 100% harimo abakuze ari abanyamabi ibisambo se …,bose nti wabasha kumenya ibiri muri roho zabo urenzaho uti muyobore ariko ikibi nti kihishira bucya kabiri yigaragaje icyo gihe inkiko na police bigakora akazi kabyo nibwo wumva ngo umuyobozi kanaka ari muyabagabo.
Ubutegetsi bw’abaturage, butangwa n’abaturage kandi bukorera abaturage. Uyu nawe bamusabye amajwi mumatora kandi irye yararitanze kandi bamusezeranyije iterambere, nyamara iyo birenza imireti bagenda mumamodoka bumva ko barangije kumwishyura amasezerano bagiranye nawe.
Umusaza ko avuga ko yibesherejweho n’abaturage, akongera ngo yanze kujya gucumbika, ibyo byo si ikibazo?
Nyabimata nirebe uko ikemura kiriya kibazo kuko birarenze
Eheeeeee mbega ubuyobozi ni danger bahugira kurya imisanzu bakibagirwa akazi ubundi bakarangwa nogutekenika ngo besheje imihigo egoko we abo bayobozi babakorere inama birakabije p
Kandi batubwira ko nta nyakatsi ikiba mu Rwanda bwose abayobozi batubwire?
Batange compte tumufashe. Umuseke mubigiremo uruhare pe!
nanjye niyemeje gutanga ubufasha bwanjye ariko noneho nihashyirweho uburyo buzagirira akamaro uwo mukambwe. amafr. atongeye kuribwa nk’amwe ingabo z’u Rda zari zatanze. Nihigweho uburyo yafashwa rwose kandi n’abandi bose bafite ikibazo nk’icyo bose bari bakwiye kwitabwaho kuko. Bene bariya basaza n’ibo bicumbi by’amateka yacu. ntidukwiye kubatererana nyamara natwe niyo tugana. Abazagira Imana bakageza ku myaka nk’iye bari bakwiye kumva ko bidakwiye gufatwa kuriya
oya rwose, birababaje ubuyobozi bya leta n’ ubwa madini nibufatanye ucyemure icyo kibazo
Comments are closed.