Intambwe 4 zo gusubirana n’umukunzi nyuma yo gutandukana
Ese wari wakunda umuntu mugatandukana, ukimwifuza, wumva ari bwo byari bigeze aharyoshye?
Gutandukana kwa benshi mu bakundanaga biterwa ahanini n’ibintu bitari binini cyane, ariko icyo bihuriyeho ni uko n’ubundi icyo bigeraho ari kimwe: gutandukanya abakundanaga!
Ese birashoboka ko wagarura uwari umukunzi wawe nyuma y’igihe kinini atakuvugisha, atakwereka ko akigukeneye?
Byashoboka se ko bya bihe byiza mwagiranaga bibagarukira nyuma y’uburyo mwatandukanye nabi?
Aha ushobora no kwibaza ibibazo byinshi biguca intege, wibaza ko niba ubwo yagusize akagenda, icyo wakoresha cyose ngo akugarukire, niba bwo wakwizera ko azahaguma nabwo atazongera ngo agucike.
Ibi byose ni ibigenda biguca intege, iyo ubitekerejeho. Ariko se niba umukunda wabuzwa n’iki gufata ‘risk’ nk’uko benshi bajya babivuga?
Nk’uko twabibonye tugitangira, impamvu nyinshi z’abagabo/Abagore baca inyuma cyangwa se banatandukana n’abakunzi babo, ahanini biterwa n’uburyo baba babitwayeho. N’ubona rero uwo wakundaga yigendeye cyangwa ukabona atakikwishimiye, jya utangira wibaze ibi bibazo:
– Ese kuba mwaratandukanye byaba ari ikose ryawe?
– Ese haba ari andi makosa wakoze, n’iyo waba utayazi cyangwa utaranayahaga uburemere?
Ahanini ni nk’igihe wakundaga kumuburanya cyane, kutamusaba imbabazi wamukoshereje n’utundi tuntu duto ariko nyamara tumuremerera we.
Niba kuba mwaratandukanye usanze byaratewe n’ikosa ryawe, aho rwose birashoboka ko wagarura umukunzi wawe mukongera mukabana urukundo rukaganza.
Usibye n’ibyo kandi aha uraza kureba uburyo wamugaragariza uburyo yahombye kuba utakiri uwe, n’uburyo wakoresha kugira ngo agaruke agukomangire ku rugi agutakambire agusaba ko mwasubirana. Ntugire ubwoba humura biroshye!
Biragusaba gukurikiza izi ntambwe gusa:
1.Reka kumwereka ko umukeneye cyane cyangwa ko ubayeho nabi adahari
Ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukugaragaza ibitandukanye n’ibyo urimo gutekereza, cyangwa wifuza ko biba: Reka kumwereka ko wifuza ko agaruka!
Yego birasa naho bitumvikana cyangwa ko ari nko kwivuguruza, ariko ndakubwiza ukuri , uko urushaho kumugarura, ni ko nawe arushaho kuguhunga.
Muri icyo gihe rero jya ukora nk’aho ntacyo wahombye kuba yaragusize, ujye umureka ajye muri gahunda ze, akore ibyo yifuza byose, nyuma azatangira kubona impamvu agukeneye, anakwifuza mu buzima bwe, azatangira noneho kujya abona ukuntu ubuzima bubishye udahari.
Mureke akore ibyo ashaka, ajye mu bandi bagabo/bagore, batembere, basangire…, amaherezo koko niba ari uwawe azabona ko icyo yaje akurikiye iwawe nta handi akibona akugarukire.
Icyo gihe kandi numureka akaba akora ibyo yishakira byose, nawe jya wigira muri gahunda zawe, we guhora umutegereje nta gahunda mufitanye y’igihe azagarukira.
2.Iyibutse ubuzima bwawe bwiza bwa mbere y’uko ukundana n’umukunzi wawe
Muri icyo gihe wari uri kumwe n’umukunzi wawe, hari byinshi wasize inyuma. Abantu benshi iyo bafite abo bakunda, ntibaba bifuza ko bagira ahandi bajya; nta zindi nshuti baba bumva bagendana, basangira.
Iki ni igihe cyo kubisubiramo, ntukomeze kwibabaza, ahubwo ukishyiramo ko uko bimeze kose ubuzima bugomba gukomeza kandi neza, ugasubira muri bwa buzima bwagushimishaga na mbere y’uko muhura.
Iyo watandukanye n’umukunzi wawe, utangira kwibaza no gutekereza abandi bari kumwe, uti ese ubu abo yahisemo bandusha iki, yabakurikiyeho iki se? n’ibindi nk’ibyo… Yego biragoye kwibuza gutekereza kuri ibi byose iyo ukimukunda, ariko niwumva ushaka kubyirinda jya wibuka ko uwo mwanya wawe upfusha ubusa umutekerezaho, utekereza ibyo arimo, we nta n’isegonda afite ryo kugutekerezaho cyane cyane ko aba yibereye mu bindi.
3.Gerageza kwiyitaho no kwiha umwanya uhagije
Niba uri umugore warakundaga kwisiga, kujya muri salon ukiyitaho, kwambara imyenda myiza, cyangwa igezweho, uri umugabo se warakundaga gukora sport, kwisiga parfum nziza… bikomeze. Wikwisuzugura kuko niba we atakikubona hari n’abandi bakureba, wigarurire icyizere, wumve wongeye kwikunda nyuma yo kubura uwo wakundaga. Subira mu isoko ugure imyenda mishya kandi myiza, ukomeze wiyiteho, uhure n’abandi bantu bashya, umenyane n’inshuti nshya kandi unatemberere ahantu hashya. Niba uri mu kazi ugakore neza kandi nibiba byiza uzanazamuke no mu ntera. Ibyo byose kandi ujye ukora uko ushoboye bimugereho.
Ushobora gukora uko ushoboye ukabonana n’inshuti ze, n’abavandimwe be, n’abo bakorana cyangwa se bigana bitewe n’icyo akora, bityo ntazabasha kwihanganira kutaguhamagara ngo akubaze amakuru. N’ubwo ibyo byose azabikora asa n’utakwitayeho, wowe ntihazagire icyo bigutwara, uzamureke atangazwe no kubona ukuntu ubayeho neza adahari.
Ariko se nyuma y’ibi hakurikiraho iki?
Ese witabye telefone aguhamaye agusaba ko wamugarukira wabyitwaramo ute? Ni gute wabigenza kugira ngo yongere akwiyumvemo nk’uko byahoze?
4.Ntuzigere na rimwe umwemerera ko bikomeza, akibikubwira ku nshuro ya mbere kuko bimwereka ko wari warihagazeho kandi nawe warashize! Ntuzigere na rimwe uhita uvuga “Yego” n’iyo yaba agusabye amahirwe ya nyuma!
Ahubwo musubize ko ukeneye umwanya wo kubitekerezaho.
Ibi ni ukubera iki?
Impamvu ni uko ashaka ko mwongera mugakundana kandi guhita umwemerera si byiza kuko bimwereka ko wari warabuze aho ujya. Humura azakomeza aguhamagare kugeza ubwo azumva bimugeze kure! Ubu noneho, ushobora gukomeza kubikora kugeza ubwo uzaba wizeye neza koko ko yifuza ko mwongera gukundana, ko afite impamvu ikomeye imuteye kugaruka kandi ko usobanuye byinshi kuri we; ubundi urukundo rugasagamba, amahoro, ituze n’umunezero bigataha mu buzima bwanyu mwembi.
Ineza Douce
Umuseke.com
8 Comments
that’s a good idea, guys keep it up to advise.
Sister! Ibyo uvuga ni ukuri byambayeho rwose wagirango wari uhari! Byagenze neza neza nkuko ubivuga muri iyo nkuru yawe! Ni hatari!
Yewe.wasoma kabisa.jye ubu niho mpagaze ariko biranyiashe.natandukanyijwe n’uwo nakundaga n’ibintu 2 we yitaga ko byoroshye ariko namwereka ko bimbabaza akabireka ejo akabyongera twaburaga nka 8mois ngo tubane.nageze aho ubwoba buranyica Musaba ko twabihagarika.hashize 3ans tuvugana ariko nabibona ko ankunda,nawe arabibona ko mukunda gusa gusubirana byaratyobeye.wabigenza utya se?ninde wabanza undi?ni hatari!
sha ibi nibyo bihe ndimo!nyuma yo kugwa mu makosa twembi ma cherie yanyatse igihe cyingana n amezi 3 tutavugana! nabanje kwanga nyuma ndabimwemerera ariko nyuma yicyumweru yambwiye ko byamunaniye kko mukunda nahise mwakira aragaruka!ariko icyambabaje nuko nyuma yo kugaruka atigeze agaragaza urukundo nk’urwa mbere ubundi yaribwirizaga akampamagara cyangwa akampa sms!ariko ibyo byose nta na kimwe yaje akora namubaza impamvu akambwira ko yikosora noneho icyambabaje ni uko ejo bundi namwoherereje sms mubajije impamvu atansubuje ambwira ko nta manite yari afite!arko yarambeshye kko mu gitondo namwandikiye sms iributume ansubiza kd yahise ayisubiza kko zari inyungu ze!namubajije impamvu yambeshye arampakanira kd i’m sure kko nakoze reserch!ntashaka gusaba imbabazi ahubwo ampamagara anyibarishwa utuntu cyangwa akanyandicyira ambyutsa ngo jye mu kazi arko sinjya musubiza gusa ndamukunda har’igihe mba numva namuvugisha ariko nkifata gusa mbona bizanatuvuramo gutandukana uretse ko byangora kko mukunda tumaze 4ans gusa arantesa sana!kko akenshi mba mutecyerezaho kd ngomba no gutecyereza kuri family my future my life.so mungire inama nkomerezaho cyangwa mureke agaruke!mbona bishobora kuzanyicira future kko urukundo rwacu rwaranzwe no gushwana kurusha kumvikana!mbigenze
nyumva muvandi,aragutendeka,affection yagguhaga hari undi ayiha ahubwo akanga kukwereka ko impamvu y’iherezo ryurukundo rwanyu ryava kuri we kk mumaranye ighe kinini kd akaba ntacyo agushinja,cunga sana kk hari undi abasangiza urukundo yaguhaga.
Njye nsahobewe kukondamuvugisha akankanga,kandi kubera kumwubaha n’urukundo rwinshi numva ntacyo namukorera.Yego ntabyera ngo de ,ariko ambwira ko afite abandi bari kumwirukaho kandi ntacyo ntamugaragarije.Cyakora reka ntangire ziriya nama zanyu numvise ari nziza kuko aracyavugana n;abavandimwe banjye kandi ababwira ko ankunda.Buri munsi mwoherereza sms,ntansubiza kandi hari igihe ansaba carte nkayimuha ariko guhamagarashwi!mwangira iyihenama?Sinsinzira kubera ubuzima twabanyemo kandi dutandukanywa nubusa ambwira ko ntarukundo akigira!
Nanjye Mfite Umukunzi.Ariko Duherutse Kurakaranya Cyane,harihashize 2weeks Tutabonana,aho Tubonaniye Nanga Kumusuhuza Uko Abishaka Kubwagahinda Narinkifite.Arababara Cyane.Icyo Gihita Kiba Intandaro Yokunsaba Ko Urukundo Rwacu Rurangira.Musaba Imbabazi Wapi Arazinyima.Kwiyakira Birikungora Nukuri.Mungire Inama Ko Mukunda Namugarura Nte Murukundo.Ko Kumwirengagiza Nabyo Byananiye Nkore Iki?N.B:twese Turi Abanyenshuri.Murakoze
Jye mfite umusore dukundana tumaze umwaka1.ariko tukimenyana yamfashije mukibazo cyasabaga amafrs kdi nta Nazi nari mfite!family yari yanze kumfasha uretse mama wampaye 10000fr nundi muntu family wampaye 13000fr,ntiyari anzi cyane ariko yambaye hafi ankemurira ikibazo kirangiye ansaba urukundo!naramubwiye nti Ni wowe urukwiye!Ni umusore mwiza pe!gusa bamunteranyaho NGO tutaramenyana sinitwaraga neza agahinduka ariko akigarura vuba!gusa mu rukundo Ni ukwihanganirana ariko mubyukuri ntawundi nabonye wankunzi nkawe! Iyo undi muntu amvugishije mpita mbona biri kure ko yagera Ku mutims wajye bitewe n’ibyo uwo yankoreye!byananiye kumutendeka nzamwihanganira yansabye ko tubana umwaka utaha tuzabyigaho neza dupange igihe!ariko gukunda Ni ikosi nk’irya gikomando!Umuntu atuza mwabanye kdi ntuzifuze kwanga Umuntu ntakosa wamufatiyemo witwaje NGO bavuze!cg NGO waketse byinshi!lkuko uganira na benshi ariko ugakunda umwe keretse utazi icyo ushaka!saws!
Comments are closed.