Musanze: Abaregwaga kwica no gusambanya bakatiwe gufungwa burundu undi imyaka 22
Urubanza rwaregwagamo abishe bakanasambanya nyakwigendera Nikuze Xaverina w’imyaka 14 ku wa tariki 24/12/2014 mu Kagali ka Kabeza mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Musanze rwarangiye kuri uyu wa 20 Mutarama 2015 Munyaneza w’imyaka 20 akatiwe igifungo cya burundu naho Siborurema w’imyaka 17 akatirwa igifungo cy’imyaka 22.
Perezida w’Inteko y’Urukiko Rukuru rwa Musanze, Riziki Isabelle wasomye uru rubanza yavuzeko urukiko rumaze gusuzuma ikifuzo cy’ubushinjacyaha cy’uko kubera ubugome bwinshi ibyaha byakoranywe kwirega no kwemera icyaha kw’abaregwa kutahabwa agaciro bityo ntirwabishingiraho ngo abaregwa bagabanyirizwe ibihano.
Yasobanuye ko abaregwa bari bakwiriye guhanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko bombi ariko ngo kuko Munyaneza ariwe wikuye muri Uganda aho yari yaratorokeye akishyikiriza ubutabera akanemera icyaha ahawe igifungo cya burundu.
Urukiko rwemeje ko icyaha cy’ubwicanyi no gusambanya ku ngufu bihama Siborurema nawe ngo wari akwiriye igifungo cya burundu ariko ko kubera uregwa atujuje imyaka 18y’ubukure akaba yari akwiye guhanishwa hagati y’imyaka 10 na 15 gusa kubera ibyaha byombi bimuhama ndetse itegeko ribihanisha igifungo cya burundu yahanishijwe igifungo cy’imyaka 22 hatitawe ku bwirege bwe no kwemera icyaha.
Urukiko rwemeje kandiko abaregwa badatanga amagarama y’urubanza kuko bafunze.
Isomwa ry’urubanza ryitabiriwe n’imbaga nini y’abaturage bo mu mirenge ya Nyange, Kinigi na Cyuve rikaba ryatangiye rikerewe hafi amasaha abiri rikaba ryarangiye perezida w’urukiko yibutsa ko abatishimiye imikirize y’uru rubanza bafite ukwezi ko kujurira.
Abaturage ntibishimiye imikirize y’urubanza
Abaturage bagaragaje kutishimira imikirize y’uru rubanza bavuga ko abaregwa bombi bagombaga gukatirwa igifungo cya burundu y’umwihariko ntibazongere kugaruka mu bantu.
Basanga Siborurema wahawe igihano gito ari nawe watumye Xaverine Nikuze apfa kuko yirutse akaba ari we umutera umujugujugu akagwa hasi ndetse akanumvisha mugenzi we ko nibatamwica azabarega maze bakabona kumwica.
Nyina wa w’umwana wishwe avuga ko bagombaga gukatirwa burundu y’umwihariko ariko akongeraho ko agiye kuregera indishyi.
Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW/Musanze
3 Comments
yewe nuko igihano cyurupfu cyakuweho nabo bari ba
kwiye kwicwa bakava mubantu
Nawe utinyuka kuvuga kwica umuntu nturi shyashya. Go and seek a psy dear
ubutabera bukomeze butube hafi maze ibyaha nkibi bijye bihanwa ku buryo ntawe uzongera maze bose bakabizinukwa
Comments are closed.