Digiqole ad

Musanze: Ababyeyi barasabwa gufatanya n’abarezi mu kubaka ireme ry’uburezi

Mu muhango wo guha impamyabumenyi abana barangije amashuri abanza ku kigo ‘Wisdom Nursery and Primary School’ ryo mu karere ka Musanze ryabaye irya kabiri mu gihugu mu gutsindisha cyane, umuyobozi w’akarere yasabye ababyeyi, abarezi ndetse n’abana kurushaho gushyira hamwe kuko ari byo bizatuma icyo bashaka cyose bakigeraho.

Abana barangije amashuri abanza bakoze karasisi mbere yo guhabwa impamyabumenyi.
Abana barangije amashuri abanza bakoze karasisi mbere yo guhabwa impamyabumenyi.

Mpembyemungu Winiflide umuyobozi w’akarere ka Musanze avuga ko abishyize hamwe nta kibananira agasaba abarezi kuruhaho gukora neza umuhamagaro wabo, ariko akibutsa n’ababyeyi kutabaharira uburezi bw’abana babo ahubwo na bo bagashyiraho akabo.

Yagize ati “Icyo dusaba abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi ni ugusenyera umugozi umwe. Ababyeyi bakumva ko bagomba kugira uruhare rufatika mu burezi bw’abana babo ntibabarekere abarimu gusa.”

Kuba iri shuri ‘Wisdom Nursery and Primary School’ ryarabashije kubona umwanya mwiza ngo byatewe n’uko yaba umubyeyi, umunyeshuri ndetse n’umurezi buri wese yaharaniye kuzuza inshingano ze nta gasigane kabayeho.

Nduwayezu Elie, umuyobozi mukuru w’iri shuri akaba na nyiraryo yagize ati “Nyuma yo gukorera ku ntego yaba umunyeshuri, umubyeyi n’abarezi twese twaharaniye gushyira ishyuri ryacu ku ikarita y’igihugu. Gukorera hamwe rero ni byo byatumye tugera ku ntsinzi.”

Wisdom Nursery and Primary School ryabaye irya kabiri mu gihugu rikurikiye Kigali Parents School kubera ko mu banyeshuri 120 bakoze ibizamini, 114 baje mu cyiciro cya mbere barimo n’uwabaye uwa 4 ku rwego rw’igihugu.

Mu mwaka ushize wa 2014, abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu karere ka Musanze batsinze ku kigero cya 81,48% aho bari ibihumbi 6 915 muri bo 5 634 baratsinze.

Umwana wbaye uwa 4 mu gihugu yahawe impamyabumenyi ye
Umwana wbaye uwa 4 mu gihugu yahawe impamyabumenyi ye
Ababyeyi bari bishimiye uko abana babo batsinze
Ababyeyi bari bishimiye uko abana babo batsinze

Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW

en_USEnglish