Digiqole ad

Bwa mbere mu Rwanda hafunguwe ikigo kigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe

Kuri uyu wa mbere tariki 19/1/2015 mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo hafunguwe ikigo kizajya kita kikanigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe. Ni ishuri rigengwa na HVP Gatagara, nibwo bwa mbere mu Rwanda hafunguwe ishuri nk’iri.

Abayobozi bafunguye iri shuri
Abayobozi bafunguye iri shuri

Abana bafite ubumuga bwo mu mutwe mu muryango nyarwanda ntabwo bigeze bagira uburyo bwo kwitabwaho bwihari nk’ubu. Bene aba bakomeje kuba ikibazo kinini ku miryango yabo n’umuryango nayrwanda muri rusange nubwo nyamara ngo hari ubuvuzi n’amasomo bajyaga guhabwa bakiri bato bikabafasha mu buzima bwabo.

Alphonsine Uwimana ufite umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe uzatangira muri iki kigo avuga ko byari bigoye cyane kurera umwana ufite uburwayi nk’ubu kandi nta bumenyi bwihariye babifitemo. Ko ubu bafite ikizere gikomeye muri iki kigo gishya kigiye kwita ku mwana we.

Uyu mubyeyi avuga ko yishimiye cyane ko umwana we ubu agiye gutangira kwiga nyuma y’igihe kinini bagerageza kubana nawe no kumujyana mu bigo byamufashaga gukomeza ubuzima.

Jean Pierre Nteziryayo umuyobozi w’ikigo cya HVP Gatagara avuga ko muri iki kigo abana bazahabwa inyigisho zihariye gusa akavuga ko nubwo batangiye ariko batarabona ibyangombwa byose bihagije birimo abarimu babizobereye, ibikoresho bihagije n’ibindi.

Ati “Gusa twamaze gutegura abarimu n’inyigisho z’ibanze n’inyubako, ubu hakenewe rero ubufatanye hagati yacu na Minisiteri y’uburezi na minisiteri y’ubuzima kugira ngo bigende neza”.

Theodore Mboneza umugenzuzi w’uburezi muri kigo cy’igihugu cy’uburezi (REB), avuga ko iki kigo ari ingirakamaro kuko kije gufasha ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Mboneza asaba ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kigerageza kubitaho ntibakomeze kubita abasazi kuko ngo haba hari uburyo nk’ubu bashobora kwiga bakazagira icyo bimarira.

Hon Gaston Rusiha uhagarariye abamugaye mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda avuga ko Leta, biciye muri MINEDUC, igomba gushaka uburyo bwihariye bw’imfashanyigisho ku bigo nk’ibi kugira ngo bafashe abana bafite ubumuga bakeneye kwiga.

Ati “Nubwo bigitekerezwaho ntabwo byoroshye gutegurira imfashanyigisho abafite ubumuga bwo mu mutwe kuko ni ibintu bikomeye cyane ku buryo bisaba amikoro menshi, niyo mpamvu twasabye ko iki kigo gihabwa ubuzima gatozi kugira ngo kibe ikigo kigega ariko kinafashwe na Leta.”

Iri shuri ubu rifite abana 61, rifite ubushobozi bwo kwakira abana 80, ibyumba by’amashuri umunani, abarimu 16. Abana bahiga bishyura amafaranga ibihumbi 30 ku gihembwe ku mwana, bakabona abarimu babigisha n’ababitaho bisanzwe.

Umwana ugana iki kigo arabanza agasuzumwa n’abaganga bakemeza neza ko afite ikibazo cyo mu mutwe maze akemererwa kuza kwiga hano.

Iri niryo shuri rya mbere ryita ku kwigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe rifunguye mu Rwanda
Iri niryo shuri rya mbere ryita ku kwigisha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe rifunguye mu Rwanda
Ababyeyi basobanurirwa serivisi zitandukanye z'iri shuri
Ababyeyi basobanurirwa serivisi zitandukanye z’iri shuri
Zimwe muri Serivisi zihatangirwa
Zimwe muri Serivisi zihatangirwa
Aba bana ngo ntabwo bakwiye gushyirwa mu kato kuko bashobora kwiga bakazibeshaho
Aba bana ngo ntabwo bakwiye gushyirwa mu kato kuko bashobora kwiga bakazibeshaho
Bashobora no kwidagadura
Bashobora no kwidagadura

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish