Digiqole ad

Ibihugu by’Uburayi byasabye ko FDLR iraswa mu maguru mashya

Mu nama y’abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga mu bihugu by’Uburayi (Europian Union), bafashe imyanzuro kuri uyu mbere tariki 19, irimo uwo kwambura intwaro inyeshyamba za FDLR hakoreshejwe ingufu za gisirikare nyuma y’aho uyu mutwe unaniwe gushyira intwaro hasi mu mahoro.

Abarwanyi ba FDLR ngo bivanze cyane na FARDC
Abarwanyi ba FDLR ngo bivanze cyane na FARDC

Umuryango w’ibihugu by’Uburayi ngo bishyigikiye umutekano usesuye n’iterambere ry’Akarere k’Ibiyaga Bigari by’umwihariko n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro n’umutekano n’ubufatanye muri Congo Kinshasa no mu karere irimo.

Intambwe yo kugera ku ntego zikubiye muri ayo masezerano ngo ntabwo ihagije. Ngo hakaba hakwiye kuvugurura kuri buri ruhande kugira ngo hagerwe ku bikubiye muri ayo masezerano kugira ngo abashe guhuriza hamwe intego za buri ruhande rwayasinye.

Aba baminisitiri bo mu bihugu by’Uburayi bwunze ubumwe, banzuye ko kuva tariki ya 2 Mutarama yari ntarengwa ku nyeshyamba za FDLR ngo zibe zashyize hasi intwaro, ariko ikaba yararangiye nta gikozwe, Ibihugu by’Uburayi ngo bisanga ari akanya ko gutangira kwambura FDLR intwaro hakoreshejwe ingufu za gisirikare nk’uko biri mu mwanzuro wa UN 2147, ndetse n’itangazo ry’inama rusange ya UN ryo ku wa 8 Mutarama 2015.

Ibi kandi ngo bijyanye n’itangazo ry’Intumwa zidasanzwe mu karere k’ibiyaga bigari ryasohowe tariki 2 Mutarama 2015 na ryo risaba ko FDLR igabwaho igitero.

Aba baminisitiri bahamagariye leta ya Congo Kinshasa n’ingabo za MONUSCO gutangira igikorwa cyo kwambura intwaro FDLR mu maguru mashya.

Bavuze ko ariko abarwanyi ba FDLR bagifite amahirwe yo guhitamo gushyira intwaro hasi bagasubizwa mu buzima busanzwe bagacyurwa mu Rwanda nk’uko byagiye bikorwa kuri bagenzi babo batashye mbere.

Mu itangazo basohoye, abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga mu muryango w’ibihugu by’Uburayi bavuze ko babajwe cyane n’amabi yakozwe n’inyeshyamba mu bihe byashize mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Bavuze ko amabi akorerwa abagore n’iyinjizwa mu gisirikare kw’abana bato bikorwa n’inyeshyamba cyangwa abandi bantu ku nyungu zabo, bidakwiye kwemerwa kandi ngo bigomba guhagarara.

Bavuze ko kurwanya imitwe y’inyeshyamba no kurinda abaturage bigomba kuba intego z’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi, basaba Leta ya Kinshasa n’abo bafatanya cyane MONUSCO, gutangiza ingamba zikarishye kuri abo barwanyi.

Ibihugu by’Uburayi byasabye ko Congo Kinshasa ifatanya na Uganda n’u Rwanda, mu kwihutisha isubizwa mu buzima busanzwe ry’abari inyeshyamba za M23.

Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi wanzuye ko inzitizi z’umutekano ziterwa na FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba zigomba kurangira, hakifashishwa ingufu za gisirikare kugira ngo ako karere kagire amahoro arambye.

Ibihugu by’Uburayi birakangurira umuryango w’Abibumbye (UN), uwa Africa yunze Ubumwe (AU), Inama mpuzamahanga y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) ndetse n’Umuryango w’Ubukungu muri Africa y’Amajyepfo (SADC) n’ibihugu byo mu karere muri rusange gukomeza inzira yo gushaka umutekano byatangiye.

Uyu muryango ngo unashyigikiye ingufu z’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa UN, mu karere k’ibiyaga bigari Saïd Djinnit, ndetse ngo wiyemeje gukoresha imbara ufite muri politiki n’ubundi bushobozi bwawo kugira ngo ushyigikire ibyo bikorwa.

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Erega bbariya bagome FDLR izaraswa byaze bikunze

    • aliko mwirirwa musambira hose hose.nabo bafite ibibazo byabo bibereyemo by,intagorwa za islam namwe ngo fdlr
      reba aho bagejeje LIbiya kandi bose bafunze amaso kandi bazi intandaro yabyo.
      Boko Haram nayo bararebera gusa .mwe ngo fdlr.abashobora kurimbura fdlr murabazi mais mutinya kuvugana nabo.utwo tugambo twamafuti mutugabanye

  • bazi kuvuga gusa izo nama zitagira ibikorwa ndazirambiwe

  • blablabla

  • rega isi yose irambiwe ibyaha bya FDLr mu burasirazuba bwa Kongo no mu karera muri rusange

  • Uzabaze abo Muhammed amaso ngo bazabakiza FDLR akaga barimo muri ikigihe Uhitwa ntafata uruka. Kikwete, Zuma na Do santos niba bakomeje gusaba ibiganiro

    • Abo Muhanze amaso

  • Mubasabire ni bene wanyu. Umuzungu ntagihe atabashutse, arabateranya yarangiza akabafata ngo mwarenze kuburenganzira bwa muntu. Nibabashora mu ntambara ni nabo bazabafata nigaramiye! Harabura iki ngo mukemure ibibazo byanyu mu mahoro binyuze mu nzira y’ibiganiro hatarenze kumeneka amaraso y’inzirakarengane z’abanyekongo n’abanyarwanda? Mbabajwe n’abasirikare ba MONUSCO bazagwa muri iyi mirwano barengana bazira kutumva kw’abanyarwanda no kudashyira hamwe kwabo!

    Muzaba mumbwira?

    NB: Muzirikane ko hari stock y’intwaro itaragurishijwe 2014 ikenewe gusohoka vuba byihutirwa. Abazungu barishakira isoko, bazi neza ko iyo ntambara mutazayirwanisha imihoro n’amacumu cyangwa inkoni! ngaho nimubashorere vuba mubanje kumena amaraso no gutanga ubuzima bwanyu n’ubw’abanyu! Hahahahahahaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!! Nabasetse abashyigikiye iyi ntambara!

  • Ubu se uramutse umenye ko muri abo bazungu babashuka harimo n’abari kuvugana na FDLR wabigenza ute? Iyo HABYARIMANA JUVENAL azakumenya mbere y’igihe ko hari abavuganaga n’inkotanyi, yari guca bugufi yashaka akaziha byose ariko amahoro akaboneka. Yabivumbuye igihe cyarangiye ageze kuri “NO POINT OF RETURN”! Ndakumenyesha ko FDLR itagira uruganda rucura intwaro, ariko uzatangara niwumva ko yahanuye indege! Nimuganire naho “NDI IGABO” ntaho izatugeza. KUKI ABANYARWANDA NTACYO AMATEKA ABABWIRA KOKO! NIYO MPAMVU BAZASHIRIRA KU ICUMU NK’UDUSHWIRIRI!

  • ariko mwese murasetsa, icya mbere mwe muvuga ibiganiro sinzi iyo mubivana, ntitwaganira nizinkoramaraso zaduhekuye nubu zikaba zikibifite mu migambi yazo murumva, kuko nababavutseho nta kindi babigisha nge natunguwe no kumva umwana wabo wavutse ejo bundi abwira itangazamakuru ngo ntakizamushimisha nko guhagarara ku imva y’umututsi ,nonese abantu bameze batya urumva waganira nabo? urabatumiza ukabagorora abo bana bakajya muri za rehab bakabigisha kuba abantu apana ubunyamaswa batojwe n ababyeyi babo, ikindi kandi izi nterahamwe zigomba gushyikirizwa ubutabera zikaryozwa abo zishe muri genocide yakorewe abatutsi , ibi rero nibyo batinya bakivugisha ngo ibiganiro ,lol nibaze nta ntambara kuko nibyo twifuza ariko bashyikirizwe ubutabera ,abandi batakoze genocide bazajyanwa rehab maze basubizwe mu miryango yabo, ubwose gukunda amahoro kureze uko u Rwanda rwahereye kera rubahamagaza ku ineza ni ukuhe? abahoze muri fdlr bamwe baratashye ubu bari kwiteza imbere nta nkomyi, muzumve ubuhamya bw umugabo wahozemo maza yakwiyemeza gutaha ,agatangira arinda umutekano mu isoko ry iwabo none ubu ukaba ari umu businessman uteye ubwoba, ageze aho nwe akoresha abandi,none namwe ngo intambara wapi, iyo izi nkoramaraso zanze gutaha ku neza zikaba zishaka kutugabaho ibitero ntayandi mahitamo atari ukuzirasaho, ikindi kandi izi ndandya z abazungu ninde wazisabye kwiterera mu bibazo byacu, ko ntawe uyobewe ko ari zo zibafasha ndetse zikabashyiram ni ingengasi ihambaye,ugirango ntibaba baratashye kera, ariko umuzungu nyine abagumishije hariya bamwibira amabuye ya Congo, kandi ntiyifuza ko ubugome bagambiriye kera ku Rwanda bwashira kuko atifurizaa amahoro abanyafurika, ibi birababaje cyane kuko yigira ng=k;inshuti yabo nabo bati dufite abatuvugira , nyamara ni ukubagira abacakara be gusa,none niwe wihanukira ngo fdlr igomba kuraswa hah yewe tuziko mu mitima yanyu mushaka ko iguma ikabasahurira amabuye,ikica abanyekongo ikazaza no kwica abanyarwanda ,kuko amahoro u Rwanda rufite abarya ahantu,badukururiye genocide idusiga aho bishimiraga byongeyeho ko bumvaga tutazahava, none Uwiteka adufashe ukuboko adukura ikuzimu badutaye birabababaza none birirwa baduhigira ibibi no kuturwanya, ngaho bafatanyije na fdlr na rnc ngo badutere, ngaho bahgaritse inkunga, ngaho batumye amabuye yacu atagurwa ngo twayibye Congo nyamara baba batumyeho abo kubagenzurira aho tuyacukura bagasanga ari mu Rwanda bagera iwabo bagashyira mu binyamakuru ko ntayo tugira tuyiba( ibi byabayeho umudage waje ku birombe bya rwinkwavu akibonera ayo bacukura maze ati nibyo rwose biragaragara ko ari ayanyu,nyamara ageze iwabo ashyira mubinyamakuru ati reka ntayo nabonye byumvikane ko bayiba Congo rero nyamara ibi ni ukugirango amabuye yacu ahombe kuko babonyeko ari rwo rwego rwa kabiri rutwinjiriza amadovize nyuma y ubukera rugendo,ibi bigatuma twari twaragabanyije inkunga zabo aho dukeneye 40% gusa nyamara mbere twarakeneraga 60% ibi byose rero bibarya kubi, aba bantu ni abatindi bumva Afurika yahora hasi nabo bakitwa ba boss kuburyo iyo babonye iterambere na rito barababwa bagashakisha buryo ki barizimya nyamara bo bafite ibiturenze kure sinzi impamvu bagira ubwoba bw iterambere ryacu ,aha Uwiteka abadutsindire, mwe gusa mureke tujye dusengera u Rwanda kuko abanzi bo turabafite agahishyi aba bose bishimira kudukandagira bagasenya ibyo tugezeho, ikibabaje ni uko n abaturanyi bacu bahindutse abanzi bacu bumviye izo ndyadya z abazungu zirabatwangisha zirabakoresha ubu ngo baturwanye nyamara uwo muzungu azaba yunguka mu ntwaro ze bazamuguraho, n ubundi bujura azakora muri aka kavuyo, niko bakora nyine divide & rule , rero ntihagira uwibwirako ibyo bavuga byo kurasa fdlr ari ukuri ahubwo buriya barikunoza neza umugambi w ukuntu izo fdlr ,tanzania south africa Rnc bizifatanya nabo bagatera u Rwanda nibarangiza bivugishe ngo ni politiki nkaho hari ikintu kitwa politiki gishinzwe kwica ntikibibazwe,lol njye nsengera u Rwanda kandi mureke dusenge imigambi yabo itsindwe n Uwiteka aturinde bakorwe n ikimwaro iminsi yose bagambiriye ikibi kuri twe.tx

    • nibyo kabisa

  • @ KANANGA PAUL : Ibyo wifuza nibyo utegereje nu buvivi bwawe ntibuzabibona, abagabo baratandunye.
    Bariya nta byu buvandimwe ni bikoko bararaswa HE ati abagomba gutaha twarabacyuye abagomba kuraswz twarabarasa…, soooo then what ???

    FDLR …, ni mwumva irimo ivugwa cyane suko yojyereye ubushobozi hoyaaaa…, haribyo yatumarira ititonze ibibi itwifuriza bikaba umugisha …,sooo reka ivugwe unabihe igihe uzirorera ko ntacyo duhomba turi iwacu heza bakaba aribo bahanga ni shyamba.
    Bicaye muri Nyarutarama, Kibagabaga, … Na handi nkaho nabyumva !!!!

  • Uganira nufite ingufu akuneshacg se aharanira ukuri cg haricyo wari waramwimye, cg se hari ubutunzi akuzaniye…., rero ;

    Aba bantu nta mbaraga
    Ntacyo bimwe
    Barakennye ndetse no kuri roho
    Basa nabi kubi ndetse no kuri roho
    Isaha yose bazira tuzashwanyuza.

    Uwishe naze age gereza
    Utishe ace Mutobo akubitwe icyuhagiro aze dukore.
    Uwanze agume iyo cg ajye ahitegeye dukore muri twiga dore haciye ni minsiiii

    Nta musada wa mahanga jye ntegereje mu gukemura iki kibazo…, ibi bizakemurwa na RDF niyo ibashije.

  • aaahhhhaaa!!!! rubanda rugufi nitwe twagowe , reka tubitege amaso usibye ko ntakiza bizadusigira usibye ………..
    naho ubundi n’imana yarabivuze ” ngo nubura ubwenge nzaguta”
    kandi mpora numva batubwira ngo twigire kumateka kandi nkeka bayaturusha
    niba batarigiye kubyaye 1994
    naho ubundi umuzungu ntakiza atwifuriza narimwe nkabanyafurika
    kuko iyo tuza kumenya ko <>.
    ubundi ineza ihosha uburakari .
    icyakora mana ishobora byose nkweretse urwanda nabanyarwanda wiremeye.
    usibye ko ari nangombwa ngo ibyahanuwe bibe impamo.

Comments are closed.

en_USEnglish