Abasare mu Kivu nabo barasaba guhabwa impushya zo gutwara ubwato
Abasare bakorera mu kiyaga cya kivu ku ruhande rw’u Rwanda barasaba ko bahabwa ibyangombwa byo gutwara ubwato kuko ngo kuba batabigira bibangamira imikorere yabo.
Polisi y’ igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi yo ikaba ivuga ko iri gushaka igisubizo cy’iki kibazo bafatanyije na RURA.
Bamwe mu basare bakorera mu kiyaga cya Kivu baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke bavuga ko hari ubwo ababagana batabizera mu gihe baba bacyeneye gutega ubwato bityo hakaziramo no guhomba amafaranga.
Umusare uvuga ko yitwa Rasta ati « Icya mbere twifuza ni uko duhabwa uruhushya rwanditse ruduha uburenganzira bwo gutwara ubwato kuko abagenzi ntibatwizera »
Undi witwa Ndaruhutse J. Bosco ati « Njyewe maze imyaka igera mu icumi ntwara abagenzi mu bwato ariko ntiwantandukanya n’umaze ukwezi kumwe cyangwa uwiga. Ibi bituma tutabona amafaranga nkiyo ba mukerarugendo babonye twese tubirundiyeho ntamenya uzi gutwara n’utabizi bityo tugahomba ».
Ubuyobozi bw’ishiyahamwe aba basare bahuriyemo buvuga ko izi mpushya zo gutwara amato zikenewe mu rwego rwo guca akajagari mu mikorere y’abasare muri iki kiyaga.
Vedaste Nsabimana umunyamabanga wa COTRALAKI imwe muri Koperative zikorera mukivu ati « Turazikeneye(impushya) kuko bitanga umutekano mu mazi nk’ubu buri wese ajya mu bwato akitwarira yaba abizi cyangwa atabizi neza, ubwo urumva ni nabyo bitera impanuka zahato na hato ».
Ishami rya Polisi y’igihugu rishinzwe umutekano wo mu mazi rivuga ko ritarahabwa ububasha bwo gutanga izi mpushya zo gutwara ubwato ariko ngo polisi irimo gukorana na RURA ikigo k’igihugu ngenzuramikorere kugira ngo iki kibazo cy’aba basare kibonerwe umuti.
Sup. Alphonse Businge umuvugizi wa Polisi ishami ry’umutekano wo mu mazi ati « Impushya z’amato ntabwo turazemererwa kandi buri kintu cyose gitangwa kigendana n’itegeko, itegeko rero ntiriraduha ubwo bubasha.
Twavuganye na RURA nayo izakorana na Polisi y’igihugu barebe uburyo ibyo byangombwa byatangwa kuko bose barabikeneye n’abapolisi baratwara ariko ntibarabibona ubwo turacyategereje ».
Mugihe izi mpushya zitaraboneka ubu aba basare bakorera ku byangombwa bahabwa na RURA mu gihe biyandikisha nkabakora uyu mwuga.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
ariko byo kugirango hatazazamo akavuye mu gutwara abantu n’ibintu mu kivu bagomba gushyiraho impushya
Comments are closed.