Abaturage bimurwa bazajya bahabwa 5% nk’amafaranga y’impozamarira
Komisiyo y’iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda irahumuriza abaturage bimurwa kuko umushinga w’itegeko werekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange iyi komisiyo yasuzumye kuri uyu wa 19 Mutarama 2015 uzakemura ibibazo byinshi birimo gutinda kwishyurwa, guhabwa amafaranga atajyanye n’agaciro k’ubutaka n’ibiburiho ndetse bakazajya banahabwa amafaranga angana na gatanu kw’ijana(5%) y’ayo babariwe, aya agatangwa nk’ay’akababaro baterwa no kuba bimuwe.
Mu gutangira gusuzuma uyu mushinga w’itegeko abagize komisiyo batangiye babaza Minisiteri y’Umutungo Kamere yateguye uyu mushinga impamvu yo gusubiramo itegeko maze hasobanurwa ko itegeko ryari risanzwe rikoreshwa ritari riryanye n’igihe, cyane ko ngo hari byinshi byahindutse mu itegeko rigenga ubutaka. Bavuga ko uyu mushiga numara kwemezwa uzakemura ibibazo abaturage bagira byo gutinda kwishyurwa.
Minisitiri w’Umutungo Kamere (MINERNA), Dr Vincent Biruta yasobanuye ko ubusanzwe hagaragaraga ibibazo bitandukanye mu kugena agaciro k’indishyi n’aho gatanzwe abaturage ntibakabone ku gihe.
Kuri iki kibazo cyo kudatanga agaciro k’indishyi hatanzwe urugero rw’abaturage bo mu karere ka Bugesera bamaze imyaka igera kuri itanu bategereje amafaranga y’indishyi mu gikorwa bakorewe cyo kwimurwa ahazubakwa ikibuga cy’indege. Aha Dr Biruta ati: “Erega nuko abaturage bacu bitonda, ugirango batureze twabivamo.”
Komisiyo yabajije ingamba zizanywe n’uyu mushinga w’itegeko mu rwego rwo gukumira igihombo Leta igira mu bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange cyane ko hagaragajwe ko Leta yahombye amafaranga agera kuri miliyoni 120 mu gikorwa cyo kwimura abantu kuri Nyabarongo ya mbere, MINERENA hano yasobanuye ko inzego zose zirebwa n’igikorwa cyo kwimura zigomba gufatanya bakarwanya amanyanga agaragara dore ko kuri Nyabarongo ya mbere ngo hagaragayemo ruswa no gushyira abantu benshi kuri lisiti, gusa ngo ababigizemo uruhare bari gukurikiranwa kugira ngo ngo bagarure ayo mafaranga.
Senateri Pelina Mukankusi umuyobozi wa Komisiyo y’umutungo n’Imari muri Sena asanga uyu mushinga n’umara kwemezwa uzavanaho idindira ry’inyungu z’umuturage zakundaga kugaragara cyane ko hateganywa ibihano igihe kudindira bibayeho, ibi kandi bikazatuma abategura bazajya bashyiraho igenamigambi rihamye.
Gusa ngo itegeko ntirisubira inyuma ahubwo ritangira kubahirizwa igihe risohotse mu gazeti ya Leta.
Kuri Hon.Mukankusi ati: “uyu mushinga uzakemura byinshi nko gushyiraho agaciro k’impozamarira, gukuraho amakosa yagaragaraga bitewe no gukorana kw’inzego, umuturage azajya ahabwa amafaranga angana n’agaciro k’ubutaka n’ibikorwa bye kuko hararagaye ko umuturage yimurwaga akabura ahandi hantu yatura bitewe n’amafaranga make yahawe.”
Muri uyu mushinga w’itegeko mu ngingo yawo ya 35 iravuga ko mu gihe umuturage wimurwa atanyuzwe n’agaciro yahawe agana inkiko ariko hakavugwa ko igihe Urukiko rufashe umwanzuro uba ntakuka.
Nubwo iyi ngingo itari yakagezweho ngo isuzumwe, Sen. Mukankusi yavuze ko bo nka Komisiyo babona ko umuturage yaba arenganywa ahubwo ko habaho na none kujurira mu gihe cy’iminsi 30 nkuko bisanzwe bikorwa mu mategeko.
MINERENA iri gukorana ibiganiro n’ibindi bihugu byo mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu guhuza amategeko kugira ngo igihe habonetse igikorwa cy’inyungu rusange gihuriweho n’ibihugu byose gikorwe nta mbogamizi zibayeho.
Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ryakoreshwa ryari iryo mu mwaka wa 2007 rikaba rigiye kuvugururwa ngo rihuzwe n’itegeko ry’ubutaka ryo mu mwaka wa 2013 rishyiraho agaciro k’ubutaka uko umwaka uhise.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ko numva ari make cyane
ariko se umuturage azarengana kugeza ryari reba ukuntu umujyi wa kigali wigabije ibyacu murugarama Nyamirambo none haka hagiye gushira umwaka nta faranga ibyo byamategeko muratubeshya kuko itegeko ryariho rirasobanutse cyane ahubwo sena nidufashe rishyirwe mubikorwa. icyo umuturage akeneye si impozaùarira ahubwo akeneye ko abakora expropriation batamutesha igihe ngo batume ahagarika gukora imirimo yari imutunze ategereje amafaranga atazaboneka cg se azaboneka yishyura amadeni
Iyi BUGESERA AIRPORT ivugwa ntiyubakwe igahagaruka ubuzima bw’abarurage nti borore ntibahinge turayirambiwe….
Tumenyereye imvugo iba inguri ubwo lukeneye ko HE aza kubyikorera yabagorewz hoooo muri ibirura iyo mutarimo kunyunyuza ntacyo mwitaho
amategeko arahari kandi mezzaaaaaaa, mwayashyizehoooo , kuki mutayubahirizaaa , ashyirirwaho iki niba atubahirizwa n abakabaye bayubahirizaaaaaaaa
Comments are closed.