Muhanga: Vice Mayor Uhagaze yatangaje urutonde rw’abafite ibirombe
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga, Uhagaze Francois yashyize ahagaragara amazina y’abantu, kompani na sosiyeti 31 zicukura amabuye y’agaciro muri ako karere, ni nyuma y’uko abaturage bamutunze agatoki ko na we akora iyo mirimo ariko akabihakanira abanyamakuru.
Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Mutarama 2015, Uhagaze Francois yavuze urutonde rw’abantu n’amakampani yemerewe gucukura amabuye y’agaciro, kandi abifitiye uburenganzira n’ibyangombwa by’ubuyobozi.
Ni nyuma y’aho bamwe mu baturage bagiye batunga agatoki uyu muyobozi ko afite ibirombe hirya no hino ariko we akavuga ko aya makuru nta shingiro afite, ko ibyo bamuvugaho ari ibinyoma.
Yavuze ko afite amazina y’abacukura aya mabuye babarizwa mu mirenge 11 icukurwamo amabuye y’agaciro, muri 12 igize akarere ka Muhanga.
Uru rutonde rugizwe n’amazina 31 yo’abacukuzi b’amabuye y’agaciro rurimo amazina y’abantu ku giti cyabo yitirirwa kampani bahagariye, ndetse n’amazina ya sosiyete zicukura amabuye.
Francois Uhagaze avuga ko uru arirwo rutonde rwonyine ubuyobozi bw’Akarere bufite ko nta wundi muntu cyangwa kampani icukura, amabuye y’agaciro bazi.
Ati “Amazina y’izi kampani zose nyafite muri telefoni yanjye igendanwa, mushatse namwe mwayasoma mukareba ko bujuje uriya mubare w’abantu 31.”
Urwo rutonde Umuseke wabonye rugizwe n’aba bakurikira:
1. Gatumba Mining Concession
2. Mushubati Mining Campany
3. Jasper Minerals
4. Special Mining
5. Pyramid
6. Comar
7. Munsad
8. Socmm
9. Etablissement Karinda
10. MMC
11. Rwanda Rudin
12. Kamu Mining
13. Mimico
14. SEAV/MC
15. Etablissement Hajos
16. Reanata Business
17. MCCS
18. Sindambiwe
19. CCM
20. Havla Mines
21. Dukunde Mining
22. Timo Mining
23. Ntanshi Campany
24. Excellent Mining
25.SOREMI
26. Afriset
27. Sofun
28. Kominya
29. IMC
30. CEMAM
31. Comicagi.
Usibye umurenge wa Shyogwe, udafite kampani zicukura amabuye y’agaciro, indi mirenge 11 yose yo mu karere ka Muhanga, haboneka ubwoko bw’amabuye y’agaciro bwa Wolfram, Gasigereti ndetse na Coltan nk’uko Uhagaze akomeje abivuga.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
13 Comments
Media nazo zigomba kujya zikora verification ya informations babona kuko akenshi bashobora gutangaza ibinyoma kandi za munyangire nazo zibaho
Hari abantu bashimishwa no kuvuga nabi abandi. Ibyo kwihutira kuvuga cyangwa kwandika akenshi itangazamakuru rishobora kuba igikoresho cy’abafite inyungu zabo mu gusenya abandi. Noneho si na byiza guhita wandagaza umuyobozi avant verification des informations. Mujye mwubaha kandi muniyubahe sinon mwazaba abasamanzuki aho kuba abanyamakuru b’umwuga
Guterura ibikuru kuri gare, mu muhanda cyangwa ku isoko n’utarize yabikora. Abaswa nibo bandika ibintu bisebya abandi ugasanga biranabashimisha. Kujya ku muntu umwe nk’aho abandi ari abatagatifu nabyo ubwabyo bigaragaza ubuswa no kutagira amakuru ahamye ku kintu runaka. Vice Mayor Francois nimumuhe amahoro akorere abaturage bamutoye kandi nabamuvuga nabi atorwa bari bahari. Kuki se ariwe Imana yahaye uriya mwanya? Mureke tuve mu butiku no kwigira abacamanza twiheshe agaciro
imizindaro.com
TWAGOMBYE GUSHUNGURA MBERE YO KWANDIKA KANDI AKARENZE UMUNWA KARUSHYA IHAMAGARA
Ngira ngo noneho abanyamakuru bandika ibyo babwiwe gusa bari buhere kuri urwo rotonde batwereke aho Ibirombe bya vicimeya biherereye, niba kandi baranatubeshye cg se batarabanje kugenzura amakuru bahawe nabyo babitubwire. Icyo mpamya cyo ni uko Uwo muyobozi azira ko nta marangamutima agira ngo atoneshe bamwe abandi abapyinagaze, kuri we ikosa ni ikosa uko waba umeze kose nta mpuhwe. Abantu nkabo bukri kurenze abanyamakosa ntibabakunda. Ni mushaka mwa banyamakuru mwe mushakire aho.
ahaaaa ni akaga icyeza se ho nti haari amazu yanditse kubantu be ajijisha ngo ni abubakiwe batishoboye!!! afite igiti cg uruhereko rutuma batamufata mubyo akora tekereza ko na polisi yaje kureba ibirombe ikabura aho imuhera. cyo nimumureke yirire ahubwo mwebwe abanyamakuru mwashaka mwamureka
Ariko iyo ariye wowe ubuzwa n’iki kurya? Iryo ni ishyari. Ibintu bitagira fact byo gukeka mu kirere ni iby’abaswa. Ubwo se niba ubabaye wamureze mu rukiko ukava mu matiku ko igihe cyayo cyarangiye! Umuntu nakora agatera imbere ngo ariba! Nawe wabuze aho wiba kuko umutima ufite urimo n’inzara
uwo si si umugabo ni igisambo umuryango urarangaye
Ariko Mirenge we ibyo uvuze ubikuye ku mutima cg urivugiye? Ubwo uzi ko i Cyeza kuva yatubera Gitifu aribwo twagize umuyobozi wadusuraga urugo ku rundi akamenya uko buri munyakeza abaho? Ubuse tuvuge ko amazu yatwubakiye za sholi, kigarama n’ ahandi mutugali afatanije n’ imboni za cyeza ariwe ubituyemo? Have sigaho kudusebereza gitifu wacu nubwo ari vicimeya wacu ariko ntituzibagirwa uko yatuyoboye i Cyeza, Imana ikomeze imurinde abatamwifuriza ineza.
Ariko wita Umuyobozi igisambo ushingiye kuki? Uri umucamanza se ngo tugusabe imyanzuro y’urubanza wowe ukuba uje kururangiza? Va mu bigambo ukore kuko si wowe ukora evaluation y’abayobozi. Uwamuhaye akazi se umurusha amaso? Waca
Uyu muntu wiyita mouse, ni UHAGAZE Francois; jye nka Analyste izi comments maze kubona ko ariwe uhanganye nabari kumwandikaho. Muyobozi, wari wabikoze gusobanura ariko nukomeza kujya kuri defensive n’abanyamakuru uzafatirwa mu cyuho kuko bigaragara ko ari wowe. Umuntu ntayoberwa umwibye ayoberwa aho amuhishe.
Ngaho urongeye urabeshye jye ntaho mpuriye na UHAGAZE Francois uvuga sinanamuzi. Gusa nawe va mu bintu byo gutega abantu iminsi. None se icyo cyuho uvuga uragifite ngo uzakimufatiremo? Ba umunyamwuga uve muri zasabwe cg wemere ukomeze ujye utoragura ibihuha ku ndege. Umuntu watowe n’abaturage ngo uzamufatira mu cyuho? wagirango muragendana. Ahaaaaaaaa
Nta muyobozi ugenda yububa cyangwa ngo ace mu cyanzu ngo uzamufatire mu cyuho. Ariko icyo cyuho cyaba kimeze gite? nibura wavuga uti tuzahurira muri corridor y’Akarere cg muri bureau muri etage naho mu cyuho ho ndaguhakaniye mba ndoga uwampaye inka.Tujye tugira n’ikinyabupfura kuko n’ubwo yaagira amakosa hari abashinzwe kumukorera evaluation wowe wikwimena umutwe
Comments are closed.