Digiqole ad

Urukiko rwa Karongi rwategetse ko Kayumba wari Mayor aba arekuwe

Iburengerazuba – Guhera saa munani z’amanywa kuri uyu wa mbere Urukiko rwisumbuye  rwa Karongi rwatangiye isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Bernard Kayumba n’abakozi batatu bareganwa nawe ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta. Urukiko rwanzuye ko uyu wari umuyobozi w’aka karere aba arekuwe by’agateganyo kuko ibyaha ashinjwa hari ibyerekana ko bitamuhama.

Bernard Kayumba urukiko rwategetse ko aba arekuwe by'agateganyo. Photo NewTimes
Bernard Kayumba urukiko rwategetse ko aba arekuwe by’agateganyo. Photo NewTimes

Abaregwa bose ntabwo bari mu cyumba cy’iburanisha, Urukiko rwatangiye rushyira abaregwa mu byiciro biriri; Bernard Kayumba ashyirwa mu kiciro ukwe naho Philippe Turatimana (wari ushinzwe mutuel de santé mu karere) n’abandi bakozi babiri b’abatekinisiye Muvunyi na Gashama Innocent bashyirwa mu kindi kiciro.

Aba batatu barezwe ibyaha byo; Kunyereza umutungo wa Leta, Gukora inyandiko zirimo ibinyoma no Gukoresha inyandiko zirimo ibinyoma. Bernard Kayumba aregwa ubufatanyacyaha muri ibi byaha.

Inyandiko zirimo ibinyoma barezwe ni iza raporo zo ku rwego rw’Akarere z’uko ubwisungane mu kwivuza buhagaze mu karere ka Karongi zo mu myaka ya 2011-12, 2012-2013, 2013-2014 aho Karongi yahora iza ku mwanya wa mbere m gihugu.

Byavuzwe mu rukiko ko igenzura ryakozwe ryasanze hari miliyoni 193 zanyerejwe muri gahunda z’ubwisungane mu kwivuza

Ku ibaruwa yasinyweho na Bernard Kayumba ikohererezwa inzego nkuru z’ubuzima mu gihugu, ivuga ko kugira ngo aka karere kabe aka mbere hari abaterankunga batanga miliyoni 21 buri mwaka muri iki kigega, nyamara ngo izo ubugenzuzi bwasazne kuri haracagaho miliyoni umunani gusa.

Ubushize mu rukiko, mu kwiregura kuri ibi byaha Philippe Turatimana yemeye ko iyo baruwa ari we wayanditse akayishyikiriza uwari umuyobozi w’Akarere (Bernard Kayumba) nawe akayisinya.

Ku nyandiko zindi baregwa zirimo ibinyoma abireguye (bariya batatu bo mu kiciro cya kabiri) ubushize bemeje ko Bernard Kayumba ntaho ahuriye nabyo, ko ari bo babikoraga babisabwe n’abashinzwe imibereho myiza mu mirenge.

Uyu munsi mu gusome ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze ko bushingiye ku ngingo ya 264 y’itegeko rihana ibi byaha busabira bariya bagabo batatu gufungwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu y’ibihumbi Magana atanu.

Urukiko rwemeje ko aba bagabo bo bagomba gukurikiranwa bafunze.

 

Kayumba yarekuwe

Bernard Kayumba uregwa ubufatanyacyaha, mu kwiregura kwe ubushize yari yahakanye ibyo yaregwaga byose ariko yemera ko yasinye ibyavuye muri raporo y’umugenzuzi wa mutuel ku rwego rw’Akarere.

Nk’uko byasubiwemo uyu munsi, yari yavuze ko atari kubazwa iby’izo nyandiko kuko itegeko rigena imiterere y’ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza ku rwego rw’Akarere rivuga ko gukusanya imisanzi n’ibindi birebana n’uru rwego bikorwa n’ubishinzwe ku karere.

Uyu ubishinzwe ku karere akaba yaremeye amakosa kimwe n’abo batekinisiye barabyemera bakanvuga ko Kayumba nta ruhare yabigizemo.

Urukiko ngo rushingiye ku kuba abareganwa na Bernard Kayumba bemera icyaha kandi bakakimukuraho, kandi rushingiye ku itegeko rigena mutuel de santé ritamushyiramo nk’umutekinisiye, bashingiye kandi ku ibaruwa ngo yandikiye (Kayumba) ba gitifu abasaba kwisobanura ku makosa yari yabonwe mu bya mutuel de santé, rushingiye no kuba Philippe Turatimana yarahagaritswe n’ubuyobozi bw’Akarere ku kazi kubera amakosa ngo rusanga Kayumba ntaho ahuriye n’abo bareganwa ubufatanyacyaha.

Bityo Urukiko rwahise rutegeka ko Bernard Kayumba arekurwa by’agateganyo iminsi 30.

Umugore wa Bernard Kayumba wari waje muri iri somwa akimara kumva uyu mwanzuro w’Urukiko yahise aturika ararira mu bantu batari benshi ugereranyije n’abari bahari ubushije.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ubutabera bw’u Rwanda turabushimiye cyane byimazeyo nukuri
    Mukomerezaho turabona muzi gucukumbura byimbitse abanyamakosa nibahanwe ariko utrayakoze ye kubizira

  • Ni byiza ko ubutabera bushishoza nubundi aho kugirango bube bubitse umuntu kandi bitarasobanuka neza

  • Nibamufungure. N’ubwo nawe afite ikosa ryo kuba yarasinye iyo baruwa bamuteguriye, gutekinika ntabwo ari ibyo mu Karere ka KARONGI gusa, biri mu turere hafi ya twose mu gihugu no mu zindi nzego nyinshi za Leta.

    Ariko uwo muco wo gutekinika wari ukwiye gucika, kuko wangiza byinshi ku bijyanye no kwerekana ishusho nyayo y’igihugu cyane cyane ku birebana n’ubukungu bwacyo n’imibereho y’abaturage bacyo.

    Kugira ngo uwo muco wo gutekinika ucike burundu, abayobozi byagaragayeho bari bakwiye kubihanirwa by’intangarugero.

  • iki nicyo bita ubutabera, kandi njye nizera ntashidikanya ko ubutabera bw’u Rwanda bufite ubwisanzure n’ubuhanga kuburyo budasubirwaho, ku bw’ibyo bituma ikizere ku banyagihugu bwiyongera cyane, iyi Case ya kayumba yari ihangayikishije imbaga!!

  • Amenaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ohooo Imana ishimwe cyane, icyubahoro cyibe iki Imana, kandi nabo basigaye nabo izabatabara kuko isaha yayo ntinjya itenda, aba bagize sentare nabo bakoze gushishoza.

  • Jye ndabon’abayobozi bose ibibazo bafite nikibazo cyamafaranga ya mituelle jye ndabaza kuki bose nicyo cyaha bahurizaho muri kigihe?

    iy’azakub’uwobashaka guheza muburoko bari kumusiga umugati wabata nkuko yandirimbo yabaganda ibivuga bagatwerwa icyaha cyubugambanyi none nizereko nabandi bose bafungiwe kubesherwa ngo munyangire ko bafungurwa.

    Gasigwa.

  • Mayor KAYUMBA ,simuzi ariko usomye ibyamuvuzwe ho muri media wagiraga agahinda gakomeye ndetse ukumva uzinutswe akazi ka Leta ngo ejo bitakugera ho !!!!

    Ikinejeje kiruta byose nkuyemo UBUTABERA bwacu bugeze heza peee hasigaye gukosora akantu ki fungwa rya 30days bakiga ikibazo kuko kujugunywamo bisigaye bifatwa nki bisanzwe nyamara bikaze !!!!
    Ko buri munyarwanda afite iyo abarizwa bitari nka Congo ,Uganda batagira ID ni nzego za police ziri strong nkino kuki umuntu utakoze icyaha gihambaye ataburana ataha iwe yatsindwa agafungwa.

    Nsoze nshimira aho UBUTABERA bugeze kuko kuru rubanza birivugira rwose…

    Bravo ababigize mo uruhare ngo butere imbere.

    • Ni Ministre BUsingye uba controla, yamenye amanyanga akorerwamo, ubu yarabahagurukiye. Ministre n’inyangamugayo ariko akorana n’abamunzwe na za ruswa cga n’ibindi bidahesha ubtabera isura nziza. Komerezaho Ministre Busingye, ubakosore tu, wabona barubanda rugufi cga abatagira kivurira dusubijwe.

  • Kabisa ibi ni byo byari bikwiye ko buri wese yabazwa ibyerekeranye n’umwanya akoraho kugira ngo bice akavuyo ko kumva ko niba uri umuyobozi indi myanya izafatwa nk’aho idahagarariwe. Niyo mpamvu leta iba yabashyizeho bose.

    Gusa bacukumbure na bariya bo hasi barebe ikibibatera abe ari cyo barandura bifashishije ba Gitera.

    Bernard, Humeka!!

  • Uri inyangamugayo n’ubundi Mayor wacu, ikibazo ni uko abagome bakwambitse icyasha wagirango ni wowe wenyine usinye ibaruwa irimo amakosa, nibaha umuntu ubuyobozi nti bakumve iyo bakurambiwe bakugerekaho amakosa yose akorerwa mu karere.

  • Turashimira ubutabera bw’Urwanda kuko bwarenganuye uwarenganaga Kayumba rwose ni inyangamugayo.
    Sylvain NGOBOKA wanditse iyi nkuru ntabwo witegereje neza aho wavuze ngo umugore wa Kayumba yararize kandi ntawari uhari waramwitiranyije.

  • Niba koko harimo kunyereza ibya rubanda, ababikoze bagomba guhanwa; ariko ikibazo cyo gutekinika imibare ijyanye n’imihigo mu nzego nyinshi z’igihugu gikwiye kwigwa byihariye kandi bigahera hejuru. Gufunga cyangwa gushyira igitutu kubo mu nzego z’ibanze zonyine siwo muti.

  • IMANA ishimwe naho ureke abantu buzuye ubugome mu mitima yabo

  • Uwiteka ahabwe icyubahiro kandi Imana ishimwe kubwa muzehe Kayumba Bernard.

Comments are closed.

en_USEnglish