Digiqole ad

Nta gikozwe imyaka mike iri imbere Bibiliya zishobora kubura mu Rwanda

Mu giterane  cyahuje  amatorero yose akoera mu  mujyi wa Muhanga, n’abakozi b’umuryango  wa Bibliya mu Rwanda umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’itumanaho no kwamamaza  muri uyu muryango Pasteri  Gasare Michel yavuze ko   hatabaye  ubwitange bw’abakristu  mu gutanga  imisanzu  Bibliya zishobora kubura mu  myaka mike  iri mbere.

Dr Biruta Vincent  yeretse abakristu Impano ya Bibliya ahawe abizeza  ko azagaruka  gusengana nabo.
Dr Biruta Vincent yeretse abakristu Impano ya Bibliya ahawe abizeza ko azagaruka gusengana nabo.

Ibi  Pasiteri Gasare yabivuze ahereye  ku mbogamizi  umuryango wa Bibliya uhura nazo zo kuba muri Afrika no mu Rwanda muri rusange nta ruganda ruhari rukora  rukanasohora ibitabo bya Bibliya, akavuga ko  Bibliya zitumizwa hanze  zikorerwa mu bihugu bitandukanye byo ku migabane inyuranye  bikagera mu Rwanda bihenze cyane ugereranyije n’ubushobozi bwa  bamwe mu bakristu.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko  abakora Bibliya babanza kubara impapuro ikozemo zikomoka mu biti  nabyo ubwabyo  bifite agaciro  kari hejuru,  ibi  bikiyongeraho amafaranga yo kubyishyurira  kugirango  bigere mu Rwanda ku buryo Bibliya  imwe  iyo igeze mu Rwanda ngo iba ifite  agaciro k’ibihumbi   mirongo ine by’amafaranga y’uRwanda (40,000 FRW).

Akavuga ko  ibibazo bafite ari uko abashyigikiraga  umuryango wa Bibliya, bagenda  bagabanuka  ku buryo hatabonetse abandi babasimbura Bibliya zishobora kubura burundu mu Rwanda.

Yvonne Mutakwasuku umuyobozi w’Akarere ka Muhanga  wari muri  iki giterane, yavuze ko  nta bushobozi  u Rwanda  rwari rwagira rwo kubona  impapuro  zikora Bibliya kuko  impapuro igihugu gikoresha zituruka mu birere ( by’insina),  yasabye abakristu bafite ubushobozi  ko  bajya abatanga  imisanzu  yo gushyigikira   iki ikorwa kugirango  iki gitabo  cy’agaciro kitazabura.

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’umutungo kamere wari umushyitsi mukuru yavuzeko  impano   abakritsu  bafite  bagombye kuzibyaza umusaruro bakabera abandi baturage urugero rwiza ngo  kuko hari abo usanga  bibera mu nzangano, amatiku, n’ibindi  aho gufasha abakene, abapfakazi n’impfubyi babana nazo umunsi ku munsi.

Yabasabye  gushyirahamwe  bakarekana akarusho n’itandukaniro riri hagati y’abizera n’abatizera bakaba ikitegererezo.

Kugeza ubu Bibliya  zoherezwa mu Rwanda zikorerwa muri Koreya y’Amajyepfo no mu Bushinwa  itangwa ry’imisanzu rigamije kugabanya igiciro  Bibliya  imwe  ikava  ku bihumbi 7 000  ikaba yagera ku  mafaranga igihumbi  y’u Rwanda.

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

12 Comments

  • Mubwirize ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ,hazaboneka abitanga . Namwe mujye muzitangira ubuntu! Nta mpamvu yo kubihindura business! muzaba muherewe ubuntu namwe mujye mutangira ubundi!!
    Urugero rwa mwene data Shora Kuetu w’umunyekongo-w’umufransa.

    Amaze gutanga Bibiles 10000, agiye no gukoresha izindi ku Buntu! Impamvu ni uko ‘TWAHEREWE UBUNTU NATWE TUGOMBA GUTANGIRA UBUNDI”

    Matayo:10:8) Nta mpamvu ko umukene yabura Bibiliya ngo kuko ihenda kubera inyungu za bamwe!! Yesu anakubitiye abantu mu Rusengero!! Ubu ngubu Insengero ni twe!

    Imana ibasange!

  • Ikibazo ni uko hajemo ubucuruzi. Ubusanzwe ntawe ukwiye kugurisha ijambo ry’Imana (Bibiliya). Ryakagombye gutangirwa ubuntu. Nk’uko nta muntu wishyura amafaranga iyo yinjiye mu Kiliziya/mu Rusengero agiye kumva ijambo ry’Imana.

  • Nonese ko bacuruza, kandi abantu b’ingeri(abifite n’abatifite), zose bakaba bakeneye ijambo ry’Imana. Ntabwo rero rikwiye kugurishwa. None se ko bose bavuga ko bakurikiza urugero rwa Yesu, hari aho muzi yesu yigeze yaka amafranga? Kandi hari igihe abo badafite ubushobozi bwo kuyigura aribo baba bafite inyota yo kumenya ijambo ry’Imana! Ntibizoroha. Tujye dusoma inyandiko za electronique kuri jw.org/rw.Ibyo dushaka ku ijambo ry’Imana tuzabisangaho.

  • Ibyo muvuga ni ukuyobya uburari ! Ahubwo njye ndasaba Leta ko yatangira kujya ibaca imisoro kuri izo bibles kimwe n’ibindi byose mwinjiza mu guhugu, itibagiwe n’ibyo mukora (production) kuko muri abacuruzi kimwe n’abandi bose !

  • Ariko njye ndumva ibura ryazo ntacyo ritwaye kuko n’ubundi ntacyo zakizaga mu rwa Gasabo.

    • ARE YOU SURE ?

  • ikigaragara cyo Bibiliya zikwiye gushyirwa kuri masite atandukanye ari soft copy

  • mugerageze gushyira soft copy ku masite y’abahaye Imana

  • Kuri http://www.jw.org iriho ari softcopy mu ndimi nyinshi harimo n’i Kinyarwanda.
    Ushaka isanzwe we azayake abahamya ba Yehova aho azababona hose kandi bazayimuhera ubuntu…washaka ugatanga impano ushaka kugirango n’abandi zizabagereho ariko nta mpano ufite bayiguhera ubuntu. kuko twaherewe ubuntu

    Abafite impungenge ko zizabura ntimugire ikibazo zirahari murabizi ko bigeze kuzitanga ku bantu bose buzuye stade Amahoro
    Murakoze

  • Ubonye zabuze burundu bityo abibwira ko hari amakiriro cg ibindi bisubizo bazabonamo bakagarura ubwenge bakumva ko tuba mw’isi apana ku mubumbe magique aho wicara ukambaza ibyo batubeshye ngo ni “imana” ubundi ibisubizo ngo bikaza!

    • Ramenye ntugatuke ibyo utazi .Hari benshi bible yagiriye umumaro . Niyo mpamvu ari igitabo cya mbere ku isi gisomwa n’abantu benshi. Ahubwo nawe usabe Imana igufashe ikwiyireke. naho gutuka Imana ni ukwituka ndetse ni ukwiyanga. Sigaho rero

  • impamvu zibahenda nuko atari ibyanyu nyine,ubundi s mujya kwirukira imyemerere yabanyamahanga,mu rda nta mateka y Imana nabantu yahigeze ko mwirirwa musenga ngo mana ya isaka na abraham ,nkaho ntaya gihanga cg abanyarda yabayeho,muri mubuyobe…..amadini muyareke mukore mutikoresheje
    mukunde igihugu,abana banyu bazasange u rda rutengamaye,muve kuri za bibiliya

Comments are closed.

en_USEnglish