Tour of Egypt ntiyahiriye Team Rwanda
Nyuma yo guhagurukana ishema ryinshi mu Rwanda aho bari baherutse kwegukana Tour du Rwanda, ikipe y’u Rwanda yagiye mu isiganwa ryo mu mihanda y’ubutayu mu Misiri, byarabagoye ntibyanabahira kuko mu basiganwa 49 umunyarwanda waje hafi ari Valens Ndayisenga wabaye uwa 22 ku rutonde rusange rwa Tour of Egypt yarangiye kuri iki cyumweru tariki 19 Mutarama 2015.
Ndayisenga yari yatangiye yerekana ko ikipe y’abavuye mu Rwanda ishobora kuvuduka ubwo yegukana agace ka mbere (Prologue) gatangira iri rushanwa. Gusa Etapes zakurikiyeho abanyarwanda bagiye bafata imyanya mibi.
Francisco Moncebo Pérez wo muri Espagne niwe wegukanye iri rushanwa asize mugenzi we bakinana mu ikipe imwe witwa Haddi Suffiane wo muri Maroc ho amasegonda 34 gusa. Aba bakina mu ikipe ya Skydive Dubai ari nayo yafashe umwanya wa mbere.
Adil Jelloul umunya Maroc wigeze kwegukana Tour du Rwanda ya 2009 yaje ku mwanya wa gatanu muri iri rushanwa, nawe akaba akina mu ikipe ya Skydive Dubai.
Ku rutonde rusange Valens Ndayisenga w’imyaka 20 yaje ku mwanya wa 22, abandi basore b’abanyarwanda baje ku myanya y’inyuma barimo Bonaventure Uwizeyimana (31), Hadi Janvier(32), Emile Bintunimana (42), Byukusenge Patrick (46) na Joseph Biziyaremye (47) mu bantu 49 basiganwaga.
Urutonde rusange rw’uko Tour of Egypt yarangiye:
UM– USEKE.RW
2 Comments
ni danger ariko nTA kundi 22nd place is not too bad
Ni byiza ko bajya no kwipima aho abahanga bari. Bari babaye aba mbere mu Rwanda bagirango bagezeyo. Nibagira amahirwe yo kujya muri tour de France naho bazarebe, ubwo bazamenya aho tugeze. Gusa bakomeze bakore, bizaza. Federation y’amagare ikomeze ikore yirinde amanyanga nk’aya Ferwafa.
Comments are closed.