Gatsibo: Abaturage baravuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubura amazi meza
Abaturage bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Gatsibo barasaba ubuyobozi ko bwakora ibishoboka bakabona amazi meza. Bashinja abayobozi bo mu nzego z’ibanze na ba rwiyemezamirimo ko ari bo bagira uruhare mu kubura kw’amazi meza, bikaba bituma bavoma amazi mabi mu bishanga.
Mu mirenge ya Muhura, Remera, Kiziguro, Rugarama na Rwimbogo aho Umuseke wabashije kugera, abaturage bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cyo kubura amazi meza.
Niyitegeka Didas utuye mu murenge wa Remera avuga ko kubura kw’amazi biterwa n’abakodesha amazi batayafata neza.
Yagize ati “Iyo urebye usanga kubera amavomero yacu yubatswe ku muyoboro umwe abavomesha ni bo bagenda bagomera abandi cyangwa bakayamena nta mpamvu bitewe no gushaka kwikubira abakiriya bityo ugasanga abaturage benshi babuze amazi.”
Rwabufigiri Wilson umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri kamwe mu tugari tugize umurenge wa Rugarama avuga ko ikibazo cy’amazi muri uyu murenge gikomeye.
Avuga ko mu kagari abereye umuyobozi harimo ivomero rimwe gusa na ryo rikunze kurangwa n’ibura ry’amazi rya hato na hato bityo bigatuma abaturage bavoma amazi mabi mu bishanga, ashobora gutera indwara.
Bimenyimana Jean Claude umwe mu bacuruza amazi avuga ko, amazi amaze gushyirwa mu maboko ya ba rwiyemezamirimo aribwo abaturage batangiye kubura amazi, ngo kuko mbere abaturage batangaga umusanzu buri kwezi ugasanga amazi atajya abura.
Hamaze kujyaho amabwiriza yo guha amazi ba rwiyemezamirimo ngo bajye bayacuruza abaturage bavuga ko umukozi ushinzwe gukora amazi mu murenge wa Remera yamenaguye amavomero agira ngo ashyiremo akuma kabara amazi (compteur) nyuma ngo amavomero amwe n’amwe byamunaniye kuyashyiraho iyo mubazi maze amazi akajya ahora ameneka.
Uyu mukozi kandi ngo yaba yaratwaye ibipfundikizo bya ‘metalique’ by’amavomero dore ko kimwe ngo cyagurwaga amafaranga y’u Rwanda 15 000 akaba ngo yarabigurishije ababicuramo inzugi.
Barinda, umwe mu bacuruza amazi avuga ko ibura ry’amazi riterwa n’uko adakurikiranwa neza.
Ati “Hari umugabo witwa Ngabonziza ni we ukora amazi, yaraje akajya atwara ibipfundikizo by’amazi ndetse hari aho yagiye afunga umuyoboro w’amavomo akayayobora mu ngo z’abaturage bamwe bishoboye bitewe n’uko bamuhaye amafaranga.”
Uyu mucuruzi w’amazi akomeza avuga ko hari n’ubwo amazi asesagurwa kuko hari aho aba yimena kubera kudakorwa iyo yapfuye.
Kubura amazi muri kano karere bituma ibigo nderabuzima bibiri byo mu murenge wa Remera bikora bidafite amazi.
Mukagahigi Genadie, twamusanze arwariye mu kigo nderabuzima cya Bugarura yatubwiye ko ikibazo cy’amazi kibahangayikishije kubera ko ngo amazi yo kunywesha imiti ku murwayi agomba kuyikurira mu rugo.
Yagize ati “Ndwaye mu nda banyandikiye umiti y’ifu kandi muganga yatubwiye ko igomba kugendana n’amazi, iyo amazi twazanye ashize tugomba kujya kuyazana mu rugo ndetse n’imyenda umurwaza agomba kujya kuyimesera mu rugo.”
Gatoni Charles, umuyobozi wungirije w’ikigo nderabuzima cya Bugarura avuga ko muri icyo kigo nta mazi ahari koko, ndetse ko no hafi y’ikigo ntayahari, kugira ngo babone amazi, bakoresha amagare cyangwa moto bakajya kuvoma mu bishanga.
Ati “Nta mazi dufite ndetse no hafi aha mu baturage ntayo. Kugira ngo tubone amazi dukora urugendo rurerure n’amagare cyangwa moto tukajya kuvoma .”
Abaturage bavuga ko hari aho abayobozi bashinzwe iby’amazi bitewe no gushaka amafaranga mu baturage hari aho bafungaga amazi ajya ku mavomero rusange maze amatiyo yayajyanaga bakayayobereza mu ngo z’abaturage babanje kwishyura amafaranga menshi.
Rwakana Felicien, umwe mu baturage yemeza ko hari amazi yayoberejwe iwe nyuma yo kwishyura amafaranga y’u Rwanda 150 000, akayaha agoronome w’umurenge wa Remera amubwira ko ari ayo kugura ibikoresho ariko ngo yatangajwe no kubona bakoresheje amatiyo yajyaganaga amazi ku ivomero rusange riri hepfo y’iwe.
Munyaneza Yunusu na we utuye mu murenge wa Remera, uvuga ko bamuhaye amazi mu rugo iwe atanze amafaranga y’u Rwanda 50 000, na we akaba yarayahaye agronome w’Umurenge.
Ubwo Umuseke washakaga kuvugana n’agronome Busoro Desiré utungwa agatoki n’abaturage kuba yaragize uruhare mu gufunga amavomero rusange akayayobora amazi mu ngo z’abaturage, ntabwo twamubonye ku murongo wa telephone.
Mme Uwimpuhwe Esperance umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko koko hari amazi meza make ugereranyije n’umubare w’abaturage batuye muri iyo mirenge ariko ngo hari ingengo y’imari muri uyu mwaka wa 2015 izafasha mu gukora imiyoboro imwe n’imwe y’amazi mu rwego rwo gukemura iki kibazo.
Ku bijyanye no gutanga amazi akayoborwa mu ngo z’abaturage, Uwimpuhwe Esperance avuga ko umuturage ushaka amazi avugana n’Akarere bikagira uko bikorwa, akavuga ko icyo gufungira abaturage amazi akayoborwa mu ngo za bamwe we atari akizi ariko ngo ni ikibazo kigiye gukurikiranwa.
Photos/P C Nyirindekwe/UM– USEKE
Pierre Claver NYIRINDEKWE
UM– USEKE.RW
4 Comments
SFH Rwanda igira imiti isukura amazi nka SUREAU na P&G. iyi miti ishobora gufasha abaturage ba Gatsibo mu gihe bagitegereje igisubizo gihoraho cy’Akarere.
Igikenewe si i miti, ahubwo aho kubika bariya bayobozi barimo kuvangira Leta. Nizereko, bari bukore igikwiye.
Muraho neza. nshimiye aba banyamakuru uburyo bacukumbuye iyi nkuru. Nkaba nizeye nezako uyu muyobozi wavuzwemo, ukomoka mumurenge wa Remera, ari bwibwirize agakurikira abandi mu kwegura. Bitaba ibyo, akazabikora kumbaraga za leta, kuko mbona nta mwanya agifite, mubagomba kuyobora abanyarwanda mucyerekezo cya vision 2020.
Ngiyo VISIO 2020
Comments are closed.