Digiqole ad

Abunzi baracyafite ibibazo by’ubushobozi n’ubumenyi

Urwego rw’Abunzi mu gihugu Ministeri y’ubutabera yemeza ko bakemura hafi 80% y’ibibazo mbonezamubano na nshinjacyaha, uko ari 30 768  bose mu gihugu bakemuye ibibazo bisaga ibihumbi 120 byari kuzamara imyaka myinshi cyane mu nkiko ndetse kuva bajyaho mu 2004 batumye umubare w’inkiko z’ibanze uva ku 145 ugera kuri 60. Nubwo umumaro wabo ugaragara baracyafite ibibazo mu mikorere yabo nk’uko banabigaragarije Perezida wa Republika ubwo bahuraga mu mwaka ushize.

Umusaruro utangwa n'inzego z'Abunzi mu gihugu waragaragaye, nubwo ubushobozi n'ubumenyi bwabo bikiri ikibazo
Umusaruro utangwa n’inzego z’Abunzi mu gihugu waragaragaye, nubwo ubushobozi n’ubumenyi bwabo bikiri ikibazo. Photo NewTimes

Barimo abatazi gusoma no kwandika, amahugurwa yo guca imanza bamaze imyaka itatu ntayo babona, bavuga ko bagifite ikibazo cy’agahimbazamusyi kajya kabafasha kugera ahari ibibazo bagiye gukemura. Ibi bituma umurimo wabo batawukora uko babyifuza nk’uko abaganiriye n’Umuseke babitangaza.

Stanislas Kamanzu Umuvunyi wo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara ati “Mu nteko zacu z’Abunzi harimo ababa batazi gusoma no kwandika. Tugira kandi ikibazo cyo gukora ingendo ndende n’amaguru kuko nta ticket tuba dufite, rimwe na rimwe tunashonje n’ibindi bibazo byabo duhamagara bakigira ashwi ntibatwitabe”.

Anne Marie Mukarwego nawe uri mu nteko y’Abunzi mu Kagari ko mu murenge wa Kibirizi avuga ko kutabona agahimbazamuskyi hari abunzi bica intege bagakora biguruntege ndetse ntibitabire zimwe mu nama zabo bakigira mu mirimo ibafasha kubona amaramuko.

Mukarwego ati “Nkanjye mbonye agahimbazamuskyi byamfasha kuko najya mbasha kujya kunga abantu nsize umuhinzi mu murima nkabona n’agatike. Ibi byanatuma Abunzi barushaho gutanga umusaruro.”

Anastase Balinda umuyobozi w’ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Ministeri y’ubutabera avuga ko iki kibazo cy’agahimbazamuskyi bakizi gusa nta bushobozi buraboneka bwo guhita bagikemura.

Nubwo Leta ngo itarabona icyo ihemba abunzi, Anastase Balinda avuga ko hari izindi gahunda zo kubafasha mu kazi kabo. Yagize ati “Abunzi ntitwahita tubabonera umushahara kubera umubare wabo mwinshi, gusa turi gutekereza uburyo twaborohereza mu itumanaho no mu ngendo, bikiyongera ku bisanzwe byo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.”

Balinda avuga ko ubu batangiye kubahugura ku bijyane n’amategeko y’ingenzi. Aya mahugurwa ngo yahereye mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Burera.

Mu mwaka utaha, ubwo abunzi bazaba bari muri manda nshya, umubare wabo ngo ushobora kugabanuka bakava kuri 12 bakaba 7 ku rwego rw’Akagari no ku rwego rw’Umurenge bikababi. Ibi ngo bizatuma Ministeri y’ubutabera irushaho kubakurikirana no kubafasha mu mirimo yabo.

Ubusanzwe abunzi bakora umurimo w’ubukoranabushake wo kunga abagiranye amakimbirane n’abandi bafite ibibazo bishobora gukemuka bitageze mu nkiko. Ministeri y’ubutabera ivuga ko Abunzi bakemura hafi 80% y’ibibazo mbonezamubano na nshinjacyaha bitarengeje agaciro k’amafaranga miliyoni eshatu.

Mu myaka itatu ishize Abunzi bagera ku 30 768 bose mu gihugu bakemuye ibibazo bisaga ibihumbi 120 byari kuzamara igihe kirekire mu nkiko.

Aho bagiriyeho mu mwaka wa 2004 byanatumye umubare w’inkiko z’ibanze uva ku nkiko 145 ugera kuri 60 ndetse intego ngo ni uko hazasigara inkiko z’ibanze 30 ibindi bikajya bikorwa n’abunzi.

Alain Joseph MBARUSHIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish