Digiqole ad

U Rwanda ni inkuru nziza y’iterambere – Christine Lagarde uyobora FMI

Kuva tariki 26 kugera kuri 29 Mutarama 2015 umufaransakazi Christine Lagarde uyobora ikigega cy’imari ku isi FMI azaba ari mu Rwanda aho azabonana n’abayobozi ba politiki bagamije gukomeza umubano n’imikoranire y’iki kigega n’u Rwanda ndetse na Senegal azasura avuye mu Rwanda. Uyu mugore avuga ko u Rwanda ari inkuru nziza y’iterambere ry’ubukungu muri Africa.

Christine Lagarde, Forbes ivuga ko ariwe mugore ukomeye kurusha abandi mu 2014. Photo/Denis Sinyakov
Christine Lagarde, Forbes ivuga ko ariwe mugore ukomeye kurusha abandi mu 2014. Photo/Denis Sinyakov

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ry’iki kigega ryasohotse uyu munsi, Christine Lagarde yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda na Senegal rugamije gufasha ibi bihugu kugira imikoranire yisumbuyeho na FMI.

Ati “u Rwanda na Senegal ni ibihugu bibiri byagaragaje kubaka kugaragara kandi burambye ubukungu mu gace birimo kaza ku mwanya wa kabiri mu kwihuta mu iterambere ku Isi.”

Lagarde avuga ko u Rwanda mu myaka 20 ishize rwagaragaye nk’igihugu cy’inkuru nziza y’iterambere mu bukungu rigaragarira mu rugero ruri hejuru mu kugabanya ubukene.

I Kigali Mme Lagarde, wasimbuye umufaransa Dominic Straus Khan, azabonana na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru bagira uruhare mu gushyiraho politiki z’ubukungu zigenderwaho.

Azabonana kandi n’abikorera ku giti cyabo, abadepite, abagore bayoboye abandi, ndetse n’abahagarariye abikorera na sosiyete sivile.

Mu Rwanda no muri Senegal biteganyijwe ko azahatangira ijambo ku bagize Inteko zishinga Amategeko.

Kuri uyu mwanya ariho, uyu mugore amaze kugera mu bihugu bya  Côte d’Ivoire, Kenya, Mali, Malawi, Mauritius, Mozambique, Niger, Nigeria, naSouth Africa.

Mme Lagarde w’imyaka 59, ayoboye FMI kuva mu 2011 nk’umugore wa mbere wayoboye iki kigega ku Isi, yabaye Minisitiri w’Imari w’Ubufaransa mu myaka itandatu, mu 2014 ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko ari we mugore ukomeye kurusha abandi ku Isi.

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Avugishije ukuri peee
    U Rwanda rurimo kwihuta rwose nuwabihakana ntiyabura kubibona.

  • Mugabe uvuze ukuri ariko babandi utayobewe bavuga ko nta gikorwa ko ndetse u Rwanda ruriho nabi. Reka abakiri inyuma bagumeyo twikomereze.

  • Uwo Mudamu afite imyaka 59

  • Umuntu wese ukurikira, kandi acisha mukuri, ntiyananirwa kwemeza ko u Rwanda ruri gutera Imbere ndetse ku muvuduko uri hejuru. Abatabibona ni babandi nyine batajya bifuriza igihugu cyabo ibyiza. Ariko biratangaza kandi birababaje, iyo abanyamahanga babona ibyiza by’igihugu cyacu kiri kugeraho, ariko ugasanga bamwe muri bene cyo badashaka kubibona.

  • Jye ndifashe .ndi kwirebera ukuntu yambaye ! Mundebere uburyo yageretse akaguru ku kandi ! amaguru yiwe kugeza hejuru y’intege ,abazi kureba mumbwire .Murabona yatera ubusambo ?

    • J.d’Amour, rwose gerageza ujye uba “sérieux”. Ntabwo iyi nkuru bayishyize kuri uru rubuga bagamije kwerekana amaguru y’uwo mugore ngo tuyarebe, oya rwose si icyo kigamijwe. Wowe reba inkuru uko yanditse n’ibiyirimo, urebe niba bifite ireme, naho iyo foto y’uwo mudamu uyihorere, kuko bashoboraga no kutubwira iyo nkuru badashyizeho iyo foto ye.

  • Ibyo n’ukuri 100%

    Kera HE yaravuze ati kuki tutageza aho Singapoor yigejeje mu myaka 50 ….nkagirango ni siyasa nkimwe twumviye Rugano, Kivuye,…. Ikadufasha kugobotora igihugu ariko nkaryumaho mbihakana ariko uyu munsi ntanabyemeye nabibona cg nkabibwirwa mbese ntaho nabicikira kuko birigaragaza.

    Undi munsi Apotre Gitwaza ati

    Rwanda kuyigeramo harubwo bizifuzwa bigorane visa yaho ihenze kubwo gutera imbere harwo…, uyu munsi iyo nibutse uko iki gihugu cyasaga mu myaka 10 cg 15 ishize nkareba ibimaze kugerwaho rwose ibyo iyi ntumwa yavuze ndabyizera ubu.

    Birakomeje rero umufaransakazi uhambaye kw’isi yunze mu rya bandi ati ni nkuru ishimishije.

    Courage bene wacu
    HE thank you very much

  • @ J. D’Amour : uyu mubyeyi muzi kuva ari muri France ayobora yambara neza byihesha icyubahiro.
    Kugeraka akaguru ku kandi birasanzwe bitewe ni ngingo ze uwakwiyita ho wese agakora sport abasha kwicara kuriya bimworoheye ariko uri munini ntibikunda.
    Yewe ntiyambaye nu busa ngube wamugaya.
    Unamwitegereje ntu mubonamo ingano y’imyaka afite kuko yiyitaho.

    Rwose ncuti wimuteza abantu ariyubashye itegereze neza.

  • @ J. D’Amour : agahugu umuco akandi umuco …, nki wabo iriya niyo beaute amaguru akomeye, amabinga, kuvugira hejuru twe rero iwacu umugore ubifite nti wanywa na ya riba umurora !!!!

    Uzabigenzure umuzungu ushatse umwiraburakazi ashaka akanakunda umwe abirabura batanaha yambu ipfundo rero naho riri.

  • Reka tujye tubifata uko babivuze, gusa bagira indime zurenze rumwe ntawabizera.
    Urugero rutari kure iyo urebye amagambo KOBIN yavugiye hano ikigari ntawari gukeka ko yaca inkeramucyamo ngo asohore Rwanda intold history. Ubu niba yamaze kugera iwabo yamaze gushyira hanze 2ème version.
    Abanyarwanda nitwe tuzi ukuri kw’ibyo tubona mu gihugu cyacu.

  • Lagarde afite 50 ans ubwo se murabona bishoboka ni 60 kuzamura

  • @ SASU : reba kuri google.fr parcourt ye urebe ibyo yaciye mo kuva avutse kugeza uyu munsi uriha igisubizo !!!!

    Iburayi aho akomoka muri France ukivuka uhabwa numero national wihariye ijyaho buri kintu cyose wakoze ikiza ni kibi impamyabushobozi utunze zijyaho ibyaha rero ntibibaho ibyo guhindagura imyaka.

    Yakoze imirimo myinshi ikaze niho yakuye look imeze gutya.

  • Yavutse muri 1956 .afite 59

    • Nibyo Christine Lagarde ntabwo afite imyaka 50 ahubwo afite imyaka 59 kuko yavutse tariki ya mbere y’ukwezi kwa Mutarama mu mwaka w’igihumbi magana cyenda mirongo itanu na gatandatu (01/01/1956). Yavukiye i Paris mu Bufaransa. Papa we witwa Robert Lallouette yari umwarimu wigishaga isomo ry’icyongereza naho Mama we witwa Nicole yari umwarimu wigishaga isomo ry’ikilatini.

  • Babandi bajyaga babeshya isi ngo icyaro cy’u Rwanda cyasigaye inyuma mwambwira basigaye baba he? Ikinyoma cy’umwijima cyirukanywe n’umucyo w’ukuriii! Babeshyaga isi itaraba umudugudu none bararuciye bararumira!!

  • Yemwe yicaye akaguru ku kandi, kandi ateye ubusambo. Nuko ashaje naho ubundi kera akiri muto yari mwiza cyane. Kandi ndabona nubwo ashaje nubundi agiteye ubusambo da.

Comments are closed.

en_USEnglish