Digiqole ad

Menya inshingano n’imibanire y’umugabo, umugore n’umwana mu muryango

UMUGABO MU MURYANGO

Umugabo ni imyugariro. Ni ingabo ikingira urugo. Umugabo ni umutwe w’urugo. Umugabo ni nyiri umutwe munini nta mijugujugu imurenga. Ibibazo byose bibaye mu rugo biza bimureba yewe nibitamureba bwite. Iyo umwana abaye ikirara izina rye rivugwamo, iyo umugore ananiranye izina rye rivugwamo, iyo ubukene buje, inzara iteye bamushyira mu majwi! Iyo bigenze neza arashimwa kabone n’ubwo umugisha waba ukomotse ku mugore cyangwa ku mwana. Umugabo ni imizi ivomera urugo. Iyo bimugendekeye neza urugo ruratoha, byamunanira rukuma. Umugabo yirirwa ashushanya uko urugo ruzaba rumeze ejo. Kubera guhangayika kw’abagabo bareba icyatunga urugo, ubushakashatsi bwasanze ku isi yose abagabo aribo basaza mbere y’abagore kandi kugeza ubu abapfakazi b’abagore ni benshi kuruta ab’abagabo.

Umuryango iyo usenyeye umugozi umwe ugera ku iterambere
Umuryango iyo usenyeye umugozi umwe ugera ku iterambere

UMUGORE MU MURYANGO

Umuryango ni nk’igiti. Igiti kigizwe n’imizi itagaragara, igihimba amashami ndetse n’ibibabi. Imizi ni yo igaburira igiti noneho igiti kigakunda kikera imbuto.

Umugore mu muryango ameze nk’igihimba,amashami n’ibibabi. Umugore akenshi ni we ukunze kugaragara mu rugo, ni we umenya ibintu byinshi byo mu rugo, abwirwa byinshi akumva byinshi byerekeranye n’urugo rwe. Nk’uko imizi y’igiti ariyo ikigaburira ni nako umugabo ari we mizi y’urugo. Akenshi usanga umugabo atirirwa mu rugo yasohotse yagiye ku kazi kaba aka leta, gucuruza, n’ibindi. Iyo rero urugo ruhahirwa neza usanga umugore atoshye ameze neza. Abantu bakavuga bati “umugore wa kanaka ni igitego”Ni uko uwo mugore aba afite imizi myiza imutunga. Mu kinyarwanda bavuga “gutunga umugore”.

Umugore rero

1.Arera abana
2.Yakira kandi akabyaza umusaruro umutungo w’umugabo
3.Agomba kumenya kubaha umugabo
4.Agomba kumenya ko ari Cyuzuzo
5.Kugira umugabo inama mu byemezo afata by’umuryango
6.Ntagomba guhimana n’umugabo-umugore agomba gucisha make akirinda guhimana n’umugabo kuko bisenya. Hari abagore usanga bavuga bati “ubwo anywa nanjye ni ukunywa, ubwo asambana nanjye ni ugusambana.” Byakabaye byiza utiganye ingeso mbi z’umugabo ahubwo mu bugwaneza bwawe ukagerageza kumukosora.
7.Umugore agomba gutuma urugo rugendwa. Umugore mwiza ni nk’igicucu cy’igiti. Abagenzi baramusanga bakugama izuba akabazimanira agatuma uwo muryango ukundwa. Ariko habaho n’abagore gica barya abagendereye urugo bakarucamo inshuti abantu bakavuma uwo muryango.
8.Akazi k’umugore ni ukurera umugabo. Ntabwo ubundi umugore aba yaraje kurera abana. Kuko iyo umugore asanze umugabo asanga nta bana bafite, aba agomba kumurera rero akamuvanamo umugabo umukwiriye. Bijya bitangaza rero iyo umugore azamuye urwitwazo ngo impamvu adafura imyenda y’umugabo ni uko aba yabanje gufura iy’abana. Hari n’abanga guhindukira ngo barimo baronsa. Mu by’ukuri ibyo bigaragaza ko umugore aba atazi icyamuzanye.

UMWANA MU MURYANGO

Umwana rero mu muryango twamugereranya n’urubuto. Imbuto nziza zera ku biti byiza. Abana beza bakavuka mu miryango myiza. Igiti giteye ahantu habi, kitafumbiwe, ngo giterwe imiti, ntikigire amazi ahagije, kigira imbuto mbi cyangwa zaboze cyangwa zidafite akamaro. No ku bana mu muryango ni uko. Nta kuntu urugo rw’amahane,rw’amatiku, rw’abasinzi rushobora kubyirura abana beza. Ngira ngo twese tuzi uko abana b’ibinyendaro bakunze kwitwara, abana bakuze ari bonyine kuko se na nyina batandukanye bakiri bato n’ibindi. Niba wifuza kugira abana bazaguhesha ishema ubaka umuryango uzaguhesha ishema.

Kurera umwana

1.Ntugatinye guhana umwana.

Umwana si uguterera iyo. Igiti kigororwa kikiri gito. Aha ababyeyi benshi babyumva nabi, bakumva ko guhana ari ugukubitira kwica. Hari ababyeyi bahanana umujinya utabaho. Akenshi bumujinya mwinshi uterwa n’umubyeyi kumva ari umunyantege nke k’umugabo we cyangwa umugore we noneho agashaka kumarira umujinya mu mwana.Hari abana nzi bakubiswe baravunwa, abandi bagendana inkovu. Hari abazirika abana ku nkingi bakabakorera ibya mfura mbi, hari abarazwa hanze cyangwa bakimwa amafunguro iminsi. Guhana si uko. Guhana ni urukundo. Uhana umwana kuko umukunda. Akanyafu karinganiye, urushyi ku itama biherekejwe no gusobanura impamvu umwana ahanwe birahagije. Guhana umwana ukarenza urugero bituma umwana yibagirwa amakosa ye agasigara yibuka uburyo uwamuhannye ari umugome. Umwana wahanwe birenze urugero arahahamuka kandi ntazabyibagirwe mu buzima bwe. “Ndibuka data kera nkiri umwana yatashye yasinze antera umugeri nk’uwutera umupira ngenda nibarangura ngwa nk’iriya mu rutoki. N’uyu munsi sindabyibagirwa kandi mfite imyaka 36. Hari byinshi byiza yankoreye ariko icyo kibi sindakibagirwa.”Umugabo umwe ni ko yabwiye blog Igituba

2.Ntukabeshye umwana.

Ababyeyi benshi babeshya abana. Hari ubwo umubyeyi abwira umwana ati”Dore ngiye kuba nirambarariye ku buriri ni hagira uza anshaka umubwire ko ntahari” hagira ukomanga umwana ati “bambwiye ko badahari.” Ubundi umwana akakubaza aho abana baturuka uti “ni mu mukondo!” Yakora ku kaboro ke uti”sigaho wakigoryi we.” Ibi byose bituma umwana afata umuco w’ikinyoma hakiri kare maze nawe akiga kukubeshya. Yakubita murumuna we wamubaza ati “Arambeshyera” kandi azi neza ibyo yakoze.

3.Igisha abana gukunda imyuga.

Bucya bwitwa ejo. Uyu munsi ushobora kuba ushoboye gutunga urugo rwawe ariko ntawe umenya aho bwira ageze. Igisha umwana wawe uturimo akiri muto kugira ngo umunsi yageze mu bikomeye udahari azirwaneho. Hari abakobwa b’inkumi baba mu miryango myiza batazi guteka kuko bafite ababoyi. Ni iyihe garanti se bafite ko umugabo wabo azagira umuboyi?

4.Menya ibyo umwana wawe abamo.

Kurikirana uko yiga. Menya niba akora imyitozo bamuhaye. Musobanurire ibyo atumva niba ubishoboye niba utabishoboye ushake ubishboye. Menya imikino akina n’abo bayikinana. menya abo akunda gukina na bo ni uko yitwara. Bizagufasha kumenya ibigenda n’ibitagenda neza hakiri kare.

5.Umutekano w’abana.

Abana bakunze guhura n’impanuka nyinshi mu rugo bitewe n’uburangare bw’ababyeyi. Hari umwana nzi wakuyemo undi ijisho n’umushyo! Shyira kure y’abana imiti n’ibindi bishobora kubagirira nabi babikozeho. Shyira kure ibinini,imishyo n’imihoro,ibibiriti,ntugacanire imbabura mu nzu ngo ukingeho cyangwa ngo wibagirwe kuyizimya, ntugacanire agatara hafi y’amarido,n’ibindi.

Ineza Douce
Umuseke.com 

2 Comments

  • Douce ibintu wanditse ni bizima rwose kandi bigaragara ko ikitwa umuryango kiri mu mvamutima zawe muri byinshi wandika, ariko se waba ukiri ingaragu cyangwa wamaze kuba igihimba n`amasahami by`uwo mwakundanye? I certainly am more interested in your marital status. Umbabarire unsubize ndakwinginze!

  • NI KURI NIBYIZAUMUBYEYI UDAKURIKIRANA ABANA BE SINZI INSHINGANO ZE ALIKO ICYO MAZE KUBONA ABANA BAKURIKIZA ABABYEYI IYO ABYEYI BAREZWE NEZA NABANA BABO BABA BAZIMA SO AMAZI AGIRA ISOKO NUG– USESENGURA NEZA TUKAREBA NTAKUNTU PAPA YABA UMUSINZI NGO UMUHUNGUWE ABE MUZIMA CYANGWA MAMA .NOKUBA SERIEUX.TKS.

Comments are closed.

en_USEnglish