Digiqole ad

Perezida Museveni avuga ko atazaha Imbwebwe ubutegetsi

Perezida Yoweri Museveni yahakaniye abamurwanya ko adashobora kurekura ubutegetsi ngo abubahe abagereranya n’imbwa z’ishyamba (imbwebwe) mu rurimi rw’ikigande ngo (emishega), nk’uko ikinyamakuru Chimp Report kibivuga.

Yoweri Museveni Perezida wa Uganda
Yoweri Museveni Perezida wa Uganda

Museveni avuga ko arambiwe n’abatavuga rumwe na we bahora bamusaba kuva ku butegetsi ngo agende.

Yagize ati “Nta hantu nzajya kuva iki gihugu gifite umutekano usesuye. Aba bishakira inyungu zabo baravuga ngo ‘agende’. Sinshobora guha ubuyobozi bw’iki gihugu ibirura. Bishobora kuzagabanyamo igihugumo ibice, bigateza urujijo hano. Ndacyari hano. Nta hantu nzajya.”

Ayo ni amagambo Perezida Museveni yavugiye mu ikoraniro ry’abantu ahitwa Rukiga ku munsi w’ejo ku wa gatatu mu karere ka Kabale.

Museveni ahanini ngo yavuze ibyo kubera bamwe mu batavuga rumwe na we basabye ko habaho leta y’inzibacyuho bashinja Perezida uruho kutagira icyo amariye iterambere rya Uganda.

Mu mwaka ushize, Dr Kizza Besigye umuyobozi w’ishyaka FDC ngo yaba yarasabye ko habaho inzibacyuho mu rwego rwo gutegurira inzira Perezida Museveni ngo atange ubutegetsi.

Besigye yansabye ko abatavuga rumwe na Museveni bakomeza kwigomeka kugira ngo bace integer ishyaka NRM riri ku butegetsi.

Museveni, wasoje urugendo rwe mu karere ka Kabale, kuri uyu wa kane yasabye urubyiruko kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, kunywa itabi no kwirinda ubusambanyi. Yabasabye kwifata kugera igihe bubatse ingo zabo.

Museveni yasabye urubyiruko kwirinda ubusinzi, cyane abanyeshuri aho yari ku ishuri ryitwa Kigezi High School.

Yagize ati “Sinywa inzoga. Mperuka gusura (kugera) akabari mu 1966 ubwo mugenzi wanjye yanjyanaga mu kabari muri Ankole akangurira inzoga. Numvise bisharira. Yanguriye ‘whisky’ yotsaga nk’umuriro. Byatumye niba muri jyewe icyo ndimo nkora mu kabari.”

Museveni yavuze ko ikintu cyugarije urubyiruko ari ukubona akazi, abasaba guhanga imishinga bahereye ku buzima babamo ahanini ubuhinzi nyuma yo kugira ubumenyi mu bijyanye n’inganda.

Mu masezerano y’ubwumvikane n’urubyiruko rwa Kabale, rwasabye Museveni kuzaruhagararira mu matoro ataha y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2016. Minisitiri ushinzwe uburinganire Pius Bigirimana yemereye urubyiruko rwa Kabale miliyoni 300 z’amashilingi ya Uganda mu rwego rwo guteza imishinga yarwo imbere.

Museveni kandi yafashe akanya ubwo yari kuri Stade y’’i Kabale yereka abaturage Minisitiri w’Intebe mushya wa Uganda Ruhakana Rugunda, uherutse gusimbura Amama Mbabazi.

Yagize ati “Bwa mbere nahuye na Rugunda mu mwaka wa 1980 ubwo nari inyeshyamba, Rugunda yigaga muri Kaminuza ya Makerere. Twaryamaga ku buriri bumwe mu cyumba cye aho yabanaga n’abandi, icyo gihe abanyeshuri bagatekereza ko ndi mugenzi wabo.”

Ubu abantu 93 bemeye kuva mu myanya inyuranye y’ubuyobozi barimo mu mashyaka atavuga rumwe na Museveni biyemeza kwiyunga n’ishyaka rye rya NRM.

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Muzehe ko yasiritse bahuuuuu

  • Uyu musaza avugisha ukuri.
    Ni gute watanga ubutegetsi bukajya mu maboko y’abatabishoboye bakangiza igihugu ngo ni ukubahiriza amahame ya demokarasi? Abazungu baratubeshya natwe tukitera amajeki ngo baratwifuriza ibyiza!

  • None se niki gituma yunva ko muri 20 millions yabaturage ariwe wenyine ushoboye? Africa we, waragowe kweli.

  • None ngo Kagame azavaho abona Mu7 abugundiriye kuriya? Abibwira ko Kagame azarekura ubutegetsi, oubliez

  • Abo wita bwebwe ejo nibo bazaba bakuvudukana, tukubona hano za Nyarutarama ubundabunda !

  • muri bose hari uwayoboye neza nka kadafi? ubwo yitaga abantu imbeba ntibabyibuka? kuki batamwigiraho?

  • Tuvugishije Ukuri, Umuprezida Wita Undi Uwo Ariwe Wese Wamusimbura Badahuje Ibitekerezo Imbwebwe Nawe Ntacyo Yamarira Igihugu! Ibyo Avuga Kuri Abo Nibyo Aba Akora! Jye Mbona Uko Abayobozi Muri Afrika Uko Batinda Ku Buyobozi Ubwenge Bwabo Bugenda Busubira Inyuma, Kdi Ni Mugihe Kuko Basigara Bumva N’iyo Mu Ijuru Itabahangara, Maze Si Ukurogotwa Amagambo Y’ubwirasi No Kubangamira Abo Batavuga Rumwe Bakivayo! Gusa Mwese Imana Ntizabyemera, Nimwe Muzajya Muvaho Nk’imbwebwe Ahubwo, Nk’uko Zirangwa No Kugenda Ijoro Gusa, Namwe Muzajya Muvaho Murangwa No Kubundabunda Gusa, Kugera Naho Mushoka Za Ruhurura Nka Kadafi!!

  • Ukuri kuri mubyo avuga se ni ukuhe usibye ubujiji buvanze n’urwango afitiye abenegihugu be batumva ibintu nkawe? Ubwo se nawe wemera ko abo mutumva ibintu kimwe ari imbwebwe? Abantu bameze gutyo ahubwo nibo usanga ari ibibazo kuri societe, kuko niyo ari chef de la famille usanga ashyira imbere ibye gusa, kugera n’aho ibyo atarya abangama ngo ntibikamugerere aho kdi abandi bari aho babikunda! Abo bantu barangwa m’ubwirasi nk’uko Mutesa yabivuze! Mu gihugu abashobora kukiyobora ni benshi pls, si umuntu runaka gusa cg se umuryango uyu n’uyu! “utinda mu nturo ukahamburirwa!”

  • Ubundi umuyobozi wiyubaha kandi wubashywe n’abaturage be, mu magambo avuga yirinda gukoresha imvugo nyandagazi. Kuba M7 yita “imbwebwe” abashaka guhatanira nawe ubutegetsi, ntabwo bimuhesha ishema na mba. Burya ubwubahane ni cyo gikuru muri byose, agasuzuguro mu bantu burya ni kabi cyane.

    Niyo waba uri Perezida wa Repubulika ntabwo wakwita umuturage uyobora ngo ni “IMBWBWE” Iyo mvugo ntabwo ikwiye umukuru w’igihugu. N’ubwo yaba ashaka kuguma ku butegetsi kubera ko wenda abaturage be bakimushaka, mu gihe avuze amagambo nyandagazi nk’ariya, n’abari bamushyigikiye bashobora kumutera icyizere, bakamuvaho.

    Rwose abajyanama ba M7 bagerageze kumugira inama uko agomba kujya yitwara in the public areke kujya avuga amagambo abonetse yose. Biriya yavuze birerekana cyane “weakness” yifitemo nk’umuyobozi.

  • Biragaragarako muzehe Museveni anananiwe, kuko umuntu wumuyobozi ntiyagakwiye kuvuga ariya magambo atukana nkumushumba atuka abo batumva kimwe ibintu,
    Biragaragarako ntaho ikaganisha Uganda uretse kutubeshya ko biter imbere kandi bitera inyuma,
    Uganda bikomeje gutya ndumva yazasimbura zimbabwe.

  • Museveni yitondere kwita abantu ibirura kuko ikirura kiruta imbeba nkuko Kadafi yitaga abamurwanyaga. None se ubwo niba imbera zarariye Kadafi, ikirura cyakorera iki Museveni? Ntekereza ku cyamumira bunguri kitanamukanjakanje!!!!

    Ntabwo nashyigikira ko umuperezida afata igihugu akagishyira mumaboko yabatabishoboye. Ariko rero Museven nawe mugihe amaze ari Perezida yagombye kuba yarubatse ubushobozi bwa Politiki mubanya Uganda kuburyo atabura umusimbura. Iyo umwarimu yigisha abanyeshuri bose bakaba abaswa, kiba ari ikibazo cy’umwarimu ntabwo kiba aricyabanyeshuri. Ikindi kandi ntawaremewe kuba Perezida burundu. Azashishoze rero ahe igihugu ufite ubushobozi buhagije ariko abuze yakomeza akayobora ariko ubwo nawe yaba afite echec yo kuba atarateguye succession plan.

  • Erega yararagiye abashumba nikobamera

  • Kadhafi ati :”Izo mbeba ” none Museveni nawe ati :” Imbwebwe ” .Niba mwibuka neza ,mwabonye uko Kadhafi yapfuye ,Kandi niwe muperezida wari ukomeye cyane muri Afrika .Ubwo ntazi abo abwira .

  • Biratangaje cyane kubona abayobozi babanyafurika badatekereza aho bavuye mbere yokujya kubutegetsi kabisa. Museveni ajye yibuka ko yavuye mu ishyamba akabona kujya kubutegetsi kabisa abo yita imbwebwe ejo bazamuhirika agende yubtse umutwe kuki atibuka ibyabaye kuri Blaise Compaore.

  • Ntabwo mwese mxasobanukiwe icyo yashatse kuvuga !!!

    Imbwebwe yavuze siyi nyamaswa.

    Kuzi ibya Uganda hari ibyo yakumvamo bizima.

    HE Museveni yakoresheje imvugo izimije ntiyeruye kuko ari muri publique.

    Muyandi magambo ntiyatukanye ahubwo yeruye ukuri kuriho ariko mu kinyabupfura.

    Ex: uzarebe photo za FDLR uko basa nonese ni mvuga nti abatindi basa nka roho zabo ukekayuko abakize kurusha abayoye FDLR ari bangahe ???

    Ku wumva yumve rero umusaza Kaguta.

    Ugiye kureba abamurwanya uko basa agahinda karakwica wowe se utisukuye azasukura gouvernement ???
    Please twemere yuko hari abagenewe kuyobora bitewe nuko basa na bandi bo kuyiborwa bitewe nuko bifata.

  • Ibibazo bya Africas ni banyafrica bazabyikemurira,reka dusenyere umugozin umwer tu……………………….

  • @Muntarwanda niba abamurwanya yabise imbwebwe kuko basa nabi, bafite umwanda, reka tuvuge ko wenda ari byo. Ariko se umwanda w abanyagihugu utekereza ko byo perezida atabibazwa? ministere y ubuzima n amashuli byigisha isuku iyo bidakora neza?? utekereza ko ibyo bidakeneye impinduka z ubutegetsi??!!!!! Igihe Abanyagihugu bafite umwanda ku buryo perezida abita imbwebwe nabyo byerekana weakness za leadership ye kuko ubuyobozi bushinzwe impinduka muri byose.

Comments are closed.

en_USEnglish