Iterabwoba,ubuhezanguni na Internet nk’umufasha mwiza
Isi muri iki gihe ihangayikishijwe n’ibibazo by’iterabwoba. Ntabwo ari ikibazo cy’Ubufaransa ni ikibazo kinareba abanyarwanda n’akarere kuko mu minsi ishize ibitero by’iterabwoba rikoresheje za grenades ku mihanda abantu bagendaho byahitanye benshi i Kigali na Musanze. Umuvuduko w’ikoranabuhanga na Internet byoroshya ihanahanabutumwa hagati y’abantu, ibi byahaye akazi kenshi cyane inzego z’umutekano mu igenzura kugeza aho hamwe na hamwe ku isi binaniranye.
Ibitero by’imitwe y’itwaje intwaro n’ubwiyahuzi byumvikana ahatandukanye ku isi no mu Rwanda, bibanza gutegurwa n’abantu akenshi batari kumwe ahubwo bifashisha Internet n’ikoranabuhanga.
Facebook, Twitter, Yahoo, Snapchat, n’ibindi byifashishwa cyane mu guhanahana amakuru mu ndimi nyinshi cyane ku isi. Izi mbuga ndetse n’izindi nka YouTube zinafasha mu gukwirakwiza amahame n’ingengabitekerezo z’ubuhezanguni ku myemerere runaka ishobora kuganisha ku iterabwoba.
Abahanga mu ikoranabuhanga batangaza ko Video zifite z’amasaha 300 zijya ku rubuga rwa YouTube buri munota umwe, miliyari 12 z’ibiganiro zikorwa buri munsi kuri Facebook, kuri Twitter hakajyaho tweets miliyoni 500 buri munsi. Abashinzwe umutekano n’iperereza mu bihugu bitandukanye ku isi kugenzura uyu murindi ntibigishoboka.
Kuri uyu wa gatanu, Perezida Barack Obama arakira Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza David Cameron, ku isonga ry’ikijyanye Cameron i Washington hariho gusaba Obama ko amwingingira ibigo by’abanyamerika bya Google, Yahoo, Facebook, Microsoft, Twitter na Apple n’ibindi gukorana mu buryo butaziguye n’inzego z’umutekano z’Ubwongereza mu gutanga amakuru akenewe ku bakoresha izi mbuga.
Ba nyiri ziriya mbuga kenshi ngo ntibakorana n’inzego z’ibihugu bitari USA mu gutanga amakuru ku bazikoresha, bavuga ko baba barengera ubuzima bwite bw’abazikoresha.
MI6 na MI5 inzego z’Abongereza z’iperereza ku mutekano, gucunga no kwirinda mbere abashobora guhungabanya Ubwongereza zagiye zigaragaza ko nta mikoranire myiza zifitanye n’ibigo by’abanyamerika by’itumanaho byavuzwe ruguru mu gutanga amakuru y’ababikoresha bashobora gukekwaho ibikorwa by’iterabwoba n’ubuhezanguni.
Inzego z’umutekano z’ibihugu byinshi byo mu nzira y’amajyambere nyinshi ntabwo ayo makuru y’ibanze y’abakoresha izo mbuga n’ibyo baganira ziyafite, zihera gusa ku bimenyetso runaka, akenshi bigaragara iyo ibikorwa biri hafi.
Nta gushidikanaya ko gukurikirana no kwirinda mbere ibikorwa by’iterabwoba ku nzego z’umutekano n’iperereza zo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere biri hasi ugereranyije n’inzego nka MI5 cyangwa izindi zo mu bihugu biteye imbere.
Nyamara no mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ibitekerezo by’ubuhezanguni ku ngingo cyangwa ku myemerere runaka bigaragara mu Kinyarwanda ku mbuga nka Facebook na Twitter kuko hanakoreshwa ‘Account’ zitari iz’umwimerere, birashoboka ko hari na bamwe bashobora guhuza umugambi mubisha baciye ku rubuga nka WhatsApp.
Ubwinshi bw’ubutumwa buca kuri izo mbuga n’ibiganiro bihabera bishobora guca mu rihumye cyangwa ntibinabonwe rwose n’inzego z’umutekano zo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda. Ndetse n’undi wese wabona ibisa n’ibi akaba ashobora kumva ko bitamureba akituriza, ariko ibikorwa bibi bishobora gukurikiraho ingaruka zabyo byanze bikunze zireba buri wese kandi ntizituma habaho ituze mu bantu.
Nk’abanyarwanda bakunda amahoro n’umutekano ni byiza ko buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga izo arizo zose wabonaho ibitekerezo by’ubuhezanguni bukabije, ubugizi bwa nabi buri gutegurwa, ubukangurambaga bugamije inabi, ibiganiro byihariye bicura umugambi mubisha n’ikindi kintu cyose abona gishobora kuba kibi ku muntu umwe cyangwa umuryango nyarwanda yakwihutira kubimenyesha urwego rwa Polisi y’igihugu mu buryo bwihuse cyane bushoboka, kuko nabwo buhari.
Kuba mu Rwanda hari amahoro ntibivuze ko amage atarugeraho, niyo mpamvu imbaraga zishoboka zose buri munyarwanda akwiye kumva ko yazishyira mu kwirinda no kurinda abandi ikibi cyababaho, aha urubyiruko nirwo rubwirwa cyane cyane.
Ibitari mu Rwanda uyu munsi ejo byahagera mu gihe cyose abantu baba bikoreye ibibareba gusa ntibite ku bireba umuryango nyarwanda muri rusange bishobora kuwuhungabanya.
Turinde ubusugire, amahoro n’umutekano by’igihugu cyacu, ntabwo ari iby’ingabo na Polisi gusa.
Ubwanditsi
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ibi rwose nibyo, kuko hari benshi bakoresha ikoranabuhanga mugutegura ibikorwa bibi, cyane cyane nk’imitwe y’uterabwiba byagaragaye ko ikoresha Facebook, na Twitter muri sensibilisation ikora, bityo igashobora kwinjiza abarwanyi no gutegura imigambi mibi.
Ibi ariko bishobora kuba urwitwazo nanone nko muri ibi bihugu byacu hagamojwe kwikiza umuntu umwe cyangwa benshi, bikaba byakoroha mu guhimba ibimenyetso aribyo bamwe bakunze kwita ” gutekinika” kandi byagiye bigaragara ingero ni nyinshi.
Muru make rero nkaba numva Président Obama atakwihutira guhatira ba nyirimbuga gukorana n’iperereza cyane ko nabo baharanira liberté d’expression y’ababagana.
Comments are closed.