Digiqole ad

Gasabo: Ku myaka 5 uburwayi bwatumye amera nk’umubyeyi utwite amezi 9

Rosine Mutimukeye ni umwana wa Uwihoreye Jean Bosco na Mukamunana Patricia, afite imyaka itanu (5) y’amavuko, batuye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga, uyu mwana afite uburwayi amaranye imyaka itatu butuma abyimba inda ku buryo bukabije.

Rosine amaze imyaka itatu afite uburwayi butarakira
Rosine amaze imyaka itatu afite uburwayi butarakira

Afite inda wagereranya n’iy’umubyeyi ukuriwe, iyi ndwara yatumye amaboko n’intugu bye binanuka bikabije, ntahumeka neza ndetse kubera ububabare ahora arira.

Ababyeyi be bavuga ko mu myaka itatu uyu mwana amaranye iyi ndwara bagiye kwa muganga ariko ntibababwire icyo umwana arwaye.

Bavuga ko bageze no mu baganga ba gakondo, ariko banajyanye umwana ku bitaro bya Kigali CHUK nyuma bakabasezerera ngo kuko bari babuze indwara umwana arwaye.

Nyina, Patricia Mukamunana avuga ko Mutimukeye yafashwe afite umwaka n’amezi atatu, afatwa ataka munda, batangira kugerageza kumuvuza mu buryo bwa kizungu.

Ati “Bamuhaye imiti biranga, tugeze aho dutekereza kujya mu buvuzi bwa Gihanga, tugezeyo umwana bakamuha imiti akoroherwa ariko nyuma y’igihe gito uburwayi bukagaruka.”

Uyu mubyeyi uremerewe n’agahinda avuga ko hashize umwaka bavuza hirya no hino, umwana yatangiye kubyimba inda, ariko ntibacika intege bakomeza kumuvuza, bakoresha ibizamini mu bitaro bitandukanye mu Rwanda ariko biranga.

Ati “…Bamucishije muri ecography babura uburwayi, bagera aho bamuha transfer (mu bigo nderabuzima bamwohereza) muri CHUK, twamazeyo ibyumweru bibiri dukoresha ibizamini ariko babura uburwayi, twongera gusubira CHUK tumarayo amezi abiri bakora ibizamini basanga nta kintu arwaye, bagerageza gupima n’inyama zo munda basanga nta kintu arwaye.

batwohereza Faysal nagiyeyo gatatu, i Kanombe ku bitaro bya Gisirikare nagiyeyo inshuro enye bamucisha muri za scanner, za Radiography ariko ibizamini bikagaragaza ko nta kibazo/nta ndwara.”

Abaganga bavuga ko umwana yagiye arangaranwa kuko hari za rendez-vous zo kumuvuza zimwe na zimwe ababyeyi be batagiye bubahiriza. Bo bavuga ko hari ubwo babaga nta bushobozi bafite, ndetse ntibahisha ko hari n’ubwo babaga bagiye kumuvuza bya gakondo kuko banabwirwaga ko umwana wabo yarozwe.

Ababyeyi be bemera ko hari ubwo banamujyanye mu bavuzi gakondo kuko babwirwaga ko umwana wabo yarozwe
Ababyeyi be bemera ko hari ubwo banamujyanye mu bavuzi gakondo kuko babwirwaga ko umwana wabo yarozwe

Ubushobozi bwabashizeho

Aba babyeyi ba Mutimukeye bavuga ko mu myaka itatu bamaze bavuza uyu mwana w’imfura yabo, ubushobozi bumaze kubashiraho.

Ngo n’ubwo ntaho bari barigeze basaba ubufasha, kugeza ubu basanga ari ah’inkunga y’abafite umutima utabara ndetse na Leta kugira ngo umwana wabo abone ubuvuzi bukwiye, kuko ngo ubu bafite impungenge ko ashobora no kubacika.

Uwihoreye Jean Bosco se w’uyu mwaka yavuze ko ubusanzwe nta bantu yigeze yaka ubufasha ariko ubu aho bigeze abukeneye kugira ngo abashe kuvuza umwana.

Ati “Icyo twifuza ni uko twabasha kuvuza uyu mwana wacu agakira akaba muzima, ni na we mfura yacu. Dukeneye ubufasha kuko uko twari tumeze mu myaka itatu dutangira kumuvuza ubu si ko duhagaze nta bushobozi bwadushizeho.

Byaratugoye cyane kugera aho ngurisha intebe zo mu nzu n’igitanda twaryamagaho kugira ngo ndebe uko navuza umwana wacu ariko biranga. Ubu amikora yadushizeho.”

Ababyeyi b’uyu mwana baboneka kuri telephone igendanwa nimero (+25)0783211301.

Kugeza ubu uyu mwana akaba yarasubijwe mu bitaro bya CHUK kugira ngo bakomeze kumukurikirana, ubufsha bwa buri umwe bushobora gutuma Mutimukeye w’imyaka itanu akomeza kwitabwaho.

Ababyeyi be barasaba ubufasha ngo bakomeze kumuvuza
Ababyeyi be barasaba ubufasha ngo bakomeze kumuvuza

UM– USEKE.RW

69 Comments

  • UYU MWANA YAKIRIRA KWA YEZU NYIR’IMPUHWE MU RUHANGO

  • Mbega umwana ubabaye, ibihe byanyuma turimo kbsa

    • bamuroze igisabo

  • Oh my Lord..banyarwanda mureke dufashe uno mwana kabisa. Minisante nayo ntisigare inyuma pls

  • nukuri birakwiye kumufasha,arababaje pe.
    Imana nikugirire neza ukire mama!

    • Ariko namwe banyamakuru niba mubonye mamkuru nkayo ababaje cyane kandi akenewe ubufasha mujye mushyiraho adresse kugirango abakeneye gutanga ubufasha babone uko bayitanga. Ni ukuri birababaje pee ! Biteye agahinda .

      • niba ufite ubufasha hamagara ababyeyi be, nimero ya telephone irimo hano muri iyi nkuru

  • yezu ibuka ububabare wagize ubwo wari ku musaraba,wibuke mariya umubyeyi wawe intimba yari afite ubwo wababazwaga maze wenyine ukize uyu mwana kuko arababaye

    • Yego sha Ali, ntakindi usibye Yezu

  • Mana nyirimpuhwe rebana impuhwe umugaragu wawe Rosine maze umukize

  • Birumvikana yuko i Rwanda byananiranye !!!

    Birasaba kwandikira HOPITAL Saint Luc de Bruxelles iri muri commune ya WOLUWE 1200

    Mubahaye ama photo yuyu mwana ni hopital yaba prof. Bu Bubiligi bakora nu bushakashatsi bamuvura.

    Adresse mwatisanga no kuri internet na contacts zabo ziriho.

    Ambassade yabo ibisigaye ya byoroshya ageze yo nta nu murwaza akenera babikora byose kandi utu details tundi na ambassade yacu iriyo ikora nezaa yamurwanaho.

  • Ba Nyarwanda namwe nshuti zu Rwanda namwe Bigo bya leta na Companye zitandukanye zifite Abana mu shingano zabo mu mirimo yabo yaburi munsi mureke dushyire hamwe dufashe uyu mwana peee mu buryo bwose bushoboka …

  • MINISANTE yari ikwiye kwiyemeza kuvuza uyu mwana mu mahanga ku ngengo y’imari ya Leta. Bibaye na ngombwa twafata kuri ya mafaranga ya AGACIRO DVELOPMENT FUND ariko uyu mwana w’umunyarwanda akavurwa.

    N’abandi baterankunga n’abagiraneza bose bafite umutima w’impuhwe za kimuntu, nibagerageze turebe uko twafasha uyu mwana w’umuziranenge. Uyu mwana arababaye peee!!! Ndetse n’ababyeyi be barababaye peee!!!

    Imana ibabe hafi, kandi YEZU UMWAMI na BIKIRAMARIYA NYINA WA JAMBO bahora badutakambira ku Imana bakomeze umutima wa bariya babyeyi.

  • abantu nabagome, uyu mwana baramuroze , kubushobozi bw’Imana azakira.
    mureke ababishoboye dufashe uyu muryango

    • gusenga kuko imana irashobora kumukiza

  • NUKURI UBU JYE BYANDENZE MUMBABARIRE DUKORESHE UKO DUSHOBOYE DUFASHE UYU MWANA.UM– USEKE MWATUBARIZA IBISABWA KUGIRANGO UWO MWANA AVURWE.ESE HANZE BASHOBORA KUMUVURA CG?MUDUFASHE MUNASHYIREHO UKO TWAMUFASHA EREGA NUBWO DUKENNYE ARIKO HARICYO TWAKORA NKABANYARWANDA UWO URWAYE NUMUNYARWANDA PLZZZZZZZZZZZZZZZZZZZZZ BANYARWANDA TUGERAGEZE

  • mumuhe amakara y’inturusu ya Mayideni

  • amakara muyashakire mu BAGOROZI.

    • Ayo makara avura hamwe n’izindi nama mubibarize kuri iyi No: 0788606091. Thx

  • Nimushyireho uburyo bwo gutanga inkunga yo kuvuza uyu mwana.

  • Uwiteka weee nimuze dushyirehamwe dusenge akire plz oooooo ndababaye jyewe

  • Nimusabe abayobozi b’uturere birirwa barya amafaranga ya mituelle bamuvuze muyo bibye cyane cyane uwa Rusizi, Karongi na Nyamasheke bafunze ariyo bazira, kuko ntitwakwihanganira kwirirwa dutanga udufaranga twacu tukaribwa n’ibisambo tukabura atuvuza twarawaye, nibagire vuba bamuvuze

    • ndagushyigikiye kabisa,ibyo busambo bitange muyo byibye biyita abayobozi,bavuze uwo mwana cg indwara ibafate,hihiiiii. Seriously burababaje cyane uyu mwana agomba kuvyrizwa hanze,iyi rwara irazwi,hanze.imeze nki yumwana wavutse nawe umutwe ungana niyo nda wo mubuhindi,kandi yabonye abamuvura….iki kibazo kirakomeye, leta igire icyo ikora,ariko bahere kumafaranga yanyerejwe nabo bayobizi ba ntakigenda,batamenya inshingano zabo bakagenzwa ninda mbi kandi bahembwa.H.E Paul Kagame age ahora yigisha koko nkabana batazi icyo gukora?urtse kwima amatwi, ishingano zabo ntibari bazizi,nibyiza cyane ko abaturarwanda bemereye kwitorera ababayoborav,byananurana, bakagira nuburenganzira bwo kumwikuriraho. PAUL KAGAME IS AN ANGEL FROM HEAVEN SENT TO US FOR JUSTICE FOR ALL,PEACE AND FULL SECURITY!Urakoze cyane wowe watwigishije kwiha AGACIRO.Be always blessed.abakungirije badashoboye imirimo BATOKE….BAREKE KUDUTESHA IGIHE NO KUDINDIZA AMAJYAMBERE Y’IGIHUGU.

    • uyu mwana yakirira kwa Yezu nyirimpuhwe muruhango;icyambere ni ukwemera ko ari Kristu umukiza.

  • Iyi si ya none ni ukuro yugarijwe n’ibyorezo by’indwara zitabonerwa imiti izikiza.
    Gusa mbabajwe nuko umuntu arwara kuri buriya buryo namwe mu bona abaganga bakabura cyo arwaye!! Umuntu w’
    Umutima ukunda, ufasha kandi ushira mu gaciro ugire icyo ukora kuri uri ya mwana w’Urwanda.

  • Ingabo zidafite umugaba uhamye zikubitwa incuro zikiruka nka EX FAR;

    None rero tujye inama umutima ufasha murabibona urahari ariko harabura umuhuza !!!!

    None wowe watangaje ibyiyi nkuru kubiturusha wakoze na organisation ifasha uyu mwana ugahuza zino ngufu zirimo kubigusaba ngo tugoboke uyu munyarwanda wacu !!!!!

    Bikore nku wikinira …,uraba ugize neza.

  • Niba his Excellent yarafashije umwana wo muri Irland ufite ubumuga kugura ingingo, Leta ikaba iherutse gucyura umurambo w’umunyarwanda muri USA, birakwiye ko haboneka n’igisubizo cy’uyu mwana mu maguru mashya pe. Byaca kuri His Excellency, byaca kuri First Lady nawe wita cyane ku bana, byaca muri Minsanté, byaca muri Commission y’abana, ariko rwose mugerageze pe. Solidarity niwo musingi kandi niwo mwihariko w’ubunyarwanda.

    • Iyi comment yawe ndumva nange ari nshyigikiye vraiment, niba Leta ifasha kuzana umurambo mugihugu, tukaba tunafite amafaranga mu kigega AGACIRO! Uno mwana najyanwe mumahanga avuzwe! Ahubwo uno munyamakuru nakomeze akore ubuvugizi cyane kandi nabavugana na Muzee na First Lady babibamenyeshe ndizerako uno mwana yatabarwa!

      • Nanjye nizera ko prezidanse ifite ushinzwe ibitangazamakuru. Plzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzzz Mr X, tubwirire MZEHE KO UMUKOBWA WE DENYSE AKOMEREWE CYANEEEEEEEEEEEEE. URAKOZE KUDUTUMIKIRA.

  • Mana y’ijuru n’isi turagusaba gukiza uyu mwana wawe kuko arababaye cyane namwe banyarwanda nizeyeko dufite umutima w’urukundo dukusanye utwo dufite tuvuze uyu mwana wacu Imana iraduha umugisha.Babyeyi b’uyu mwana namwe biragaragara ko mubabaye rwose ariko ikigeragezo iyo kije giherekezwa n’igisubizo mwihangane umwana wacu azakira kandi musenge kuko Imana niyo ishobora byose.Mugire umutima ukomeye

  • mana tabara abawe!!!!

  • imana ishobora byose imworohereze
    kandi imukize mwizina rya yesu

  • Uyu mwana arabaye pe. Ababyeyi be nabo biraboneka ko ntacyo batakoze bashoboye urebye abo aribo! Ariko rero Leta yaba Presidency Office, yaba Minisanté,Minaloc n’izindi nzego barebe icyo bakora kuko uyu ni umunyarwanda.Mayor wa Gasabo niyegere izo nzego zimukuriye asabe zigire uko zatabara uyu mwana. Dushobora kujya mubyo guterateranya udufaranga umwana akabura ubuzima ariko wenda Imana yari kumwongerera iminsi. Nibagerageze Leta yacu ntako itagera mubibazo byinshi iba igomba gukemura, iki kijye mubya mbere.Murakoze

  • Ababyeyi be bafunguze konti dushyireho amafarnga hanyuma na MINISANTE ishakire uyu mwana aho avuzwa mu maguru mashya kuko arababaye kandi gufasha biri mu ndangagaciro z’abanyarwanda ni umuco dusangagwe

  • Mana tabara iki kibondo

  • Ariko nk’ubu ubuyobozi bw’umudugudu uyu mwana atuyemo koko bwigeze bumenyesha inzego zibukuriye iki kibazo?
    rwose banyarwanda turwane kuri uyu mugenzi wacu arababaye cyane. Minisante nayo rwose nigerageze

  • Amakuru numvishe kuri radio 10 ya 6h on 15/1/2015 baze ko Mama wuwo mwana niwe wanze kubahiriza ibyo abaganga ba CHUK bamusabaga gukora kuko ibyinshi yarabyangaga bigeraho abaganga baramusezerera ngo yumvagako abavuzi bagihanga bazamukiriza umwana so Abaganga ba CHUK bemezeko uwo mwana batamunaniwe kumuvura

    • Pack we ayo ni amazimwe wumvise rwose, ibyo bavuga ntabwo aribyo. Abo ni abashinyaguzi.

  • ariko Leta nawe nimwishyurire nkuko yishyuriye abo muri Amerika bagize impanuka nawe arababaye numunyarwanda .

    • Mbese ubwo kuvuga Ngo reta n’imwishyurire mwibaza ko abafite ibibazo bose bakwishyurirwa na reta ikabivamo? Ariko abanyarwanda miliyoni zirenga icumi na 30% batanze 100rwf Aho guterera ibibazo byose reta uyumwana yavuzwa.

      • GOOD.NDUMVA ABANYARWANDA BATERANYA VUBA BAKURIKIJE UBUBABARE URIYA MWANA AFITE NAHO LETA YO NIYO YABYEMERA YABISHYIRA MUBIKORWA UMWANA YARABACITSE KANDI MUNUBUKEKO IMANA IKOERERA AHO ABANA BABANTU TUNANIRIWE,AZAKIRA .

  • iyindwara nimbi ni mureke dufashe uyu mwana

  • Yezu ugira impuhwe nyinshi, ukaba uzi amagorwa yose aba kuri iyi isi Taba uyu mwana w’umuzirange. Kandi uvuze ijambo rimwe gusa Yezu uyu mwana yakira.

  • Yesu mwami wacu , wagiye ku musaraba kubera ibyaha byacu no kugirango dukire indwara. Nubwo aba babyeyi bafite ubujiji bwo gushakishiriza mu baphumu , ariko twe twizera ko wowe ufite ubushobozi burenze ubwabarozi, turagutakambiye ngo uyu muziranenge umukuremo iriya dayimoni abaganga baburiye izina , ariko wowe urarizi, none rero Nyagasani tumushyize ku bitugu byawe ngo umusubize ubuzima umuvane kuri iriya ngoyi itoroshye. Tubigusabye twizeye kandi turagushimye Yesu . Amen

    • Uyu mwana indwara arwaye uko mbibona yakira aramutse yitaweho uko bikwiye kuko mbona ikibazo afite abaganga bagikiza aho kujya mu bapfumu n’abaganga ba gihanga. Niba kandi nta bushobozi abaganga bo mu Rda bafite hanze y’uRda bamukiza. Duhagurukire rimwe nkabitsamuye tumushakire icya mukiza rero nk’abanyarda twifuza kwihesha agaciro buli munsi.

    • UYU MWANA IMANA IZAMUKIZA ARIKO BARIYA BABYEYI BE NABO BASHOBORE KUBA BARAMUJYANYE MUBAPFUMU GUSA ZIRIYA MBARAGA ZA SATANI AZAZIKURWAHO MU IZINA RYA YESU AMEN

  • Uyu mwana mshize mu babako ya yezu, niwe mukiza wa byose.
    yezu mwiza, ndagunfukamiye ngusaba nku mubyeyi nfashiriza uyu mwana na babyeyi be, kwizina ryawe, ndakwemera, kandi ndakwizera amen.
    nifuzaga amazina ya babyeyi, murakoze

  • Tumufashe gute se ko batatubwira icyo abura ngo avuzwe baklava nari kudutera agahinda no kurira

  • uwo mwana ubonye muganga witwa BYANGANDONDERA wa vuriraga CUHKmuri2001 yamusuzuma akamenya icyo arwaye.nzi

    undi nawe yasuzumye umusangamo icyo bita”fibrome”bita tumeur malignes abahanga murebe neza musanze ariyo yavurwa agakira kuko nundi yarakize.Imana ni tabare

  • nonese umuntu yabona numero ya telephone y’uyu mubyeyi gute? niba byashoboka mwayiduha nayo

    • Ahabanziriza igika cya nyuma iyo nimero ya Telephone iriho

    • IRI MURIYO NKURU URAYIBONAMO UYIHAMAGARE WASANGA BATANAYIGIRA ARUWO BIFASHISHIJE MUKAZAJYA MUYOHEREZA YIPANGIRA IMISHINGA NGWAREGERANYA F YUMWANA EREGUBU BYARAHINDUTSE TURI MUMINSI YA NYUMA! MUBE MASO BANTU MWOHEREZA F MUBANZE MUMENYE NEZA IYO NIMERO BATANZE IGENZURWE.

  • Ubu koko murabura kumushakira ubufasha mukirirwa mumufotora mumushyira kukarubanda niyitabweho cyane arababaye

    • Alexis, kumufotora no kumushyira ku karubanda ni bwo buryo bwa mbere bwo kumufasha. iyo ikibazo kitazwi ntigikemuka, ahubwo shimira uyu munyamakuru wagize igitekerezo cyo kumenyekanisha uburwayi bw’uyu mwana kuko ubu buri half healed kandi ntubyikureho kuko nawe ubufasha bwawe burakenewe…

    • BATAMUFOTOYE SE BAMENYA GUTE IKIBAZO GIHARI? UBU WOWE UFITE UBUSHOBOZI BWAKEMEZA ABANTU UTABAHAYE IBIMENYETSO? UYU MUNYAMAKURU IMANA IMUHE UMUGISHA AREBA KURE CYANE ARIMO UMWUKA W’IMANA!

  • Ibitangaza Yezu yakoraga n’ubu aracyabikora, ababyeyi be nibamwizerere bajye kumusengera mu Ruhango, kubera ko atabashije bazamusige bagende bamusengere bizeye, Yezu azamukiza.

  • Ntamwana w umunyarwanda wapfa urupfu. mureke nsabe abanyarwanda muri rusange ubupfura bwacu turabuhorana mureke hakorwe igikorwa cy urukundo uyu mwana ajyanwe kuvuzwa hanze.

    Bakirisitu, bayobozi bamatorore imbaraga zamasengesho zirakenewe ndetse twishakemo ubushobozi

  • Nyagasani aramuzi kandi aramukunda namushyire mu mpuhwe ze amukize ariko hagati aho ababyeyi be cg service ya chuk ishyireho ikigega kimutabariza bakoreshe mobli money cg tigo cash ufite n,ijana ayohereze uwo mwana yoherezwe hanze avurwe
    Impuhwe za Yezu watuvukiye kuri Noheli zimusagasire zimuhumurize

  • Mwami yesu nkuko wadupfiriye ukabambwa kumusaraba kubeacu tabara uyumwana arababaye cyane ngusabye nizeye mwizinaryawe Amen

  • Mana ishobora byose ndakwinginze kiza uyu mwana Rosine kuko nzi neza ko ubishoboye, mbisabye nizeye mw’izina rya Yezu. Amen

    Niba wizeye nawe ko Imana yakiza uyu mwana vuga Amen

  • Sha nukuri abantu tugire ubupfura, dufatanyije tukagira urukundo uyu mwana yavurwa agakira.
    birababaje umwana ungana kuriya.

  • uwiteka amube hafi muburwayi afite kdi dukomeze gusengera kiriya kibondo

  • Mana tabara uyu mwana. ndakwinginze.

  • Ababyeyi b’uyu mwana baboneka kuri telephone igendanwa nimero (+25)0783211301.

  • Mureke BLA BLA BLAAAAA

    UMWANA akeneye ubufasha muve mu magambo please !!!
    Utabara ntazuyaza.

  • Uyu mwana agomba kuba yararozwe urushwima niba atarwaye Hepatite ndabasabye nimumujyane kwa Muganga Rutangarwamaboko I Nyarutarama ku Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco nzi neza ko yakira rwose kuko uyu muganga imana y’I Rwanda imukoresha ibitangaza byinshi kdi nin’umuganga wa kizungu. Contacts z’Ikigo 0788514177 cg 0725520312 nziko rwose n’iyi case bayimenye bashobora gufasha mu kumuvura bamworohereza na cyane ko ubu iki kigo kiri mu gihe cy’igabanirizwa rya 30% mu byo ubuvuzi , ubundi ndizera ko nka Dr. Rutangarwamaboko we ubwe amenye ibyo uyu mwana yanamukorera ikusanyabufasha abinyujije mu kiganiro ubuzima bushingiye ku muco iki kigo gitanga kuri ktradio nyabuna munyamakuru wanditsr iyi nkuru warebye uko utugerera kuri Muganga Rutangarwamaboko ko tuziko ubuzima bushingiye ku muco yigisha arinabwo abaho! Imana y’I Rwanda ihorana namwe kdi nziko izakorera uyumwana ibitangaza ibinyujije mu nzira zayo yagennye. Umuryango we ukomere.

  • Ubundi se mubona kubaho atari uguhangayika gusa! Kuvuka ni ibyago bikomeye! Gusa abafite umutima utabara twafatanya kurwana kuri uyu muryango.

  • Aha niho ubutabazi bugaragarira . Iki ntabwo ari ikibazo gikomeye cyane kuko hari undi wari umeze utya akaba yaravuriwe muri zambie agakira. Ahubwo abanyamakuru bakorera akazi kabo kugirango abo gufasha babone aho banyuza ubufasha.

  • KWA YEZU NYIRIMPUHWE MURUHANGO NIHO AZAKIRIRA;GIRA KWEMERA

Comments are closed.

en_USEnglish