Ruhango: Abaturage baragira amatungo saa kumi z’igicuku
Mu rwego rwo kwirinda indwara zibasira kandi zikandura cyane mu matungo magufi n’amaremare ndetse no kunoza imirimo y’ubworozi mu gihugu, kuva 2008 Minisiteri y’Ubworozi ishyizeho amabwiriza yo kororera inka mu biraro. Henshi biramenyerewe ariko hamwe na hamwe mu byaro abaturage baracyabirengaho bakahura. Mu karere ka Ruhango hari abitwikira ijoro bakaragira igicuku cyose bagacyura butandukanye.
Abaturage ahenshi babanje kubona ko bidashoboka, benshi birabagora abandi ubworozi barabureka bakora ibindi. Ababugumyemo bamwe bamenyereye kororera inka mu biraro. Gusa nyuma y’imyaka irindwi hari abakibirengaho, iyo bafashwe bacibwa amande.
Umunyamakuru w’Umuseke mu Ruhango mu gitondo kare yasanze abashumba mu murenge wa Bweramana mu Rubayi bitegura gucyura. Umuhanda wose ugana Buhanda wari ukikijwe n’amatungo n’abashumba.
Ibi ntabwo bivugwa mu Ruhango gusa kuko ngo no mu bindi bice bimwe na bimwe by’igihugu hari aho bitwikira amajoro bakahura amatungo akarisha imusozi.
Ubuyobozi buvuga ko ibi bitemewe kandi iyo bafashwe babihanirwa.
Umushumba umwe utarashatse gutangaza amazina yavuze ko inka bazahura ahagana saa munani n’igice z’ijoro zikarisha kugera nka saa kumi n’imwe n’igice. Ngo nazo zimaze kumenyera kurisha urume.
Uyu mushumba avuga ko impamvu ari uko ngo ba shebuja bababwira ko aho bari guhinga ubwitsi bw’inka bahahinga imyaka. Bagahitamo kuragira ibyo bisambu biri ku nkengero z’imihanda n’imibande bidafite bene byo mu rukerera
Aba baturage bavuga ko bahora mu kwihishahishanya n’inzego z’ibanze kuko ngo hari n’ubwo bazahura nka saa mbili z’ijoro abantu bagiye kuryama, birinda gucibwa amande n’ibihano
Ubuyobozi buvuga ko hagiye gukomeza gukorwa ubukangurambaga ku burozi b’amatungo mu byaro kugira ngo abantu bongere basobanukirwe impamvu yo kutaragira amatungo imusozi kubera indwara z’amatungo zandura vuba kandi zikayica vuba.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango
3 Comments
Ikibazo ni cyakindi…, amabwiriza y’ubuyobozi !!!!
Ubundi ubworozi ni business yuwifite.
Mu Rwanda dukeneye ikigo gikomeye cya oriantation y’imirimo.
Umuntu akinjiramo ati mfite ubushobozi bungana butya nakora iki kintunga ,bakamusubiza, rwose nta 5 ans zashira tudakize nkaza Maroc , Egipht ,SA
Nkubu korora hakenewe ubikora afite machine ihinga ubwatsi ikama ibaga azi kubika ubwatsi ibiraro byiza akagira machine itunganya amata iyashyi mu mapaki.
Umuhinzi nawe bikaba uko
Umuruzi bikaba uko
Buri mwuga.
Noneho rubanda rutabashije ibyo ruzaza ruhabwe akazi mwizo industry kuko zifite marche ba rupigapiga bica isoko bazaba bivanyemo.
Bisubire kuri cya kigo navuze kibe gifite ishami rirengera umukozi ahabwe ibyagenywe.
Inyungu iba ubuzima bwiza kubanyahihugu bigendanye nu rwego rwa buri wese.
Kuri marche tugire ibicuruzwa bizima
Bikureho imanza zihoraho nguyu yaragiye igicuku undi yonesheje ibintu niibyo
Ko ntamirima bonesha babaretse bakiragirira koko?harumunyarwanda udakunda inka?
iyi gahunda yo kororera mub iraro ni nziza kandi birasaba abaturage bose kuyikurikiza maze bakareka kuragira ku gasozi kuko nta cyiza cyaho, tugomba kugendana n’ibigezweho mu nzego zose
Comments are closed.