S.A: Perezida Zuma yagiye muri Angola nubwo inama yiga kuri FDLR itakibaye
Ibiro ntaramakuru SAPA biratangaza ko Perezida wa Africa y’Epfo Jacob Zuma yageze mu gihugu cya Angola mu nama iza kumuhuza na Perezida w’icyo gihugu Jose Eduardo dos Santos, nk’uko byasohowe mu itangazo rya Perezidanse kuri uyu wa gatatu.
Iryo tangazo rya Perezidanse ya Africa y’Epfo riragira riti “Abakuru b’ibihugu bombi baraganira ibijyanye no kongera imikoranire ndetse n’amahoro n’umutekano ku mugabane.”
Perezida Zuma yatangiye urugendo rwe ku wa kabiri aho yatangiriye mu gihugu cya Guinea Conakry, akaba yaraganiriye na Perezida w’icyo gihugu Alpha Condé ndetse biteganyijwe ko nyuma yo kuva muri Angola azajya muri Mozambique kwitabira imihango yo kwimika Perezida mushya Filipe Nyusi ku munsi w’ejo ku wa kane.
Izi ngendo Zuma akorera mu bihugu bitandukanye bya Africa ngo zigamije kongera imbaraga z’iki gihugu ku mugabane ndetse no gushakira amasoko amasosiyeti akomeye nka y’itimanaho nka MTN ndetse n’acukura amabuye y’agaciro arimo Anglogold Ashanti, Alufer, Africa Lotto Company, Global Outdoor Systems na African Rainbow Minerals.
By’umwihariko urugendo rwa Zuma muri Angola ruramufasha kubonana na Perezida Jose Eduardo dos Santos uyobora umuryango w’Ubukungu mu bihugu bya Africa y’Amajyepfo (SADC), uyu n’Inama mpuzamahanga y’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) nib o bari bahaye umutwe wa FDLR amezi atandatu ngo ube warambitse intwaro hasi bitarenze tariki 2 Mutarama 2015, bitaba ibyo ukazamburwa ku ngufu za gisirikare ariko ntabyakozwe.
Perezida Jacob Zuma yari yatangaje ko hazaba inama ihuza abakuru b’ibihugu byo muri SADC na ICGLR ngo bige bushya ku kibazo cya FDLR, iyo nama yari kubera i Luanda muri uku kwezi hagati, gusa byaje gutangazwa ko itakibaye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Joaquim do Espirito Santo avuga ku isubikwa ry’iyo nama yagize ati “Inama ntizaba kuko umwanzuro wo gukoresha ingufu za gisirikare ku mutwe wa FDLR warafashwe, igisigaye ni ukuwushyira mu bikorwa.”
Mu gihe nyirantarengwa yahawe umutwe wa FDLR, ufatwa nk’uwiterabwoba ndetse bamwe mu bawugize bakaba bashinjwa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarangiye ibihugu byinshi byatangaje ko bishyigikiye ko FDLR igabwaho ibitero.
Mu bamaze kugira icyo bavuga, harimo Tanzania, America, Umuryango w’Abibumbye ndetse na Congo Kinshasa izafatanya n’ingabo za MONUSCO kugaba igitero kuri FDLR ivuga ko yiteguye kubikora.
UM– USEKE.RW
5 Comments
nakomeze ashakire abakize ,ni ibyabo nubundi.
FDLR yarangije guhunga ntayo bazabona.nyuma yibitero muzumva
yasubiye mu birindiro byayo.ngibyo nguko.
Iki kibazo gikwiye gushakirwa umuti hakiri kare kuko FDRL yaraburiwe ariko yanga gushyira intwaro zayo hasi gusa hazabanze hashyirwehi ubburyo bwo kurinda abaturage bashimuswe nuyu mutwe babone kurasa kuriziriya nyeshyamba.
Perezida Zuma na Kikwete ntago bishimiye icyo cyemezo cyo kurasa FDRL, kandi M23 iraswa batanze support, sha genda Africa warakubititse uyoborwa hagendeye kumaranga mutima, ubu hari impamvu n’imwe y’ibyo Zuma na Kikwete bifuzaga, Dos Santos yarabatahuye yanga ko inama nk’iyo ibera iwe.
Fdrl n abna b uRwanda , bazashake mo abakoze ibyaha , abasigaye bavangwe mu zindi Ngabo . Igisirikare n igipolosi by ubwoko bumwe , ni byo nyirabayazana z intambara zidashira mu Rwanda . Nuko mbibona
Comments are closed.