Digiqole ad

Polisi yiyunze n’abandi mu kurwanya kwiyongera kw’abaturage n’ubuhunzi

Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku mpunzi (UNHCR), bashyize imbaraga hamwe mu gushaka igisubizo kirambye ku bwiyongere bw’abaturage n’ibibazo by’impunzi mu Rwanda.

CSP Celestin Twahirwa ubwo Polisi yagaragazaga ibyo yagezeho muri 2014
CSP Celestin Twahirwa ubwo Polisi yagaragazaga ibyo yagezeho muri 2014

Mu rwego rw’ubufatanye, izi nzego eshatu kuri uyu wa gatatu tariki 14 Mutarama 2015 ziratangiza ku mugaragaro amahugurwa agamije kwongerera ubumenyi abafite mu nshingano kwita ku mpunzi n’ubwiyongere bw’abaturage.

Aya mahugurwa yiswe ‘Twitegurire Hamwe’ azabera mu ishuri rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze, akazamara iminsi itatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yavuze ko aya mahugurwa agamije guha abafatanyabikorwa ubumenyi buhagije mu kwita ku bibazo by’impunzi no kurwanya ibiza.

Yagize ati “Muri iyi minsi itatu izi nzego zizigira hamwe ku cyakorwa ku bibazo bitandukanye impunzi zihura nabyo ndetse n’uburyo buhamye bwo kwita ku bwiyongere bw’abaturage.”

Mu Rwanda ubu hari impunzi 75 000 ziba mu nkambi eshanu zahungiye mu Rwanda zivuye mu bihugu bya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo n’Uburundi.

Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi ndetse n’Urwego rushinzwe abinjira mu gihugu (Migration), zakomeje kurangwa n’ubufatanye mu kwita ku bibazo by’impunzi harimo kuzakira no kuzicungira umutekano.

Polisi ikaba kandi inakora ubukangurambaga muri izi nkambi z’impunzi bwibanda cyane cyane ku kurwanya no gukumira ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubucuruzi bw’abantu.

RNP

UM– USEKE.RW

en_USEnglish