Umuturage wa Congo ubonana kenshi na FDLR yaganiriye n’Umuseke
Umuturage w’umunyacongo utuye muri teritwari ya Walikare ahitwa Kitshanga ahegereye muri teritwari ya Masisi yaganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu, amusaba kudatangaza amazina cyangwa ifoto bye kuko ikiganiro bagiranye cyamugiraho ingaruka mbi, yemeza ko we n’abaturanyi be ari bo bantu bibaza igihe n’uburyo FDLR izaranduka mu gihugu cyabo, akavuga ko ikizere bafite ari gike kuko aba barwanyi ngo basa n’abivanze n’ingabo za FARDC muri aka gace.
Uyu muturage avuga ko umunsi ku munsi babona abarwanyi ba FDLR iwabo bamwe muri bo bambaye imyenda y’ingabo za FARDC ndetse kenshi bari mu ngabo za FARDC.
Ati “No muri Batayo za FARDC tubabonamo bigatuma iyo twumvise bavuga ngo MONUSCO izafatanya na FARDC kurasa FDLR twibaza uko bizagenda.”
Raporo y’abitwa impuguke za Loni iherutse gutangaza ko ingorane ikomeye izabaho mu kurwanya umutwe wa FDLR ari uko abarwanyi bawo bivanze n’ingabo za Leta kuko bakorana bya hafi na hafi mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, imbaho n’amahembe y’inzovu.
Ubunani bushize uyu muturage avuga ko iwabo bari biteze cyane kureba iby’ishyirwa mu bikorwa ryo kwambura intwaro FDLR amahanga yavugaga ko bizaba tariki 02 Mutarama 2015.
Ati “Nubwo twari tubyiteze cyane ariko twibazaga uburyo bizakorwa, bamwe bibwira ko bari bubyuke bumva ibibunda biremereye nko mu gihe barwanyaga M23, ariko abandi tubona ko bitanashoboka kuko aba FDLR benshi babana n’ingabo za Leta, bacye nibo baba mu mashyamba barinda abayobozi ba FDLR kuko bo barazwi ntibakwivanga mu ngabo za Leta.”
Uyu muturage avuga ko nk’ahitwa Binza muri Masisi (ni muri nka 30Km) uvuye aho atuye i Kitshanga muri Walikare avuga ko aha hari uruvange rugaragara rw’abasirikare ba Leta FARDC n’abarwanyi ba FDLR.
Ati “Aba kenshi baza iwacu mu byaro bambaye imyenda ya FARDC bakadusaba amafaranga, tukabakamira amata. Benshi muri bo baba bavuga ikinyarwanda bakatubwira ko iwabo ari mu Rwanda kandi intego yabo ari kuzasubira mu gihugu cyabo bagiye kukiyobora.”
Uyu muturage avuga ko we n’abaturaye agace k’uburasirazuba bwa Walikare na za Misisi bibaza uburyo FARDC izarwanya FDLR kandi ibarimo.
Uyu avuga ko bo amagambo y’abanyepolitiki basigaye bayabona nk’umukino kuko ibiri iwabo mu byaro bya Kivu ya ruguru bitandukanye n’ibyo abantu bibwira.
We yemeza ko FDLR n’abazaza baje kuyirasa bashobora kwisanga nta muntu barasana nawe kubera uko babona imibanire y’aba barwanyi n’ingabo za Leta.
Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende Omaranga aherutse gutangaza ko batazarasa FDLR ku gitutu cy’Umuryango w’Abibumbye ko atari ibintu byo gukora huti huti. Ni nyuma y’amezi atandatu ya nyirantarengwa uyu mutwe wari wahawe.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR uregwa na Leta y’u Rwanda nk’uwiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ugifite ingengabitekerezo y’ivanguramoko n’ubwicanyi. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba aherutse kuvuga ko ikibazo kinini FDLR iteje ku Rwanda atari icya gisirikare ahubwo ari ingengabitekerezo yayo.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
31 Comments
Iyi nkuru iratekinitswe ariko bya giswa cyane.
Niba uyu muturage ari umunyekongo, akaba atari umusirikare, abwirwa n’iki ko FDLR iri muri FARDC? Akoresha ubuhe buhanga kugira ngo abatandukanye? Erega wareba n’aho umuntu avuga atuye! Uhita unabona ubushobozi afite mu gutekereza no gufata umwanzuro kukintu runaka.
Turacyabura abanyamakuru b’umwuga kuburyo banakubeshya ahubwo nturabukwe!
Ahubwo wowe ufite ikibazo cy’imyumvire. Niba bakubwira ko baza bambaye imyenda ya FARDC bakaza bavuga ikinyarwanda baje kubaka amafaranga, bakababwira ko iwabo ari mu Rwanda bazasubirayo kuyobora, ikindi ushaka ni iki?! Ushaka ahari babapime ADN?!
Hahahahah
ahubwo si ugutekinika gusa none uwo munyamakuru yabwiwe ni iki ko uwo muturage atuye hariya hantu avuga? uwo muturage bamenyanye bate? ibyo kuvanga byo reka ntabitindaho kuko ubonye uwo mufatanya ntiwabyanga
Nkurikije comment ya KALISA Joseph ndasanga FDLR nyayo atari ngombwa ngo ibe muri Congo, ahubwo nibayishakire muri ba KALISA aba ubwo niba MONUSCO isoma Umuseke nibe ari bo irasaho
Uretse no kuba abanyamakuru bo mu Rwanda ari abaswa, hiyongeraho ko nta n’ubwisanzuro bafite, nta buvugiro, bityo rero nta kindi bakwandika atari propaganda nayo batazi gukora kubera ubuswa mu gutangaza amakuru
Naho wowe uvuga ibyo kurasa FDLR, uribeshya cyane kuko imyaka 20 yose ishize Kagame n’agatsiko ke ka FPR babacanaho umuriro ntibigeze babamara. Bishe miliyoni zirenga 6 ariko hasigaye 240.000. Ntabwo bazapfira gushira kdi u Rwanda ruzagira amahoro ari uko Kagame afunguye urubuga rwa politike abanyarwanda bose bakagira ijambo mu micungire y’igihugu cyabo naho ubundi namwe nta mahoro muzagira.
Ngo nta bwisanzure bafite?! wowe se wabahaye kuri ubu bwawe, utangazamo n’ibyo udafitiye ibimenyetso, Umva ko abandi ari abaswa wowe w’inzobere ukaba waranarokotse muri miliyoni 6 ukaba waranabuze uruvugiro urashaka kuvuga iki kindi ko n’abo uzabuza amahoro warangije kubaburira! Politike yawe y’ingengabitekerezo ya génocide waburiye urubuga, menya ko ntarwo uzabona nta n’urwo Kagame azigera afungura uretse nawe nta n’undi munyarwanda ukunda igihugu cye wabimwemerera uzashake ahandi ubyukiriza ubwo bu CDR bwawe rero
Muzehe wacu arahari sha azabarasa nkuko yabiberetse 1994 bahunga igihugu kandi bari bakirimo bica abantu gusa Genocide ntizongera I Rwanda ariko ubundi bazi aho urwanda rugeze baza ntelefone mbabwire
Recently I met a rwandan guy who suprised me with his points of view:”Big figures think in air while their subjects are on the ground”! It’s easy to plan but Genocide never ended all tutsis as the UN won’t end our in and out problems. I condemn the hutu hardliners as I do for tutsi hardliners who dream nothing else but to shed their brothers’blood. With all these unceasing wars we risk to transmit them unto our descendants-why can’t our representatives solve out this issues diplomatically? Is it necessary to use guns in all(We shall see)?
Babwire abo bahezanguni wenda bakumva. Umunsi iki gihugu cyayobowe ahari n’umuHUTSI (cg imvange y’amoko yombi) nibwo tuzabona amahoro. Kuko we wenda azi neza ko ubwoko ataribwo nshinganwa
Kuri Ngingo,
Sinzi aho uhera uvuga ko igihugu cyabona amahoro aruko cyiyobowe n’imvange y’amoko? birasa nkaho wibereye ukiri mu myaka yaza 1980. U Rwanda rwa none icyo twimirije imbere ni ubunyarwanda si Gatwa, Hutu cy Tutsi. Ubu dufite amahoro, umutekano kandi turiho turatera imbere kubera twiyambuye ibyo by’amako tukimika ubunyarwanda imbere.
Ngo umuki???? Ni mwe mwirirwa mujijisha. Either umuntu ni umuhutu,cg ni umututsi.Ni abana bangahe bishe ba Nyina ngo ni Abatutsi muri Genocide se?
Ngingo we, banza umenye uherutse gusimburwa nuwasimbuye nabaki se?
it has been long time the Rwanda government requested those rebels to comeback in their motherland peacefully but they refused, so i am asking you what else our government can do?
Primo, since 2000 Rwanda started the program of DDR ( Demobilization, Disarmament and Reintegration) most a large number of FDLR members returned and joined their homes but, the only problem is those who have committed Genocide and they don’t want to come because they are scared of being responsible of what they did ( they are afraid of Justice).
Secundo, is the problem of International community, those brothers and sisters of FDLR are used by Westerns( Big companies, International NGO’s and so called Developed countries) as a shield in order to protect their interests( Minerals on the top)
Therefore, my view is that after the failure of peace negotiation during these past 20 years, nothing else possible rather than attacking them.
Ngo kurasa FDLR? Birazwi aho UN ihagaze kandi ninaho yahoze. Niba FDLR Atari abanyabyaha kuki badataha nk’uko n’abandi banyarwanda bataha cyangwa batashye? Rega ni mugihe barabingingira gutaha mugihe hari ubwo bamwe batanemererwaga kureba mugihugu cyabo. Udafite ibyaha yakoze atinya kubazwa azatahe, ushaka kuzaza arwana nawe azakirwa bikwiye.
Munyamakuru Iyo Avuze Ngo “abitwa Impuguke Za Loni” Aba Ashaka Kwerekana Ko Abo Loni Yifashisha Atari Impuguke? Ubwirasi Tugira Ubudutoza Aratubeshya, Abo Dufite Bashoboye Ni Mbarwa, Kdi Abaswa Benshi Nibo Bahabwa Ijambo Kuko Batabasha Gufata Ibyemezo Batabifatiwe!
Ariko wowe wiyise MUTESA kuki utukanira kurubuga ngo ubwirasi,ngo ubudutoza ninde se wigisha cg ufite ishuri ryo kwirata mu Rwanda?isubireho ujye usoma ibinyamakuru wumve radio neza ukurikirane amateka urebe kure cyane!FDLR ntabwo yananiranye ikizwi nuko ikingiwe ikibaba ariko ntakitagira iherezo buriya bitinde bitebuke iherezo ryayo rizagera mukutubuza amahoro ikwirikwiza ingengabitekerezo mu banyarwanda babuze umutima bakunda gusenya aho gukunda kubaka ariko amaherezo yayo azabaho haba vuba cg kera gusa yibagirwe ko izongera gukora genocide dore imyaka 20 irashize indi 20 nirangira bazabona ko bibeshya.
Nibashaka bazabahe ubwenegihugu niba babakeneye ,icyangombwa ku rwanda ni umutekano ,kuko umunsi bahirahiriye kuza guhungabanya umutekano wacu tuzitabara tutavangura interahamwe n’abazifasha.
Wowe Mudage iyo ni ingengabitekerezo y’urwango n’ivangura bikwokamye. Abazifasha ni bande ushatse kuvuga? Ahaa, harahagazwe!!!! Uzagenda mbere yabo mbandoga rukimirana.
Ibi bigaragaza ko RDC itifuza amahoro mu karere ka kivu ngo impunzi zinyanyagiye muri aka karere zitahuke!! ubu nizongera kwisuganya zigaharanira uburenganzira bwazo amahanga azanenga nde??
hum! mujya munsetsa iyo muterana amagambo ku mbuga kuvuga kunkuru yanditswe buhuriyehe n’ijombana ryanyu ry’ibikwasi muba muterana plz mujye mutanga ibihesha abandi umugisha aho gutanga umuvumo. kd buriya ambsdr mwiza numenya kuvugira igihugu cye neza abanyamahanga bakagikunda
Ariko FDLR izi kwiryohereza koko!!!! Ngo bazasubira mu gihugu cyabo bagiye kukiyobora?? Baribeshya, babonye badutema bagira ngo bazongera? Ntacyo bazayobora dore ndaha ndabivuze.
hahaha uyu muturage aratubeshye cyane. I kitshanga ni muri Bashali mokoto hafi y’i Burungu ntaho hahuriye na Walikale. ni byiza gutangaza inkuru wabanjije kureba niba ibyo uvuze byanashoboka. none se waba uri i Kibungo hanyuma ukamenya inkuru za cyangugu Gute nta n’imodoka ihagera? ikinyoma.com kabisa
Nibaze ntabwoba uwatsinze ntaho yagiye nibaza kungufu bazibonera imyaka 20 ishize ingufu zabatsinze zikubye inshuro1000 bo zigabanuka inshuro1000 BARUKARABA NKABA GUSA TU
Haaaaa! bamwe ngo ni bariya abandi nabo ngo nibariya……ninde munyakuri?Nyakwigendera Gaston niwe wajyaga avuga ngo “ruzaca Imana”
mukomeze mumacakubili muzagarura ubwenge abandi bujuje amazu, barateye imbere muri byose nahomwe ngo muri mubwoko ubu turi abanyarwanda, abo benewacu rero nibaze twubake igihugu cyacu naho waba warishe imbabazi zihabwa abahari numwana wikirara yababariwe aruko agarutse imuhira kwa se umubyara, none mwese murashuka bantu bari kumwe ninyamaswa kdi mwiberey iburayi, mumashuli, mumasambu mubabeshya ngo bafite ukuri? erega nibaze iwacu i Rwanda ni heza nábanyamahanga barimo kuhifuza
@penzas u sound clueless and less than smart when u say solve the problem
diplomatically. maybe u don’t know what’s been goin’on that’s why u’re talkin’
about diplomacy a word u seem to know nothin’about,so tell me how many
fdlr army have surrendered and come back to Rwanda and go to rehab and now
are participatin’in Rwanda development together with all Rwandans ?
so isn’t that the perfect diplomacy our leaders have used to solve the problem ? but yet the killers have refused it cuz they’re guilty of the genocide they committed against Tutsi and are afraid to face justice and thus they’ve allied with their so called friends(friends for profit,lol who are determined to shed Africans’blood in order to steal our minerals,so they ain’t real frds they just wanna use them to destroy us) so what else should we do?
If diplomacy ain’t workin’, gun language is what they’ll understand and it’s indeed what they’re up to since they’ve been recruiting a lot new soldiers and buyin’ a lot weapons ,so giving them extension is actually allowing them to strenghten and become well trained and organized
which will definitely take us back into the hell we lived in years ago so let’s pray and fight them before they ruin us cuz they have powerful allies mainly western countries and Usa and a some of our so called neighbours who are being used by
those westerners to bring us back to the bottom where we used 2be,but God is our protector and will put ’em 2shame in Jesus name who’s been with us all this long.
nk’Abanyarwanda tugomba kurwanya umwanzi uwari wewese uzashaka guhungabanya ibyo tumaze kugeraho yaba abobacengezi baba ayomacuti y’ibihugu abashyigikiye tuzabarwanya twivuye inyuma kandi ukuri kuratsinda.
Mbabajwe na comments zanyu cyane.Kugeza ubu mbabuzemo urukundo rw’igihugu cyanyu. Ese ni gute waryama ugasinzira abavandimwe uzi neza ko bahangayitse? Ese ko bashinjwa Genocide, ni bose? Ni bangahe? Bifuza iki? Kubera iki? Aho tugeze ibigoryi byacu ntabwo twabica ngo bigwe ishyanga. Kuki tutakora ibishoboka ngo dutange urundi rugero rukomeye nko kuba twarahagaritse Genocide? Sinzi impamvu y’imbunda mu Rwanda kandi ntanganda zazo tugira. Aha nkeka byinshi,nkabona kwikunda no kwikubira. n’ubwoba ntabonera impamvu. Gusa jye uzaza arwana, ashyikirana,cgse ukundi karibu nta bwoba. Igihugu cyanjye hari igihe kizagera gitungane, nintabikora umwana wanjye azabikora cyangwa se uzamukomokaho. Banyarwanda mugarure ubwenge, musige ubwoko,amahoro arambe,ntihagire uburara. Politique intambara jye ndayizi uvuga aba atarabona.Cyeretse ushaka gusahura niwe uyifuza.
Imbarutso niyandege
Yewe ushyigikiye FDLR web ntacyo nakwirwa muvugaho kuko yapfuye Mbere yayo. Naho uzataha azakirwa uko bikwiriye,ariko nuzaza urwana tuzamwakiriza ibyo yitwaje ndavuga imbunda. Naho uwimitse ubwoko azabanze amenye se kuko twese tuva indimwe.Ubwo rero imvange ushaka keretse Niba ari iy’umuzungu n’umwirabura.
@ Pascal : uti ibigoryi byacu bihambwe andi mahirwe nibyo ariko se arenze kubasaba gutaha ushaka nayahe ???
KUBANDI BATANZE IBITEKEREZO ;
Ibintu bya FDLR biroroshye…, ushaka atahe ugumyeyo arihima nadufasha azegere umupaka dukeneye kuzibura izi mbunda…, gukora imyitozo, hakurya hariyo n’agatubutse bavandiiiii
Utarishe watashye akagira ikibazo ninde ???
Urwo ruvugiro murwanira mwarigize plus de 25ans mwarumajije iki ko twasanze igihugu ari amatongo !!!
Abahutu bayoboye mwabaze mukareba yuko atari iryaguye abacuruza se….., mureke bla bla blaaaa
Umuhutu muzima aratuye ameze neza nushaka ingero zabo uzimbaze nziguhe !!!
Gusa umuhutu wica we ni gereza cg mwi shyamba Congo aho ho nta mpuhwe.
Ni nku mututsi wi gisambo nawe ni gereza cg SA
ukuri nuko kumeze wabyanga wabyemera kuko iki gihugu nta cadeau twagihawe mo hakoze isasu ibitambo byabayeho nti byapfa ubusa.
Comments are closed.