Digiqole ad

Rusizi: ‘Mayor’ n’abo bareganwa bageze imbere y’urukiko mu rubanza rwo GUTEKINIKA

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile n’abandi bakozi batatu baherutse gutabwa muri yombi bitabye urukiko ku wa mbere tariki 12 Mutara 2015 baburana ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Uwari umuyobozi w'akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar ubu uri mu maboko y'inzego z'umutekano
Uwari umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar ubu uri mu maboko y’inzego z’umutekano

Ubushinjacyaha bwasabiye aba bose gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bategereje ko urubanza baregwamo gukoresha inyandiko mpimbano ruburanishwa mu mizi.

Ubushinjacyaha buvuga ko aya makosa y’inyandiko z’ibinyoma yakozwe tariki ya 14/4/2014 aho aba bayobozi bane bafatanyije n’umuyobozi w’akarere banditse inyandiko igaragaza kuzamura imibare y’ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza bayivana kuri 69% bayishyira kuri 77.5%.

Ubushinjacyaha bugaragaza kandi ko umuyobozi w’aka karere, Nzeyimana Oscar yohereje iyi nyandiko ku nzego zimukuriye kuwa 02/5/2014 azi ko ibiyirimo ari ibinyoma.

Ubushinjacyaha bwongeyeho ko aba bane bandi bashinjwa bemereye ubugenzacyaha ko iyi mibare bayizamuye mu itsinda ryari ryashyizweho n’Umuyobozi w’akarere, kuko ubwo abayobozi bahigaga imihigo imbere y’umukuru w’igihugu bari biyemeje ko bazayesa 100% mu bwisungane mu kwivuza, mu gihe igihe cyo guhigura cyari kigiye kugera batarageza kuri 70% ari naho bahereye bayizamura.

Ni muri urwo rwego ubushinjacyaha bwasabye ko aba bayobozi baba bafunzwe iminsi 30 dore ko icyaha bakurikiranyweho kitahanishwa igifungo kiri munsi y’imyaka 2 mu gihe cyaramuka kibahamye.

Ubwo bahabwaga umwanya wo kwisobanura, uko ari 5 bavuze ko bitabakundira kuko baje batiteguye kuburana bitewe n’uko batari kumwe n’abunganizi babo mu by’amategeko.

Nyuma yo kumva icyifuzo cyabo ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bwabo kuzana abunganizi kugira ngo babunganire mu rubanza.

Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwatangaje ko uru rubanza rwimuriwe ku wa gatatu tariki ya 14/1/2015 i saa mbiri za mu gitondo.

Aba bantu 5 barimo abayobozi b’akarere bakurikiranyweho icyaha cyo Kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma giteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana mu ngingo yacyo ya 614, aho umuntu ubikoresha abizi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza miliyoni 2.

Kigalitoday

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bayobozi Ncuti zanjye, ntimucike intege kuko kuyobora ni ukwirengera “responsibilities and risks”. Kandi nta muhanga wabyo ndabona! Buri wese byamubaho. Pole kabisa!

Comments are closed.

en_USEnglish