France: CHARLIE HEBDO yongeye gushushanya INTUMWA MUHAMMAD
Nyuma y’uko abanyamakuru 12 b’ikinyamakuru Charlie Hebdo gitangaza inkuru zishushanyije (Satire) bishwe n’abagabo babiri bitwaje imbunda babasanze mu biro, uyu munsi iki kinyamakuru cyasohoye nomero ishushanyijeho intumwa MUHAMMAD ku rupapuro rw’ibanze, afite inyandiko igira iti “#Je Suis Charlie.”
Al Jazeera iravuga ko ikinyamakuru Liberation cyo mu Bufaransa cyaganiriye n’abakozi ba Charlie Hebdo ubwo bateguraga iyo nkuru ngo bakaba basohoye kopi zigera kuri miliyoni eshatu (3 000 000) ni ukuvuga inshuro 50 ya kopi ikinyamakuru cyasohoraga.
Iyi nomero yasohotse mu ndimi 16, iragurishwa mu bihugu 25 hirya no hino ku Isi.
Charlie Hebdo yakoze ishusho (cartoon) y’Intumwa Muhammed iza kuba nyirabayazana y’urupfu rw’abantu 17 harimo n’abanyamakuru 12 bakoreraga icyo kinyamakuru.
Abavandimwe babiri Cherif na Said Kouachi n’inshuti yabo, Amedy Coulibaly, bishwe na polisi y’igihugu cy’Ubufaransa ku wa gatanu washize nyuma yo gukekwaho gukora buriya bwicanyi bwabereye ku biro by’ikinyamakuru Charlie Hebdo no mu nzu icuruza ibiribwa n’ibindi bintu bitandukanye iri ahitwa Kosher.
Polisi y’igihugu cy’Ubufaransa iravuga ko mu rwego rwo kwirinda ibindi bitero hari gahunda yo gushyira abasikikare 10 000 mu duce tumwe na tumwe harimo n’amashuri y’Abayahudi icyenda kugira ngo bakomeze kubungabunga umutekano nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano Jean-Yves Le Drian.
Iki gikorwa kikaba cyiri butangire kuru uyu wa 13 Mutarama. Jean-Yves Le Drian yavuze ko ari inshuro ya mbere abasirikari batorezwa gukora igikorwa nk’iki kandi n’abandi basirikare 5 000 barimo gutozwa.
Biravugwa ko umwe mu bakoze ubwicanyi yanyuze muri Syria nk’uko bitangazwa na Minisitiri wo mu gihugu cya Turukiya, Mevlut Cavusoglu avuga ko Hayat Boumeddiene w’imyaka 26 yanyuze mu gihugu cya Syria ku tariki 8 Mutarama ubwo mugenzi we Coulibaly yakekwaga kwica umupolisikazi mu murwa mukuru Paris nyuma y’uko abanyamakuru bari bishwe.
Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
19 Comments
Bashotora iyobokamana ryabandi reka bajye babamena,nkubwo barongeye bashushanye intumwa,ko ntajya mbona abasilamu bakinisha ibintu bya kiriziya,mwebwe mubashakaho iki mumyemerere yabo!!mwabahaye amahoro bakayoboka ibyo bihitiyemo.
Ibi koko sukwendereza usange inzirakarengane zihagwa mwabaretse ko mubazi ko bakozaho nki interahamwe koko
Nikobabaye nibyihebe
Oh Infidels, I agree with you that you have the freedom of speech to draw whatever you want. Do you allow muslims the freedom to express their anger in any way they want? The freedom has a cost. You attack muslim countries, you kill muslim presidents-Leaders, you steal muslim oil, you destroy muslim homes and now you attack muslim beliefs. Wait and see our reaction. Iyo ushotoye inzuki zikakuruma….
In Israel, Charlie Hebdo would not have even had the right to exist
In France, freedom of speech is considered a universal right, an Israeli law bans ‘offending religious sensibilities.’
Only weak, secularized and hypocrite Christians allow people to insult their small god Jesus. No muslim or Jew can allow this.
I think God is a poweful man, therefore he can also defend himself. Does really God need revenge??
ARIKO NJYE SINZI ICYO BITA FREEDOM OF SPEACH KU BIHUGU BYA I BURAYI KABISA NONE SE BABONA UWASHUNYA UMUBYEYI WAWE, UMWANA WAWE CYANGWA WOWE UBWAWE WABIFATA UTE NKANSWE GUSHUSHANYA INTUMWA YI IMANA KANDI WEMERA? BICA ABASILAM, BAKABANDUZA, BAKABABUZA AMAJYO NI IBINDI BIBI ISI IREBA NKAHO BITABAREBA NONE NGO BAGIYE KONGERA GUSHUSHANYA? NABABWIRA IKI KABIS SINSHYIGIKIYE UBWICANYI KU NZIRAKARENGANE NA GATO ARIKO UTEWE ARITABARA NA ABA ISLAM RERO BAFITE UBURENGAZIRA BWO KWITABARA KUKO BISA NKAHO BATEWE…
IKINDI KANDI IRI TOTEZWA RIRAKORWA ISI IREBERA BANIRENGERE INGARUKA ZABYO KUKO ISLAM NA ABASILAM BAFITE UBURENGANZIRA BWABO KU ISI NKUKO ANDI MADINI ABAHO…KUKI SE BATARASHUSHANYA YESU ABASILAM? KUKI SE ABASILAM BADASHUSHANYA PAPA? AHUBWO BARIBWIRA KO BASENYA ISLAM AHUBWO BARATUMA ABANTU BAMENYA UKURI KWA ISLAM NA ABASILAM
ICYO NKUNDIRA ABAZUNGU WAGIRA NGO NTIBAZI ABANTU BARINDIMUKIRA CENTRAL AFRICA, PARESITNA, LIBYA, NAHANDI MU BIHUGU BYA ABARABU BOSE NI ABANTU BI INZIRAKARENGANE KANDI NONE HO BA ABASILAM KUKI BADAHURURA NKUKO BOSE BAJE MU BUFARANSA? AYABOSE SI UMUTUKU? NA NYINA WUNDI ABYARA UMUHUNGU…IZI NI INGARUKA ZO KUDAHA AGACIRO NU UBUREMGANZIRA BWA MUNTU AHUBWO MBONA BATANAZI IBIRI KUBA? ABATUTSI 1 MILLUONS IRENGA NTIBANAYIKOZE ABO BAFARANSA? NTIBANNANGA SE KWITABIRA ICYUNAMO MU RWANDA ABO BAGINGA? NONE BARAVUZA INDURU NKAHO ARIBO KAMARA? NTAKIZABUZA IMPALA GUCURANGA RWOSE NABO NIBUMVE IKIBAZO NI ABANTU BI INZIRAKARENGANE GUSA BAPFA NAHO UBUNDI UWAFATA ABASHUSHYA INTUMWA YI IMANA KU BASILAM AKABIRIMBURA NKUKO BARIMBURA ISLAM NA ABASILAM ISI IREBA IKICA AMASO YOSE NA AMATWI
none se muri Genocide! mbere yo kuvuga abazung? abarundi , kenya, tanzaniya .. bo barabatabaye?? ko bari abaturanyi ba hafi!!! mujye mureka!! Kagame niwe ujya avuga ati ! kwigira, wihesha agaciro! ese ubundi buriya iyo usubije amaso inyuma abantu mu rwanda batemaniraga iki? twagombye kwigaya mbere yo ujya kwishyiramo abazungu ngo ntibatabaye!!
Aba nabo ni ba nyirakazihamagarira!
Rwose nabo n’ibyihebe.
Nimureke rero ibyihebe bihangane kahave.
Ivumbi rigiye gutumuka.
Ntabwo nemeranywa n’abashyigikira ibikorwa bya biriya byihebe. Charlie Hebdo ni ikinyamakuru kigurwa n’abagihisemo (abonnés). Ntawe bahatira kukigura. Niba hari uwumva ibyo cyandika cg gishushanya bitamushimishije, azareke kugisoma. Ntawe uzakimutsindira ku ngufu.
Ni nka bimwe byo mu Rwanda by’abarokore, ngo kuko batanywa inzoga, ubukwe batashye nta nzoga zigomba kuburangwamo. Ko ntawe uzibanywesha ku ngufu, bagiye barekera abazinywa uburenganzira bwabo.
Ni uko guheza inguni bitangira. Ngo ubwo twanga Abatutsi, tugomba kubarimbura bagashirira ku icumu. Amahano ni uko atangira. Atangirira mu mvugo nk’izo.
Kuriya nukwanduranya kiriya kinyamakuru gishaka noneho barabarangiza
Thanks umuseke for putting this cartoon on your page. We will not live in fear. By the way editor nizere ko abdullah na islamist batari bugutere. Do you know that some western newspapers did not reproduce this image? Those who did had to warn the reades that they might be offended by it.
It is very simple; if you dont like the french freedom of speech just pack your bags and leave other people’s country and go to your own.
Hari abakunda Allah n,intumwa yayoمحمد so ndabwira ABA France n,ababashigikiye Bose,duti turi tayari gupfa kubera Allah n,intumwa yayo, aho kwica na Ebola,sida.. Politique.
Bury’uyu muzehe mbona bacapye niwe wirirw’atuma abantu be kwic’abantu??? Ko mbona se noneho nta kinyamakuru na kmwe kwisi kitamwerekany’ ubu noneho ngo ba bantu be yiteguye gukor’iki kugirango kumwerekana bihagarare? Ko mbona Charlie Hebdo yahorag’igurishwa muri Paris gus’abantu bakayigura bihishe, noneho kwisi yose bari kyitonder’imirong’ ubu ba banti bari bazi ko bizagenda? anyway.
“Those who would give up essential Liberty, to purchase a little temporary Safety, deserve neither Liberty nor Safety” written by Franklin.
“MANA UBE HAFI MAZE UTABARE ISI YAWE”ishusho y’umuntu igatuma inzirakarengane zicwa koko!bavandimwe ba islam ubwicanyi nibwo buzatuma mubona IMANA?mwe se mwashushanyije!igishushanyo koko cyikamenesha amaraso!ngaho nimusubireyo mwice n’abandi ndetse no k’UM– USEKE muhaze kuko ndahabona icyo gishushanyo!
Hari abashushanya, hari abihimura bakamena amaraso bose bakeneye Roho Mutagatifu
GUSHOTORANA SI BYIZA,URWISHIGISHIYE ARARUSOMA
Comments are closed.