Ngo nta rwiyemezamirimo uzongera kwambura abaturage mu Majyepfo
Nyanza, Mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gushize Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse yatangaje ko bagiye kuzajya basaba rwiyemezamirimo ko yerekana uko azishyura abaturage baba bamufashije mu mirimo y’isoko yahawe kuko bimaze kugaragara ko hari benshi bambura abaturage.
Hashize igihe mu turere umuani tugize intara y’Amajyepfo havugwa ibibazo bya ba rwiyemezamirimo bambura abaturage ndetse bikageza nubwo aba baturage bageza iki kibazo kuri Perezida wa Repububulika bamusaba kubishyiriza. Ubwo ahaheruka ibi byabayeho.
Muri iki kiganiro cyabereye ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo i Nyanza abanyamakuru babajije Guverineri w’iyi Ntara impamvu bamwe muri ba rwiyemezamirimo bambura buri gihe abaturage kandi mu masezerano baba bagiranye n’uturere haba harimo no kwishyura abaturage amafaranga baba bakoreye.
Ibindi byiyongeaho kuba ba rwiyemezamirimo iyo bagiye kwishyurwa nta makuru abaturage baba bafite ahubwo bababwira ko Akarere katarishyura.
Munyantwali Alphonseyasubije ko kwamura abaturage bikunze kuvugwa babizi ariko babifatiye ingamba kuko ngo bazajya babanza gusaba rwiyemezamirimo ko agaragaza uko azajya yishyura abaturage yaramuka amafaranga Akarere kaba kamurimo agafatirwa akishyurwa abaturage.
Abanyamakuru bongeye kubaza Uhagaze Francois umuyobozi wungirije mu karere ka Muhanga, ushinzwe iterambere ry’ubukungu wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere muri iki kiganiro agaciro k’inyubako y’Akarere ka Muhanga, ubu iri kuvugururwa, asubiza ko imirimo yo kukubaka ari miliyoni 450 z’amafaranga y’uRwanda, amafaranga abanyamakuru bavuze ko ari menshi ugereranyije n’ayo akarere ka Kamonyi katanze kazamura inyubako nshya, aho katwaye miliyoni 800.
Uhagaze yavuze ko abibaza iki kinyuranyo babanza gutegereza iyi nyubako ikuzura kugirango babone uko bageraranya amafaranga utu turere twombi twatwaye twubakwa.
Mu biganiro byihariye bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakunze kubwira itangazamakuru ko iyo batsindiye amasoko hari amafaranga runaka bagomba kwibwiriza bagaha abashinzwe amasoko ku nzego z’uturere nayo ikaba imwe mu mbogamizi bahura nayo mu kurangiza imirimo biyemeje neza.
Kuri iki Guverineri yavuzeko bagiye kujya bakurikirana kurusha mbere amakuru y’abavugwaho iyi ngeso ya ruswa kugirango bahanwe aho kugirango umuturage abe ariwe wamburwa.
Ati “Abantu bazajye badufasha baduhe amakuru ajyanye n’abakozi bakekwaho ruswa, ndagirango mbabwire ko iminsi y’igisambo ari 40 tuzabafata. Gusa ikibazo cya ruswa ntikiracika nubwo hari ubushake bwo kuyirwanya”
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Nyanza
11 Comments
Iki cyemezo cya governor ni kiza ariko byari kuba byiza icyo cyemezo kijyana n’ikindi cy’uko nta rweyemezabirimo uzongera kwamburwa ku mirimo yakoze akayushyuza hakurukije amasezeranano. Hatabayemo kubogama kandi abantu bose bareshya imbere y’amategeko nkuko itegeko nshinga ribivuga, ntibyumvikana ukuntu governor azashyuriza abaturage ntiyishyurize rwiyemezamirimo kandi bose ari abaturage. Ariko uzajya yambura we bamwishyuye we ajye ahanwa.
Ariko wa mweyo wahereye mu Ntara y’Iburasirazuba ukanyura mu Mujyi wa Kigali none ukaba ugeze mu Ntara y’Iburengerazuba uzagera mu Ntara y’Amajyepfo ryari?
Biragaragara ko hari hamwe hatarangwa isuku mu miyoborere!
kubaka bushyashya ni 800,000,000 Frws ; Kuvugurura ni 450,000,000 Frws. Ariko se bagenzi murumva iyi mibare koko ijyanye ? Jye ndabona bidashoboka rwose ? Aha harimo ikibazo mwitonde mubanze musesengure neza .
Buriya nyine harimo kimwe cya cumi cg cya 5 (1/10; 1/5) cy’uwahaye isoko Rwiyemezamirimo. Bityo akayabo k’Amafranga kajye mu mufuka w’umuntu umwe kandi yitwa ko ari aya Rubanda. Uwamuhaye isoko akaba abihemberwa mu Frs ya Leta (Rubanda), akaba ashaka inyongera. Baba bibeshya ariko kuko “YAKURIKIYE AKARYOSHYE MUNSI Y’IBUYE, IHAKURA…..”. Ariko iriya nyubako y’Akarere; nubwo biri kunengwa na benshi ku kayabo kagiye kuyindaho mu kuyisana/ kuyivugurura; byari ngombwa ko bayihomesha Sima inyuma kandi hariho amatafari meza y’impunyu? Twe twari tuzi ko hazongerwaho izindi “niveaux” za “etages”. Bikurikiranwe kuko burya no gutanga isoko nabi usesagura umutungo wa Leta birahanirwa.
Kjs.
muri Muhanga honyine hari abaturage bangana iki barenganije kur’ubu buryo? ko tuzi ko nta gihe bitavuzwe, ariko hakarezwaho uruho rw’amazi. ukongeraho aba akarere ubwako kanze kwishyura. cg bo ubwo bizaba bihwaniyemo? n’ugutangira bushyashya?
Ahaaaa i Muhanga ibyaho nuko. Uhagaze se ibyo arabikozwa? Adakuyeho aye, ariko na bagenzi be bayoborana nuko wagirango bibagiwe ko bari mu Rda? Niho hasigaye ibibazo kuruta ahandi.
Nimugoroba yaraye avuze ko agiye guhangana n’abantu bose bamugerekaho ibirombe kandi nta kimenyetso. Ngo bose azabahiga bukware muritonde rero uhagaze yaranutse
None se ahubwo nibura inyubako irimo kubakwa ko kubera uwo barihaye yabageneye miliyoni 100 agahita anazibaha ugirango sibyo yitwaza akubaka buhoro uko yishakiye. gitifu yarayamize n’abo bayasangiye barazwi
Nyakubahwa Governor, ndumva ufite ingamba nziza, ariko uzanasure abaturage bo mu mirenge ya KIBANGU n’indi bituranye, maze wirebere aho abaturage bo mu ntara wawe (Amajyepfo) bamaze imyaka igera ku 9 yose Akarere ka Muhanga n’umuyobozi w’ishuri rya ESN/ Nyakabanda babambuye amafaranga y’intebe bababarije muri 2007, ibijumba babazaniye ku mutwe, inkwi,…nyamara amasoko yabo y’ubu bakaba bakaba badashobora kwiyibagirwa, batiyishyuye.
Yemwe njye mbona hari igihe abayobozi baba bafite ikindi kintu baba bayakoresha bakazishyura upfa yarahuhutse. Ubu se Governor ubajije abo bayobozi mvuze, bakubwira ko ibyo atariko bimeze, cg bakubwira wenda ko barangije kwishyura abo baturage? Murenganure rubanda rugufi hamwe na hamwe nka Muhanga baba baragowe!
governora aha yavuze neza cyane rwose, ntabwo bikwiye ko rwiyemezamirimo yambura abaturage maze ngo agende ubuyobozi bumureke gusa, oya izi ngamba ziziye igihe ahubwo turabasaba ko yatangira gushyirwa mu bikorwa
governor aha yavuze neza cyane rwose, ntabwo bikwiye ko rwiyemezamirimo yambura abaturage maze ngo agende ubuyobozi bumureke gusa, oya izi ngamba ziziye igihe ahubwo turabasaba ko yatangira gushyirwa mu bikorwa
Comments are closed.