Digiqole ad

Insinga z’amashanyarazi zibwa i Rubavu zijyanwa i Goma

Ibura ry’amashanyarazi rya hato na haato I Rubavu ngo riterwa n’abajura b’insinga.Mu murenge wa Rugerero, Faustin Tabaro yafashwe mu ijoro ryo kuwa kane acukura izi nsinga ngo azitware nkuko byemejwe na Eustache Umuhoza Umuyobozi w’akagari ka Muhira.

Kwiba izi nsinga bitera ibura ry'umuriro
Kwiba izi nsinga bitera ibura ry'umuriro

Ahagana saa sita z’ijoro ngo nibwo uyu Tabaro yafashwe n’inzego z’umutekanao acukura izi nsinga, abo bari kumwe ngo barirutse basiga abashinzwe umutekano, gusa nabo ngo bari gushakishwa.

Berchimas Bahige, umuyobozi wa  EWSA station ya Rubavu, bwemeza ko ibura ry’amashanyarazi rimaze iminsi rihagaragara rishingiye kuri izi nsinga ziba zaciwe nabo bajura.

Abayobozi b’aka karere bakaba bakangurira abaturage kuvana amaboko mu mifuka bagakora, kuko nkabiba izi nsinga ngo bazibonamo amafaranga make cyane kandi bashobora gukorera ayarenze mugihe bahaguruka bagakora

Mu mirenge ya Rugerero, Kanama, Nyundo, Kanzenze na Gisenyi yo mu karere ka Rubavu niho havugwa cyane ubu bujuru bw’insinga z’amashanyarazi zijya kugurishirizwa hakurya I Goma muri Congo

Chris Mexes
UM– USEKE.COM/Rubavu

8 Comments

  • uyu muntu udindiza abanyarwanda gutera imbere ahanwe by’iteka atazanongera

  • ABASILIKARE BACU NAPOLISI NILONDO MUTOHEREZA ABNTU BAMBAYE SIVILI KONGO NA UGANDA KWISOKO LYIZO NSINGA MUKABAFATA MATEKO KUKO NABICANYI

  • Izo nsinga rero bage bazisaka ku mipaka, naho ubundi umuriro uzageraho wangirize abaturage, niba nta ngamba zifashwe!!

  • Yabe nabo barazigeze, icyaziduha natwe nibura bakaziba twacanye umuriro ijoro rimwe.

    Ubu se kwitwa ko turi abo mumujyi kandi ba kavukire, UMURENGE WA Jali ukaba warasigajwe inyuma, na ba executifs bisahurira. Kubona amazi yaho ni umuriro ni nko gushaka imizi y’ urutare

    Uwiteka we tuvugire

  • UYU MUBINGWA WASANGA ARIWE WATWIBIYE CABLE KU KABUSUNZU,
    ARIKO YAZAGIYE KUZIBA KURI ELECTROGAZ KO ARIHO HABA HARI IBISINGI BYIZA KANDI BYINSHI, ICYO YAKORA SI UGUHANGANA NUM– USECURITE GUSA UBUNDI AKAREKA KUJYA GUTABURURA IZABATURAGE. ZUDUCE DUCE

  • ABATURAGE MULALE AMAJOLO MUFATE ABA BANTU KUO NIBA BIBAYE MUMULENG UMWE KUKI ABANDI MUGIHUGU DUSINZIRA?RWOSE MUBIHAGULUKIRE BARAKIZE KDI NDIKUBANEKA NZAAAAAKULU GUSA EWASA AYO SINZI ABAKOZI BAYO NIBA NTARUARE BAFITEMO AIKO KUKI MUTAMPA INYANGAMUGAO YUUPOLISI UKOLANE bAAD– USENYERA IGUHUGU

  • UBWO NTIMURIHA AYUMUTEKENO NEZA UMUNTU URARA ACUKURASE WE URUMVA ADAFITE IBIBAZO AHUBWO NIMUREBE IKIBIMUTERA MUMUHE AYUBUDEHE NAHO UBUNDI ABASUMA BARAZA KUBA BENSHI GITERA NIKIBIMUTERA ASHOBORA KUBA ASHONJE DA NONESE BACURUZA UDUBANDE BENE WACU BOHAKURYA NABO BAFITE IBIBAZO ERAGA TWINJIYE MULI EAST AFRIKA KANDI HABA ABAJURA BENSHI SO NUKWITONDA TUKABA MASO BAZI AMAYERI MENSHI,NUGUCUNGA UMUTEKENO MUGATANGA NIYIRONDO.TKS.

  • Ntasoni kuvuga ngo ba Exécutif ba Jali barisahurira? ubwose ufite amakuru kuburyo wa defenda comment yawe? muge muvuga ibyo mwahagazeho kuko kuba Jali hari uduce tutarabona amashanyarazi njye ndahamya ko nta ruhare abayobozi babigizemo, kuko biriya bigira processus. Hari inkunga se wenda zatanzwe ukaba uhamya ko iyo nkunga bayiriye? Muge muvuga ibyo mwahagazeho. Comment yawe ndayivuguruje 100% nyitesheje agaciro.

Comments are closed.

en_USEnglish