Digiqole ad

Bamufatanye 33Kg by’urumogi yari agiye gucururiza muri Kigali

Gasabo, 09 Mutarama 2015 – Emmanuel Habumugisha afungiye kuri station ya Police ku Kimironko mu mujyi wa Kigali nyuma yo gufatanwa ibiro 33 by’urumogi avuga ko yivaniye mu karere ka Kirehe aje kubicuruza mu mujyi wa Kigali.

Urumogi yateganyaga gutangira gucuruza muri Kigali
Habumugisha n’urumogi yateganyaga gutangira gucuruza muri Kigali

Uyu mugabo w’imyaka 31 yari amaze amezi atatu avuye muri gereza Kimironko azira nanone gufatanwa urumogi.

Ubwo Polisi yamwerekanaga kuri uyu wa gatanu, Habumugisha yemera iki cyaha akanasaba nanone imbabazi ndetse akabwirwa abandi babikora ko inyungu ibamo amaherezo ari iyi yo gufatwa ugafungwa.

Supt Modeste Mbabazi, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yasabye urubyiruko gukora ibikorwa bibateza imbere aho gukomeza kwishora mu bikorwa bihombya byangiza abanyarwanda bikanahombya igihugu nk’urumogi.

Habumugisha avuga ko uru rumogi yaruvanye i Kirehe aho ajya kurwakira ruvuye muri Tanzania, akavuga ko yari yarwishyuye  ibihumbi  200 y’u Rwanda ateganya kuzarucuruza mu kwezi kwa kane.

Impamvu yari kuzarucuruza muri uku kwezi ngo ni uko yari gutegereza mugenzi we  wakatiwe amezi atanu azira urumogi, uyu ngo niwe wamwinjije mubyo gucuruza urumogi, bityo akaba yateganyaga ko nafungurwa azaza akamwereka uburyo barukuramo amafaranga.

Habumugisha avuga ko yafashwe kubera umushoferi w’imodoka yazanyemo uru rumogi kuko abagenzi bumvise runuka maze shoferi arahagarara barasaka barusangamo mu mizigo ye bahita bahamagaraga Polisi.

Uyu musore avuga ko asaba imbabazi ndetse ngo nababarirwa yiteguye kuba umwe mu batungira agatoki Polisi aho abandi bakora nk’ibi baherereye.

Habumugisha yasabye urubyiruko n’abanyarwanda bose muri rusange ko bareka kwishora mu bikorwa byangiza abanyarwanda kandi bigatera n’igihombo ku miryango yabo.

Supt Mbabazi yashimiye abanyarwanda uruhare bakomeje kugaragaza  bafatanya na polisi kuvumbura abanyabyaha.

Ati: “Uwishora mu bikorwa nk’ibi ntabwo ashobora kugera ku ntego ze kuko abaturage na Polisi y’igihugu twiteguye gushya ikintu cyose cyahungabanya u Rwanda n’abarutuye.”

Ntoroge Francois, umwe mu babyeyi  beretswe uru rumogi yavuze ababyeyi bagomba guhagurukira abana babo  kuva bakiri bato bakabigisha ingaruka mbi cyane ibiyobyabwenge bigira ku buzima bwabo.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo yayo ya 594  hateganywa ko ufatiwe mu bkorwa nk’ibi ahanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri itatu kugera kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 300 kugera kuri miliyoni eshanu habaho isubiracyaho ibihano bikaba byakwikuba kabiri.

Supt Mbabazi arasaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge nk'ibi kuko bibangiza bikanahombya igihugu
Supt Mbabazi arasaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge nk’ibi kuko bibangiza bikanahombya igihugu
Nta kindi urumogi rumaze, kuyobya ubwenge, kurarura no gusaza urubyiruko cyane cyane ruba ruje kugurishwaho
Nta kindi urumogi rumaze, kuyobya ubwenge, kurarura no gusaza urubyiruko cyane cyane ruba ruje kugurishwaho

 

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ubwo se arasaba imbabazi z’iki koko? None se aravuga ko atari abizi kandi mugenzi we ngo afunze? Ahubwo we yari ategereje ko uwo mugenzi we afungurwa bagakora!!!

  • Maguru komera cyane sha! Tuzakuba hafi nta Chene idacika mwana wacu!

  • Ikintu kibabaje ni uko ateganya kurucuruza mu kwakane. Ese nibwo isoko riba ribonetse? Ese iryo soko rigizwe na bande? Mbega ibintu bibi!!!

  • Nasange mugenzi we muri gereza ndumva yari amukumbuye,mumuhe inusu bamushyire.

  • inyunguye niyo yihangane gusa najye muri jyereza abe umutangabuhamya wibyo yakoraga

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish