J.Claude Gasigwa numero 1 muri Tennis mu Rwanda yitabye Imana
Gasigwa Jean Claude umukinnyi wa Tennis mu Rwanda wari umaze igihe kinini ari nimero ya mbere mu Rwanda yitabye Imana ahagana saa tanu n’igice z’amanywa ubwo yari atangiye imyitozo muri Cercle Sportif mu Rugunga. Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda yabwiye Umuseke ko koko Gasigwa yaguye ari mu myitozo akitaba Imana.
Fidèle Kamanzi bita Bayama Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe rya Tennis yavuze ko uyu musore yari aje mu myitozo akabanza kujya kwishyushya akagwa mu kibuga cyo kwishyushya. Birakekwa ko yaba yagize ikibazo cy’umutima n’ubwo bitaremezwa n’abaganga.
Gasigwa Claude asanzwe akinira ikipe ya Nyarutarama Tennis Club nubwo yari yagiye kwitoreza mu Rugunga.
Gasigwa w’imyaka 31 y’amavuko wari ukiri ingaragu, amakuru Umuseke wabwiwe n’abari ku kibuga ni uko koko uyu musore yaje agatangira gukora imyitozo yo kwishyushya ku kibuga bayikoreraho maze ubwo yari atangiye kwiruka bakabona umuntu yituye hasi.
Nyuma gato byahise bitangazwa n’abamuri hafi ko yashizemo umwuka.
Uyu yari umukinnyi uzwi ku rwego mpuzamahanga, yitabiriye amarushanwa menshi ahagarariye u Rwanda mu gihe cy’imyaka irindwi ishize.
Uyu musore yatangiye gukina Tennis mu 1999 ubwo yari amaze gutangira kurerwa na Gentil Venerad Garuka umugira neza nk’umwana w’impfubyi wabuze ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bwa mbere mu 2003 nibwo uyu musore wari ingaragu yahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru ya Tennis ngo ahagararire u Rwanda mu gikombe cy’isi cya Tennis (Coup Davis 2013) i Mombasa muri Kenya.
Kuva icyo gihe Gasigwa yakomeje kuza mu ba mbere bahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye yo mu karere na mpuzamahanga nka ITF/ Cash Money circuit, ITF Men’s futures, Kenya Open, Uganda Open, Cup Davis n’andi.
Yatwaye irushanwa rya ITF/ Money circuit ibera mu Rwanda inshuro zirindwi akaba ariwe utabarukanye uyu muhigo, ahagararira u Rwanda mu bikombe by’isi (Cup Davis) inshuri zirindwi kuva mu 2003.
Gasigwa kandi yegukanye inshuro ebyiri irushanwa rya Uganda Open mu 2009 na 2013, irya Kenya Open mu 2008, Goma Open (Congo) mu 2012 n’ibindi bihembo byinshi yegukanye mu Rwanda.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
16 Comments
My God!!!!! R I P bro
Imana imwakire mu bayo!!!!
Imana imwakire mubayo .
Imana imwakire mu bayo, kandi umuryango we wihangane, bibukeko adapfuye ahubwo agiye gukomerezaubuzima bwe aho yateganyirijwe heza.
tumubuze twese tukimukeneye. RIP Gasigwa.
imana imuhe uruhuko ridashira, igikuru nuko asize haricyo agaragaje kuriyi isi ya Rurema,nubwo yari muto ariko yakoze byinshi!!!
oh my God urupfu turagendana koko!
Nyakwigendera yahesheje isura nziza igihugu.Imana imwakire mu bayo.
imana igushyire ahoyaguteguriye kuko twe nkabanyarwa tubuze intwali ikomeye oke twe ntacyo twakora gusa ntituzakwibagirwa
Imana ikwakire mubayo kandi idufashe kubyakira amen
Imana imwakire mu bayo
Ohhh!! He was young so sad!!!
mbabajwe nuyu munyarwanda waheshaga igihugu isura nziza Imana imwakire mubayo
Imana imwakire mubayo
Hakorwe iperereza ryimbitse kuko ntibisobanutse!!!
Mureke banya gupfa bapfe urupfu rusubira aho rwavuye ntirujya ahandi hashya buriya rwararyohewe..
RIP Gasigwa ugiye ukiri muto nubwo ntakuzi wambabaje cyane Ruhuka imiruho n’imihati yo mwisi Imana ikwakire
Rest In Peace Gasigwa.
Comments are closed.