Mu mezi 2 ba Mayors barindwi bareguye. MINALOC ibivugaho iki?
Hafi 1/3 cy’abayobozi b’uturere 30 tw’u Rwanda beguye mu gihe cy’amezi abiri uhereye tariki 13 Ukwakira 2014 ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yeguraga agakurikirwa n’ab’uturere twa Gasabo, Gatsibo, Rwamagana, Rusizi (ufunze) hakurikiyeho kuri uyu wa 08 Mutarama 2015 aba Nyamasheke na Rusizi. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yabwiye Umuseke ko ibi nta mpungenge cyangwa ikibazo bikwiye gutera abaturage.
Aba bayobozi hafi ya bose batangaza ko cyangwa mu mabaruwa bandika bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite, nubwo usanga hari ibibazo bimwe na bimwe biba bivugwa kandi bihari bifatwa nk’intandaro yo kwegura kwabo.
Muri ibyo bibazo havugwamo iby’imiyoborere (nka Kirehe, Gatsibo na Rwamagana) ibijyanye n’ubwitabire bw’abaturage mu bwisungane mu kwivuza bwatanzweho amakuru atari yo, ibijyanye na raporo zatanzwe na Komisiyo ikurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta n’ibindi…
MINALOC ivuga ko kwegura ari uburenganzira
Fred Mufulukye, Umuyobozi mukuru ushinzwe imiyoborere muri MINALOC yabwiye Umuseke ko kwegura ari uburenganzira bw’umuyobozi, avuga ko benshi mu bayobozi b’uturere bakoze igihe kinini ndetse bamwe bahoze bakora muri mandat yabanje.
Avuga ko ibi byo kwegura nta kibazo byakabaye biteza ko umuntu kuba ari mu kazi ariko akumva kubera impamvu ye bwite yakareka ibi ari uburenganzira bwe.
Ati “Ndasaba abanyamakuru bose ko mubifata muri cote positif kuko hari akazi kenshi bariya bantu (mayors) bakora kandi barakoze kandi barabishimirwa.
Bamwe hari n’ibindi baba bafite banabazwa akaba yavuga ati reka mbe nigiyeyo uwo nawe wamushimira.
Hari ushobora kuvuga ati niba hari dossier runaka mbazwa njyewe ndeguye kugira ngo yenda nuwashaka kunkurikirana no kumbaza ambaze neza ntari umuyobozi w’Akarere kugira ngo bitamutambamira.”
Mufulukye avuga ko udafite ibyo abazwa nawe hari aho ashobora kugera agasanga hari ibyo atujuje neza mu nshingano ze nawe ngo akaba yahitamo kurekera aho. Ibyo ngo nta kibazo cyaba gihari.
Ntabwo beguzwa
Mufulukye ati “Icyo kweguzwa cyo nta muntu n’umwe wegujwe, ibyo ni ibintu byo kuvuga gusa. Amakuru mfite ni uko nta wegujwe.
Gusa hari n’abandi bashobora kuba bafite izindi ambitions, hari bamwe baba bashaka kujya kwiga.
Mukwiye kumenya ko mandate yabo (ba mayors) isigaje umwaka umwe ngo irangire, akaba yabona indi opportunite yajyamo ubu. Twebwe tubifata nk’ibintu byiza.”
Nta ngaruka ku miyoborere
Uyu muyobozi ushinzwe imiyoborere muri MINALOC avuga ko ibi byo kwegura kw’abayobozi b’uturere ko nta ngaruka bishobora kugira kuko ngo Akarere katayoborwa n’umuntu umwe ahubwo kayoborwa n’ikipe.
Ati “Hari Nyobozi (Komite), hari Njyanama hari abatekinisiye, n’iyo umwe babiri cyangwa batatu (mu karere kamwe) bagenda nta kibazo rwose. Hari Intara zireberera hari za Minisiteri, twese turakurikirana kugira ngo tunabafashe aho bitagenda. Nta kibazo rero ibi bikwiye guteza.”
Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.RW
19 Comments
nibatange imyanya hari n’ abandi bayikeneye wenda natwe yazatugeraho tukerekana ubushobozi bwacu.
Ariko kuki abo mu Majyepfo bo nta mweyo uri kugerayo koko ? Nabo bagire vuba .
None se niba bakora neza babizire !
iyo wakoze nabi ukaba utabashaka gukomezanya nabandi uvaho hakajyaho abandi kandi nawe ugakomeza gutanga umusanzu wawe nubwo waba utakiri umuyobozi kuko nubundi wavutse utazi ko ibyo byose bizaba
bazira ibindi bitari ugutekinika kuko hagendewe gutekinika hasigara mbarwa uturere na tekinike ntibatana
i KARONGI byashakuje kera ariko bakarenzaho.nyarama his HE ntiyakemerako barubanda rugufi dukomeza kurenganywa surtout ku kibazo cya Mutuell
i burasirazuba haracyari urunturuntu muri BUGESERA!!!!!NYAGATARE!!!!!RWAMGANA!!!!!
Harabura meya wa Rubavu, rwose nagire nawe yegure akarere kacu kabone ubutera imbere nkutundi.
Ngayo nguko muvandimwe wanjye.
mu Ruhango bite se ra?
JAmour ashobora kuba yumva yabonamo uwasimbura!!!! Uri muri njyanama yahese sha?
Umva MINALOC wagiyeho ni umugabo nibige umuco wo kuvugisha ukuri nawe barabeshya ngo ruswa yaracitse ariko muri iki gihugu kugira ngo ikibazo cyawe cyihute nui uko utanga akantu cyane kandi mu nzego zo hejuru ukibaza bikakuyobera aho twerekeza bagera imbere ya President kandi ngo ruswa yaracitse kandi ahubwo nibwo iribwa cyane mu by’ukuri mureke gukabya mube inyangamugayo ,umugani wa MUNYANTWALI Alphonse niwe watubwiye ngo inda zacu twazihinduye ibisimu cyangwa ingarane niyo bashyiramo imyanda yose natwe twihaye kurya nibitaribwa. Ntawakwakira umuntu neza ngo paka ari uko hari icyo amuhaye ngewe birambabaza vraiment nimushake ukuntu mwadufasha tugasohoka muri iki kibazo.
Gusa nyabuneka n’amatora uburyo akorwa usanga ari za tekinike zishingiye kukwigaragaza gusa zitarebye abashoboye, nawese nka za Njyanama z’uturere zikora iki? Nk’urugero umuntu washyizeho Njyanama ya Ruhango buriya yari azi icyo akoze bariya bariho se bakugeza kuki? Ni abantu baraho gusa baba bashaka kugusha Mayor mu mutego gusa mbona nta kamaro kabo nta nundi wabashobora utari MBABAZI rwose mudufashe amatora ataha azakoranwe ubwitonzi cyane muri RUHANGO.
Ngewe ni uko atari nanjye ubigena keretse uwakwimura aho Akarere gakorera kakajya nko muwundi murenge naho ubundi biragoye pe kuba MBABAZI ataza mu myanya ya mbere biterwa n’abantu babi bakorana. Nyakubahwa MINALOC dufashe kubeshya biratumaze
Bugesera harabura iki ? Mwitangwa ry’amasoko bagaha Uwo meyor ashaka ikindi undi procurement witwa Fredy wa Bugesera District arenganya abanyarwanda mu buryo bukomeye cyane yajujubije abantu , nibagume hamwe akabo kashobotse
Meya wa Rubavu akijyaho abakoreye imihanda ngo uyu niwe meya rwose kandi ari mu ba meya batinze ku bumeya muri Rubavu.
Ariko baramurambiwe buriya
nawe batangiye kumugendaho.
na President yarabivuze; utuzuza inshingano yatorewe agomba kuvaho hakajyaho ababishoboye! Abaturage nibo bagomba kwihitiramo uko bayoborwa n’ikibakwiye!
Abegura kubera ko bumva batujuje inshingano ni abagabo rwose aho kwirirwa baTekinika nibave mu nzira
Abadashoboye bave mu nzira abashobpye dukomeze urugamba rw’iterambere.
eseibigwari ni mu ba mayors gusa/ aho ahandi ho ni shyashya? ko bo bategura? ahaaaaaa!!!!!
aahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh
Bajye bibuka ko baba bararahiriye gutunganya neza imirimo bashinzwe,niba bibananiye nibyo baveho.
Ariko hariho urujijo mutuel ko zishyurirwa kuri compte z’uturere moyors bahurirahe nazo cg bashobora kwikorera cheks bakisinyira hanyuma bakarotira,gusa hirindwe ko byaba ari ugushakira umwana wa maman imirimo wubikira abandi imbehe.
Comments are closed.