Kuki havugwa Super Level hakumvikana Urban Boys?
Itsinda rya Urban Boys rigizwe n’abasore batatu Safi, Nizzo na Huble, nyuma y’imyaka irenga itanu bakora muzika dore ko bamenyekanye cyane mu mwaka wa 2008 babifashijwe bashinze inzu itunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda bayita ‘Super Level’. Benshi ngo iyo bumvise iri zina bumva Urban Boys.
Nyamara iyi ‘Music Label’ ntabwo aribo gusa bayikoreramo kuko yaje kuzamo n’abandi bahanzi nubwo bataramenyekana cyane nka Urban Boys.
Fireman umwe mu baraperi bakorera muri iyi nzu ya muzika yabwiye Umuseke ko Urban Boys koko yumvikana cyane iyo bavuze Super Level kuko ari bo batangije iyi nzu.
Ati “Super Level irimo abahanzi benshi bakora muzika. Ariko ntabwo nanone twese tunganya uburyo bw’imikorere y’idirimbo zacu.
Impamvu havugwa Super Level abantu bakumva Urban Boys ni uko aribo bashinze iyo nzu kandi banakora cyane ugereranyije n’abandi bahanzi bari muri Label.
Kuko mfite amasezerano yanjye nagiranye na Label n’undi muhanzi afite aye afitanye na Super Level. Rero icyo ndeba ni uko ayo masezerano yubahirizwa ntago ndeba ko Urban Boys yakoze cyane kundusha”.
Ku ruhande rw’abandi bahanzi bagiye banyura muri iyo nzu nyuma bakavamo, bamwe baganiriye n’Umuseke ntibifuze gutangazwa bavuga ko Urban Boys itoneshwa cyane kurusha abandi bahanzi bakorera muri iyo nzu.
Ibi ngo byaba ariyo ntandaro y’uko Urban Boys ariyo ikomeza kumenyakana cyane ikanakora ibikorwa byinshi mu gihe gito ugereranyije n’abandi bahanzi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW