Paris: Police yasohoye amafoto y’abakekwaho kurasa kuri Charlie Hebdo
Igipolisi cy’Ubufaransa cyasohoye amafoto abiri y’abagabo bakekwaho kurasa abanyamakuru batanu bakorera ikinyamakuru Charlie Hebdo ejo mu masaha y’igicamunsi. Aba bagabo bakekwa ni Cherif na Said Kouachi. Undi muntu wa gatatu ukekwa we yishyize mu maboko ya Police. Ubu igihugu cy’Ubufaransa cyashyizeho umunsi w’icyunamo mu gihugu hose bibuka abantu 12 bishwe muri kiriya gitero.
Uyu munsi sa sita zuzuye Abafaransa bose barafata umunota wo kwibuka bariya bantu kandi inzogera za Kiliziya ya Notre Dame ziravuzwa sa sita zuzuye nizigera.
Inzego z’umutekano guhera ejo ziri mu bikorwa byo guhiga abakekwaho kugira uruhare muri buriya bwicanyi bose ariko cyane cyane muri gace ka Reims gaherereye mu burasirazuba bwa Paris.
Ubu muri Paris no mu yindi mijyi minini hari abapolice benshi , biganje aho bategera amamodoka, ku nsengero, aho ibinyamakuru byinshi bikorera, ku bibuga by’indege ndetse no ku bibuga by’indege, ndetse n’ahandi hose hakeneye umutekano wihariye.
Abanyamakuru umunani harimo n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru, abapolisi babiri , umukozi ushinzwe tekinike ndetse n’umushyitsi wari waje gusura ikinyamakuru barashwe n’abagizi ba nabi bahita bacika bakoresheje imodoka.
Muri 2011, iki kinyamakuru kigeze gukora inkuru ishushanyije yerekana intumwa Muhamad, hanyuma iyi nkuru irakaza cyane Abasilamu.
Ejo ubwo barasaga aba bantu, abicanyi barigambaga bati: “ Duhoreye Intumwa Muhamad kandi Imana ni Nkuru.”
Nk’uko ibinyamakuru bimwe byo mu Bufaransa byabyanditse, Police yari yaketse undi muntu wa gatatu witwa Mourad ufite imyaka 18 ariko we ahita yishyikiriza Police amaze kubona ko izina rye n’ifoto ye biri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
BBC
UM– USEKE.RW