U Rwanda rweretse DRC ko amabuye rucuruza ari ayarwo
Intumwa 11 zavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu ruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo kurwigiraho uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa neza hatangijwe ibidukikije, zeretswe ko amabuye u Rwanda rucukura, rugatunganya ndetse rukanacuruza hanze ari ayarwo, atari ayo rukura mu kindi gihugu icyo aricyo cyose.
Izi ntumwa zimaze kwirebera uko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu mucyo ndetse hifashishijwe n’ikoranabuhanga ku kirombe cya Gifurwe mu karere ka Burera nazo ubwazo zemeye ko abavuga ko u Rwanda rwiba amabuye ya DRC bagombye kujya baza kureba uko u Rwanda rucukura amabuye yarwo.
Mukakarisa Marie Louise umunyamabanga w’Ishyirahamwe nyarwanda ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro (Rwanda Mining Association) yagize ati: “Kuva mu kirombe ibuye riba rifite ikirango kigaragaza aho ryavuye ku buryo busobanutse. N’abashyitsi biboneye ko amabuye u Rwnda rugurisha aba afite ibiyaranga kandi byuzuye ku buryo nta rindi ryakwinjizwamo.”
Cypriye Biringirwa Mugabo wari ayoboye izi ntumwa yagize ati: “Nta mpamvu yo gukomeza gusubiza icyuma mu gikomere kimaze gukira. Twese tuzi ihererekanya ry’amabuye yari yinjiwe mu rwanda binyuranije n’amategeko ryabaye hagati y’ibihugu byombi. Uretse kuba twarasubijwe ariya n’ibikorwa by’ubucukuzi biri aha bigaragza ko mabuye y’agaciro ahari.”
Yongeyeho ko ibi bivugwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa imiryango yigenga yitwaje ibibazo by’imibanire byaranze ibihugu byombi mu bihe byashize.
Ibi byanashimangiwe n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro bemeza ko uburyo bakoramo umwuga wabo bunoze ku buryo nta bujura bushoboka mu icuruzwa ry’aya mabuye.
Baba abahyitsi ndetse n’abacukuzi bemeza ko umuntu ukeneye kumenya ukuri ku mabuye u Rwanda rugurisha yasura ibirombe bitandukanye biri mu gihugu maze impungenge ze zigashira kandi akirebera umucyo ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye bukoranwa muri iki gihugu.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri ku mwanya wa kabiri nyuma y’ubukerarugendo mu kwinjiriza u Rwanda amadevise menshi aho byari biteganyijwe ko muri 2014 buzinjiza miriyoni 208 z’amadorari y’Amerika.
U Rwanda rwihaye intego y’uko muri 2017 ubucukuzi buzaba bwinjiza agera kuri miliyoni 400 z’Amadorai buri mwaka.
Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW