Digiqole ad

Muhanga: Urubyiruko ruvanye mu itorero igitekerezo cyo kwishyiriraho ikigega

 Muhanga: Urubyiruko ruvanye mu itorero igitekerezo cyo kwishyiriraho ikigega

Urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruratangaza ko rugiye gushyiraho ikigega kizarufasha kwihangira imirimo, mu rwego rwo kwirinda ubushomeri bugaragara ku banyeshuri barangiza muri iki gihe.

Mu ndangagaciro z'umuco nyarwanda habamo no kwitangira igihugu
Mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda habamo no kwitangira igihugu

Ibi uru rubyiruko rwabigarutseho mu muhango wo gusoza itorero ry’abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bitegura kujya ku rugerero mu cyumweru gitaha. Mu mikino, n’imyitozo babanje gukora mbere yo gusoza iyi gahunda wasangaga higanjemo gahunda zitandukanye z’igihugu zirimo indangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse n’ubufatanye.

Runoro Bienvenue, wari uhagarariye uru rubyiruko, yavuze ko batekereje gushyiraho ikigega kizabafasha kwiteza imbere, ndetse no kwihangira imirimo nyuma yo kubona ikibazo cy’ubushomeri kiri mu rubyiruko bagenzi babo barangije mu myaka ishize.

Yvuze ko bagomba guteganya uko bazabaho batiriwe basaba imyambaro n’ibiryo ababyeyi babo babatanzeho amafaranga menshi igihe bigaga, ndetse no kwirinda kwandikira Leta amabaruwa asaba akazi.

Mbarushimana Etienne umaze imyaka itatu arangije kwiga ayisumbuye, ariko akaba yarabuze amafaranga yo gukomeza kaminuza, avuga ko kuba urubyiruko bagenzi be batekereje gushyiraho ikigega, ngo na we yiteguye gufatanya nabo, kugira ngo bihangire imirimo, ndetse ngo yumva ifite ikizere ko azabona amafaranga yo gukomeza amashuri makuru.

Uhagaze Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko ubuyobozi bw’akarere bwiteguye gushyigikira uru rubyiruko rwifuza gushyiraho ikigega kizaruteza imbere.

Yakomeje abwira urwo rubyiruko ko nyuma yo kwishyira hamwe, kubona ingwate bizaborohera cyane cyane ko bazerekana umushinga batangije, Ikigega gishinzwe gutanga ingwate ku mishnga y’urubyiruko n’abagore (BDF) kikazabona aho gihera kibaha amafaranga.

Mu karere ka Muhanga, urubyiruko 1087 ni rwo rurangije amashuri yisumbuye, muri aba abakobwa bagera ku 1035 mu gihe abahungu ari 772. Bose babarizwa muri za site 9 ziherereye hirya no hino mu mirenge itandukanye yo muri aka karere ka Muhanga.

Uru rubyiruko ruvuga ko ruteganya gushyiraho ikigega kizarufashaguhanga imirimo, bakavuga amafaranga bazabona azabafasha kwiteza imbere bagatunga ibinyabiziga (moto ndetse n’imodoka).

Mu masomo uru rubyiruko rwahawe, harimo gukunda igihugu, kwihesha agaciro, uruhare rw’itorero mu cyerekezo 2020, ndetse n’uruhare rw’urugerero mu kubaka igihugu, bikaba biteganyijwe ko tariki ya 12 Mutarama 2015 ari bwo ruzasubukura ibikorwa by’urugerero mu midugudu batuyemo.

Mu mikino uru rubyiruko rwerekanye,  harimo ikimenyetso cy'ubufatanye
Mu mikino uru rubyiruko rwerekanye, harimo ikimenyetso cy’ubufatanye
Urubyiruko rw'abakobwa rwagaragaje ko rufite inyota yo kwihangira imirimo, bashyiraho ikigega
Urubyiruko rw’abakobwa rwagaragaje ko rufite inyota yo kwihangira imirimo, bashyiraho ikigega
Runoro Bienvenue  Uhagarariye urubyiruko mu itorero
Runoro Bienvenue Uhagarariye urubyiruko mu itorero
Urubyiruko rurangije n'abarimu  batanze amasomo biyemeje gufatanya
Urubyiruko rurangije n’abarimu batanze amasomo biyemeje gufatanya

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

3 Comments

  • nibyiza cyane rwose Muhanga oyeeeeeeeeeee MURASOBANUTSE

  • Umunyamakuru akosore imibare ye harimo amakosa.

    • AHUBWO ASUBIRE PRIMAIRE YIGE GUTERANYA ! BUSHOMBE KO YATANGIYE MU WA MBERE WA PRIMAIRE ARI UMUSAZA BBC YAHAGARITSWE GUKORERA MU RWANDA ATAGEZE MURI 9YBE ?

Comments are closed.

en_USEnglish