Digiqole ad

Peace asanga kuririmba ‘live’ byakabaye intego ya buri muhanzi

 Peace asanga kuririmba ‘live’ byakabaye intego ya buri muhanzi

Jolis Peace umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu njyana ya R&B, akaba n’umwe mu bitabiriye irushanwa rihuza abahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rya ‘Tusker Project Fame 6’, asanga abahanzi nyarwanda bakarwanye urugamba rwo kwibanda mu kuririmba ‘Live’.

Jolis Peace ni umwe mu bahanzi bamaze kwerekana ubuhanga mu miririmbire ya live mu Rwanda
Jolis Peace ni umwe mu bahanzi bamaze kwerekana ubuhanga mu miririmbire ya live mu Rwanda

Ibi abitangaje nyuma y’aho aririmbye mu gitaramo cyarimo abahanzi bakomeye b’abanyarwanda aribo Cecile Kayirebwa, Kipeti na Byumvuhore Jean Baptiste aho abantu bishimiye uburyo bw’imiririmbire ye.

Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzi yatangaza ko yifuza kuzarinda ahagarika muzika atongeye kuririmbira kuri CD umwe mu mico abahanzi nyarwanda barimo kugenda basa naho bahagarika.

Peace yagize ati “Nkurikije uburyo nabonyemo abahanzi nka Byumvuhore Jean Baptiste umwe mu bahanzi twavutse dusanga indirimbo ze zikinwa kugeza uyu munsi, nibaza ko ari isomo rikomeye abahanzi b’ubu twakabaye twiga.

Mu Rwanda hari abahanzi benshi cyane bazi kuririmba, ariko nanone umuntu ashobora kwibaza impamvu batajya ahagaragara ngo bamenyekane cyangwa se hagire ibikorwa runaka bamenyekaniramo.

Imwe mu mbogamizi ku bahanzi ituma no kuririmba by’umwimerere bigorana, ni uburyo bw’imyandikire y’indirimbo cyangwa se injyana yahisemo gukora.

Nibaza ko muzika nyarwanda uburyo igenda irushaho gukundwa ari nako n’abahanzi twakarushijeho gukundisha abantu kuririmba ‘Live’”.

Peace ni umwe mu bahanzi bakorera mu nzu itunganya muzika izwi nka Future Records ikorerwamo na producer David. Iyi nzu akaba ari nayo yafashije umuhanzi Alpha Rwirangira mu iterambere rya muzika ye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Live ntihagije. Nk’uko Byumvuhore yabivuze, Guitare isa neza. Nongereho ngo ivuga neza. Nonese mwa bana mwe ko mbona ibya Guitare mutabikozwa, mukaba mwarihitoyemo Synthetiseur ukagirango ni Chorale mu Rusengero! Mwe ntimubibona ko niyo mwagerageje gukora Live (Guma guma yabibafashijemo), nti mwumva ko indirimbo zanyu twari dusanzwe tuzi twumva zarahindutse kubera muri records kuri Album muba mwaravugije Snthet gusa.
    Basha ibyo mugomba gukosora ni byinshi muracyari kure kabisa.
    Byumvuhore abavugishije amangabure, yaricurangiye indirimbo zo muri 1980 abarusha abafana. Namwe nimugerageze mwigire ku bakera bababoneye izuba.
    Ikindi: Injyana muririmba. Urashaka kuvuga ko uzaririmba Hiphop kurusha abanya merika. Mwakwiririmbiye injyana zacu,mukazikundisha abo bazungu. Ubuse uzavuza synthe kurusha uwayikoze? Mujye mureba Impala, ba Makanyaga, mubabaze uko babigenza, nibwo muzatera imbere.
    Mbifurije gukomeza gutera imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish