Digiqole ad

Uwahoze ari Mayor wa Rutsiro arasabirwa gufungwa imyaka 25

Kuri uyu wa gatatu ku rukiko rwa Karongi nibwo hasubukuwe urubanza rw’uwahoze ari Mayor w’Akarere ka Rutsiro Jean Ndimubahire ndetse n’uwari Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza Odette Mukantabana.

Jean Ndimubahire n'umwunganizi we mu mu kwezi kwa 5 nabwo yashinjwe ruswa/Photo Internet
Jean Ndimubahire n'umwunganizi we mu mu kwezi kwa 5 nabwo yashinjwe ruswa/Photo Internet

Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha byo kubeshyera umupolisi witwa Gaspard Rwegeranya, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana.

Mu 2008, uyu mupolisi ngo yabeshyewe n’aba bayobozi ko yasambanyije umwana ndetse arabifungirwa, nyamara hamaze gukorwa ibizamini bya AND basanga atariwe ahubwo ari umukozi we wo murugo Maniraguha Emmanuel (nawe ufunze).

Uyu mupolisi we yemeza ko yari gahunda yari yamupangiwe na bano bayobozi kuko mu gihe ibi byamubagaho, niwe wari ukuriye iperereza ryari riri gukorwa muri ako karere ku inyerezwa ry’umutungo wa Leta, bityo bakaba barabikoze kugira ngo bamufungishe ibyo birangire.

Emmanuel Maniraguha ngo yabwirijwe n’aba bayobozi gufata uyu mwana ku ngufu, kugirango bize gushyirwa kuri sebuja, maze atabwe muri yombi, dossier yariho yibagirane.

Odette Mukantabana wari Vice Mayor, arabihakana akavuga ko atari kubikora kuko uwo mwana wafashwe ku ngufu, amubereye nyina wabo. Naho Jean Ndimubahire we akavuga ko atari gufungisha uyu mupolisi kuko bitari kubuza Dossier gukomeza kandi  yaramaze gushyikirizwa Parike.

Umupolisi Gaspard Rwegeranya arasaba indishyi za miliyoni 25; miliyoni 10 ku bw’ikizere yatakarijwe afungwa anagerekwaho icyaha cyo gusambanya umwana, miliyoni 5 z’ingaruka yagize kubera gufungwa n’umushahara we ugahagarikwa ndetse n’ibindi yakoraga bigahomba, miliyoni 5 zo kuba yarasebejwe n’abakozi b’akarere, ubuzima bubi yabayemo muri gereza ataragombye kububamo, ndetse na miliyoni imwe yishyuye abunganizi mu rubanza.

Izi ndishyi zose abaregwa bo bavuga ko nta shingiro zifite.

Ubushinjacyaha bwo bukaba bwarasabiye abaregwa bombi igifungo cy’imyaka 25 kubera icyaha cyo kugambanira gusambanya umwana, ndetse no kubeshyera undi muntu icyo cyaha.

Uru rubanza, ruzasomwa ku itariki ya 13 Ukwakira uyu mwaka, abaregwa bakaba bakomeje kuba bafungiye muri gereza nkuru ya Muhanga.

Kamari Claver
UM– USEKE.COM/Karongi

17 Comments

  • uwo mayor ndumva atari gusa ahubwo hari ikindi kiri inyuma ya byose mudukinga

    • niba ukizi kivuge ureke guca igikuba?maze muzi guhanga.

  • kivuge

  • Ubutabera ni ahabwo.Ntawagakwiye kwitwaza icyubahiro afite akora ibidakwiye.Niba ibyo bamurega aribyo babimuhanire kandi niba atari byo bamurekure!

  • Turashimira uburyo ubutabera bwacu buhagaze abobantu bitwaza umwanya wubuyobozi bagahemukira abantu nibahanwe bibere abandi urugero

    • Buhagaze bute? Uzabishima nibashinga intahe imbere y’iwawe, ababirimo nibo bazi ukuri! Vana amarangamutima hano

  • Aha nakumiro

  • umuntu ugendera kuri sentiments aba yitandukanyije n’ukuri ndetse n’ubwenge afite!umuntu ajyanwa mu rukiko hari ibintu 2 binganya amahirwe ari nayo mpanvu habaho kuburana akaba umwere cyangwa agahanwa.kuki hari uwunva ko inkiko zitabaho?

  • Ruswa ni ikintu kibi kuko abatayifite ntakintu babagezaho. Bazamufunge abere abandi intangarugero.

  • Nshuti z’imana muraho.Maze igihe nsoma ibyandikwa kuri izi mbuga.Muri make mbashimiye gutanga ibitekerezo bitandukanye.Ubu rero dukwiye kwihesha agaciro tukarangwa n’ukuri aho kurenganya abo twakarenganuye bitewe nicyo turicyo cg gushinja umuntu icyaha bitewe no kumunyaga uburenganzira.Bayobozi,bavandimwe,b’apolisi, basirikare, banyamategeko, bacamanza, banyapolitike, banyamashyaka ndabasabye mbinginze ngo ibyo dukora naho abantu batabitubaza imana izabitubaza.Nshuti za Kristo musenge cyane kugirango abanyabyaha bahanwe abere barenganurwe kuko akarengane karakomeza kwiyongera.Murakoze Imana ibongere ubwenge bwo gutanga ibitekerezo bizahindura abagizi ba nabi

  • hiyo ni kazi ya government

  • Tujye tuba abanyakuri. mayor wamuvugira uhereyehe? igifungo n,igisebo by,uriya mu polisi nta gaciro mubiha? soyons corrects.

  • Inda nini tuyime amayira, Kuko ubu Leta y’u Rwanda aho igeze yiyubaka nta wari ukwiye kuba agifite inda nk’iyo.

  • rwose ni babahane kuko birazwi amadegat bakora!ahubwo imyaka 25 ni mike azaheremo burundu akore tige kugeza gupfa kuko ni ikigome cyane icyo kigabo!

  • HIIII,MWIRIWE JYE NAGIRANGO MBABAZE NIBA ARIBYO KUKO BITEYE AGAHINDA UMUYOBOZI IGIHUGU KIBA KIZEYE KIKAMUHA UMWANYA NKURIYA NA VIS MEYA NINGARUKA ZO GUTORA ABANTU BATABANJE KUREBA UBWO SE KOKO URUMVA HARIMO UBU SERIEU MBERE YO KUNOMA BAJYE BABANZA BAREEB CV BYIBURA IMICO NIMYITWARIRE Y’UMUNTU EREGA KUYOBORA HARI ABABYIGIYE KANDI BABASHOBOYE ALOKO SIBO BABIBONA SO MURUMVA POLICS YAFUNGIWE UBUSA BAVYIYORA UMWANA ARI ABAYOBOZI SINZI KO MWUMVA UBUREMERE BW’ICYAHA IBAZE UWO MWANA W’UMUKOBWA BASHOBORA NOKUBA BARAMUTEYE SIDA HEJURU Y’UBUTINDI BUDAFITE ROHO VRAIMENT BIRAMBABAJE SINCA URUBANZA ALIKO NIBA ARI UKURI BITEYE AGAHINDA NIM– USENGE BIRABABAJE KUBA DUFITE ABANTU BATAKEREZA GUTYA NIBA ABRI BAFITANYE IKIBAZO NOMUPOLISI UMWANA SE WE YAZIZE IKI NGI NINYINA WABO IBAZE UBWO SE ALI UWAWE BIBAYEHO.SHA NTACYO MFITE NAVUGA BITEYE ISONI NAGAHINDA.IMANA IBIBABAZE KABISA.

  • @SSS iyo uzana amagambo ngo hari ikibyihishe inyuma ni iki? Mureke ibigambo dore ko wagira ngo mufite Impamyabumenyi mu kuryamira ukuri

  • Abantu b’Imana murekere niyo mucamanza!
    naho iby’umwana byo birarenze,ibaze ar’uwawe nawe!!jyewe nasara tu,mwite ku bana amatiku wanyu azenyuma.

Comments are closed.

en_USEnglish