Tigo-Rwanda yatangije 4G internet ku bakiriya bayo
Kuri ruyu wa 8 Mutarama TIGO Rwanda , yatangije ku mugaragaro uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwa 4G ku bakiliya bayo hamwe n’abandi bazifuza kuyigura. Ibi byagararutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru aho bagaragarijwe itangizwa rya interneti ya 4G .
Chantal Mutoni Kagame umuyobozi muri TIGO Rwanda ushinzwe ubucuruzi yavuze ko batangije 4G mu rwego rwo kuzamura ikoranabuhanga mu bakiriya bayo bityo bakajyana n’iterambere rigezweho cyane cyane ko 4G yihuta bityo abakiliya bakanoza imirimo yabo ya buri munsi.
Yagize ati: “Dutangije ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwa 4G mu rwego rwo guteza imbere abakiriya bacu uko aho bari hose tubatekerezaho.’’
Yongoyeho ko aho umukiriya wa TIGO wese ari bamutekereza bityo ngo iri 4G izagera no mu zindi ntara bityo uyishaka wese akaba yayifataho ifatabuguzi.
Ibi bizashoboka kuko Abanyarwanda benshi ubu batunze telefone zikora nka mudasobwa, za mudasobwa zikenera za modem, ibi byose bikazafasha abafatabuguzi ba TIGO gukomeza gukora akazi kabo nta nkomyi bakoresheje 4G ya TIGO.
Peter Brunt umuyobozi mukuru w’ungirije muri Irokotv.com muri Africa y’Uburasirazuba yavuze ko ari byiza kuba baraje gukorera mu Rwanda kuko ari heza bikazanabafasha kubigeza no mu bindi bihugu bigize aka karere bafatanyije na TIGO-Rwanda.
Marcel Habineza
UM– USEKE.RW