Danny Nanone avuga ko ari mwarimu w’abandi baraperi
Ntakirutimana Danny umuhanzi ukora injyana ya HipHop uzwi cyane ku izina rya Danny Nanone mu Rwanda, avuga ko igihe cyose amaze muri muzika hari byinshi afite atari yakora ahubwo ko abigereranya nk’imirabyo irabya mbere y’uko inkuba ikubita.
Danny Nanone ni umuhanzi wamenyekanye cyane ubwo yakoranaga indirimbo “Akamunani” n’umuhanzi King James bityo ituma amenyekana cyane nk’umuraperi ukiri muto.
Mu ndirimbo yashyize hanze nshya yise “Njye ndarapa”, uyu muraperi avuga ko n’ubwo abaraperi bagenzi be bakunze kwivuga imyato, ahubwo bakagiye bamwita mwarimu akabita abanyeshuri bitewe nuko bose baje bamusanga muri muzika.
Agira ati “Ibyo maze gukora muri muzika mbifata nk’imirabyo kuko inkuba ntabwo zirakubita, ninjye muraperi urapa bagatwarwa”.
Amwe mu magambo Danny Nanone avuga muri iyo ndirimbo, avuga ko ariwe muhanzi w’umuraperi uririmba mu bukwe ndetse ari nawe udafata ibikoresho (Inzoga cyangwa itabi) mu bandi baraperi.
Uyu musore ni umwe mu bahanzi bakunze kurangwa n’ubwitonzi mu bintu byose aba arimo, mu busanzwe akaba adakunze kugaragara mu dutsiko tw’abandi bahanzi wenda barimo kunywa inzoga cyangwa itabi mbere y’uko bajya kuri ‘stage’.
Abazi uko umuziki ukorwa bavuga ko uyu musore afite ubuhanga mu kazi ke bitewe n’imyandikire y’indirimbo ze n’uburyo awukoramo. Umva indirimbo nshya yise “Njye ndarapa”
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=XeNkdLIUUz4″ width=”560″ height=”315″]
Joel Ruraganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ibuo avize n’ukuri 100% ukurikije abo mu Rwanda.
N.B : nawe nturabitunganya kora effort uzamuke.
Ex: sha abaterankunga ubereke imishinga y’indirimbo uzaba wanditse zikubutirse trop kandi wishyire ku rwego rwo hejuru nuba ufite izanditse magana na magana kuko byo biva muri wowe bizakunda usigare ukeneye kuzitunganya.
Icyo gihe umuterankunga araboneka rwode mu minsi mikeya wisanga uri umuherwe kandi urabikwiye vraiment nturi ikaritasi nkabandi.
Bne chance
niba utangiye kwiyemera kakubayeho utangiye kwigira mwarimu gutese kandi kubera ko uri uwambere mumpumyi zitabona ukaba ufite ijisho rimwe none urumva waziyoboye komeza uzamuke va mubujiji kandi usobanutse
Danny rwose uragerageza kandi ndagukunda pe. Courage
Comments are closed.