Digiqole ad

Umushinga PASP uzakoresha miliyoni 83$ mu buhinzi n’ubworozi

Mu kiganiro Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yagiranye n’abayobozi b’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi kuri uyu wa 08 Mutarama 2015, yabasobanuriye ko umushinga witwa PASP (Post Harvest and Agri-business Support Project) uzakemura ibibazo byinshi mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Gasasira Janvier umukozi muri MINAGRI akaba ari na we uzayobora umushinga PASP
Gasasira Janvier umukozi muri MINAGRI akaba ari na we uzayobora umushinga PASP

Minisiteri y’Ubuhinzi ivuga hari icyizere ko umusaruro uziyongera maze ubukene bukagabanuka haba mu baturage no ku gihugu muri rusange.

Umushinga PASP uzibanda mu gutunganya neza umusaruro w’ibihingwa bine birimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’imyumbati ndetse n’ubworozi bw’inka.

Uzanakorana cyane n’abahinzi b’abanyamwuga bazatanga imishinga yabo ikoze neza kugira ngo ubashe kubatera inkunga.

Gasasira Janvier, umukozi usanzwe akora muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi akaba ari na we uzayobora uyu mushinga ahamya ko abahinzi n’aborozi bagiye gukora mu buryo bugezweho kandi bakorana n’amabanki kuko bazajya umushinga uzajya ubishyingira igihe imishinga yabo izaba yakozwe neza.

Yagize ati “Abakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi akenshi bahura n’ikibazo cyo kubona inguzanyo iturutse muri banki kuko akenshi usanga amabanki adashishikaye cyane mu guha inkunga imishinga yo muri uyu mwuga, hano hari abakozi bo muri banki zitandukanye turabashishikariza kujya bafasha iyi mishinga kuko na yo irunguka.”

Yasobanuye ko bazakorana n’abantu b’abanyamwuga cyane ko hari abazajya bahugura ndetse bakanafasha abahinzi n’abarozi gutera imishinga neza ku buryo ishobora gufashwa na banki.

Yongeyeho kandi ko imishinga izaba iteguwe neza izahabwa ubwishingizi na MINAGRI ku buryo iyo mishanga itageze ku ntego yiyemeje yafashwa kwishyura banki bityo akaba yasabye amabanki atandukanye guha inkunga imishinga y’abaturage.

Abayobozi b’amakoperative atandukanye na bo bishimiye uyu mushinga ko uzabafasha muri byinshi, umuyobozi w’amakoperative y’ibigori mu Rwanda (Federation des Coperatives des Maizes au Rwanda) Evariste Tugireyezu yavuze ko PASP izabafasha mu gufata neza umusaruro babafasha kuwugeza ku isoko.

Yavuze ko uzabafasha kubaka ububiko ku buryo bazajya bagurisha umusaruro igihe bashakiye, uzanabafasha kandi kubona imashini zumisha umusaruro w’ibihingwa bimwe na bimwe ku buryo igihombo kizagabanuka cyaterwaga n’imiterere y’igihe no kutabona aho kumishiriza imyaka.

MINAGRI kandi izabafasha kubona ifumbire yari imaze iminsi idakoreshwa n’abahinzi bamwe na bamwe nk’uko byasobanuwe na Evariste dore ko byabateraga igihombo gikomeye mu kazi kabo ka buri munsi.

Abahinzi barasaba Leta kugabanya ibiciro by’ifumbire nyuma y’uko abahinzi bazajya biyishyurira ifumbire 100% mu gihembwe gitaha kuko kugeza ubu Leta yabafashaga 25%.

Abahinzi kandi baravuga ko bamaze kugera ku kigero gishimishije mu guhuza ubutaka, kuhira imyaka mu gihe cy’izuba ndetse no kuba bamaze kumva ko ibyo bakora ari umwuga wunguka (Business).

Kugeza ubu MINAGRI ifite miliyoni 36 z’amadorali y’Amerika, izindi 43 zikazaturuka mu mabanki naho izindi enye (4) zisigaye zikazaturuka mu baturage. Umushinga PASP uzakorera mu turere 11 hose mu gihugu, ukazamara imyaka itanu uhereye muri uyu wa 2015.

Gasasira Janvier
Gasasira Janvier
Bamwe mu bayobozi b'amakoperative y'ubuhinzi n'ubworozi
Bamwe mu bayobozi b’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish