Digiqole ad

Dream Boys yasubiye ku ndirimbo zivuga ku buzima busanzwe

Itsinda rya Dream Boys ririmo abasore babiri aribo Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC muri muzika, Nyuma yo guhura mu mwaka wa 2009 ni rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda. ryongeye gusubira mu ndirimbo zivuga ku buzima busanzwe mu gihe bari bamaze igihe rikora indirimbo zivuga ku rukundo.

Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC muri muzika nibo bagize itsinda rya Dream Boys
Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nka TMC muri muzika nibo bagize itsinda rya Dream Boys

Ni nyuma y’aho bamenyekaniye cyane mu ndirimbo zakunzwe n’abantu batari bake nka, “Data ninde, Magorwa, Uzambarize mama, Si inzika, Isano “ndetse n’izindi.

Iri tsinda ryagiye rikomeza kwagura ibikorwa byerekeranye na muzika birimo gukorana n’abandi bahanzi nyarwanda nyuma batangira no gukora indirimbo zivuga k’urukundo.

Dream Boys yongeye kumvikana mu ndirimbo nshya bise ‘Nzibuka n’abandi’ ifite amwe mu magambo benshi bavuga ko ari imwe mu ndirimbo ifite ubutumwa bugera kuri buri muntu ndetse ko nta n’umuntu udakwiye kubaha Imana.

Amwe mu magambo ari muri iyo ndirimbo bagize bati “Mfite ubwoba bw’ahazaza dore imyaka iragiye, urungano rwaransize ubuzima bwambanye ingume. Nyagasani unyibuke ntazasaza gutya, umunsi wanyibutse nzibuka n’abandi”.

Ubusanzwe TMC na Platini bafite ibyo batinya bitandukanye, ariko hari icyo bombi bahuriyeho kijyane n’imyemerere ya gikristu. Bombi batinya kuzagira iherezo ribi ry’ubu buzima.

Aba bahanzi bombi n’ubwo baririmba mu itsinda rimwe, buri umwe afite indirimbo akunda mu ndirimbo zose bamaze gushyira ahagaragara. TMC kugeza ubu indirimbo akunda ni ‘Isano’ ngo kubera amateka yayo maremare. Naho Platini indirimbo arutisha izindi muzo bamaze gushyira hanze ni ‘Si Inzika ‘ .

Umva indirimbo nshya ya Dream Boys bise ‘Nzibuka n’abandi’.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ni byiza ko bongera kuririmba ubuzima busanzwe,ngirango mwabonye ko ba Byumvuhore ari zo birirrimbira bagakundwa cyane.
    Ariko icyo mbasaba, BAVE NO KURI SYNTHETIZERI BACURANGE GUITARI. Naho ubundi ntacyo bazaba bakosoye.(Guitare isa neza, Gitari ivuga neza by Byumvuhore J.B)

  • Unva uyunawera nonese abantu baratanfukanye byunvuhore na dream boys is deferent abobana ndabemera cyane mukomerezaho bahungu biwacu love u guys.

Comments are closed.

en_USEnglish