Digiqole ad

Nigeria: Sosiyeti Shell yatanze impozamarira ku barobyi bo muri Delta du Niger

 Nigeria: Sosiyeti Shell yatanze impozamarira ku barobyi bo muri Delta du Niger

Sosiyete Royal Dutch Shell y’Abaholandi icukura ikana curuza ibikomoka kuri petrole yemeye gutanga miliyoni 55 z’ama pounds (miliyoni 70 z’ama euros) ku barobyi bagera ku 15 600 bo mu gace ka Delta du Niger (Niger Delta) kahumanyijwe kuva mu 2008 n’itoboka ry’impombo za petrole z’iyo Companyi.

Abari batunzwe n'uburobyi barahombye
Abari batunzwe n’uburobyi barahombye

Ishami ry’iyo sosiyete rikorera mu gihugu cya Nigeria, SPDC, ryemeye gutanga imozamarira ingana na miliyoni 35 z’ama pounds ku barobyi bo mu gace ka Bodo, n’andi miliyoni 20 ku buyobozi bw’uwo mujyi.

Ibi byatangajwe na sosiyete ya Shell ndetse na sendika y’abavoka bo mu mujyi wa Londres yitwa Leigh Day, aba bakaba aribo bari bemeye kuburana ikirego cy’abarobyi bo muri Nigeria.

Ubu bwumvikane mu mahoro bwatumye impaka z’imyaka itatu mu nkiko zirangira, ibi bikaba byatumye sosiyete ya Shell itakigiye mu rubanza yari yarezwemo mu Rukiko Rukuru rwa Londres, uru rubanza rwari kuzatangira muri Gicurasi 2015.

Aya mafaranga yashyikirijwe abavoka b’abaregaga, buri murobyi akaba azahabwa ama pounds 2 200 (Frw 2 200 000), ngo yabazwe hagendeye ku mushahara fatizo mu gihugu cya Nigeria umuntu ahabwa mu gihe cy’ukwezi, bakuba imyaka itatu.

Ishami rya Shell rikorera muri Nigeria, SPDC ryari ryemeye mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka wa 2014, ko ritahaye agaciro impanuka ebyiri zabaye ku mpombo zitwara peterole ubwo zatobokaka, icyo gihe nibura ngo petrole ibarirwa mu tugunguru 4 144 yamenetse mu mazi yo muri Delta du Niger, yangiza ibinyabizima ndetse biteza inkongi.

Ku ruhande rw’Umuryangpo Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu (Amnesty International), ngo nibura gupfumuka kw’ibitembo bya petrole kwabaye mu 2008 kwatumye utugunguru 100 000 tumeneka. Abavoka bo mu Bwongereza, Leigh Day bo bavuga ko nibura utugunguru 600 000 twa petrole ariyo ngano ya petrole yamenetse kuri uko gutoboka inshuro ebyiri.

SPDC yo ivuga ko ibyo gutoboka kw’ibitembo bibabaje ariko ikemeza ko ihumanywa ry’ikirere cyo mu gace ka Delta du Niger ryatejwe ahanini n’inkongi za petrolezabagaho mu kuyiba cyangwa mu kuyiyungurura binyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’amasezerano y’ubwumvikane, SPDC yiyemeje gutangira gutunganya agace kari kahumanye muri Delta du Niger kuva mu 2008. Iyo mirimo yo gusukura ngo ishobora guhita itangira muri aya mezi abiri cyangwa atatu ari imbere.

Sylvester Kogbara, ukuriye abarobyi mu gace ka Bodo, yavuze ko ari amahirwe akomeye kuba uko kumvikana kwabayeho.

Yagize ati “Twizeyeko uku kumvikana kugiye gutuma habaho kubana neza na Shell mu gihe kizaza ndetse haba kuri twe n’abandi bagizweho ingaruka muri Delta du Niger nk’uko byatugendekeye.”

Yngoyeho ati “Twizeye ko imirimo yo kuhatunganya bushya igiye guhita itangira.”

Igihugu cya Nigeria ni icya mbere muri Africa mu gucukurwamo petrole nyinshi. Imyaka ishize habaho gutobokwa kw’ibitembo bya petrole byateje ikibazo gikomeye cy’ihumana ry’ikirere mu gace ka Delta du Niger.

Aba bayungurura petrole rwihishwa bari mu batuma ikibazo cy'iyangizwa ry'ikirere gikara
Aba bayungurura petrole rwihishwa bari mu batuma ikibazo cy’iyangizwa ry’ikirere gikara
Nubwo babikora birimo ingaruka zikomeye
Nubwo babikora birimo ingaruka zikomeye

UM– USEKE.RW

en_USEnglish